Mu gihe hakomeje ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe, kuwa 25 Ugushyingo 2012, kuri Stade ya KIST, Akarere ka Nyarugenge kahembye abitwaye neza mu mikino itandukanye. Mu gikorwa cy’isangira byagaragajwe ko FPR atari ishyaka nk’ayandi kuko ari umuryango nk’aho umuntu avuka.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Ngarambe Francois witabiriye igikorwa cyo kwizihiza imyaka 25 Umuryango FPR umaze uvutse mu Karere ka Nyarugenge; yagaragaje ko FPR itagamije kujya ku butegetsi gusa nk’andi mashyaka, ahubwo ishishikajwe n’imibereho myiza n’iterambere ry’Abanyarwanda.
Igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango FPR Inkotanyi cyabanzirijwe n’umuhango wo gutaha inzu zubatswe n’Urubyiruko rwa FPR mu Murenge wa Nyamirambo, mu Kagari ka Rugarama, Uudugudu wa Kiberinka, ahubatswe inzu ebyiri zifite agaciro gasaga miliyoni 16 zihabwa abatishoboye babiri.
Umuyobozi w’Umuryango mu Karere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange yavuze ko mu myaka25 Umuryango umaze, na 18 ishize uyoboye igihugu mu Karere ka Nyarugenge hakozwe ibikorwa byinshi cyane.
Yatanze ingero ku gishushanyo mbonera cy’ Akarere cyashyizweho, iyubakwa ry’imihanda, abaturage begerejwe amazi n’umuriro, hongerewe ibigo nderabuzima na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ituma ubuzima bw’abaturage burushaho kubungabungwa, ndetse n’Ubuyobozi bwegerejwe abaturage.
Muri ibyo birori hahembwe amakipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa n’abahungu y’Akarere ka Nyarugenge yatsindiye kuzahagararira Umujyi wa Kigali mu marushanwa yateganyijwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 y’Umuryango, hanahembwe n’abandi batsinze mu marushanwa atandukanye nk’imbyino, imivugo, indirimbo gusiganwa ku magare no ku maguru.



















TANGA IGITEKEREZO