Mu rwego rwo kugabanya igihe cyakoreshwaga hagenzurwa ibinyabiziga hirya no hino ku mipaka, harimo kwiga uko hashyirwaho itegeko ryemeza uko hajya hagenzurwa ibinyabiziga bikorewe ku mupaka umwe w’ibihugu imbibi. Iri tegeko niryemezwa, rizareba abanyamaguru n’abakoresha ibinyabiziga kuko rizajya rikoreshwa ku mipaka yose y’ibihugu bigize umuryango.
Abadepite b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bari mu Rwanda barebera hamwe uko hashyirwaho umupaka umwe, uzajya ugenzura abinjira gusa. Uyu mupaka uzasimbura ibiri isanzwe igenzura abinjiraga n’abasohokaga ku bihugu bihana imbibi, mu rwego rwo gukoresha igihe gito.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda, Mukaruriza Monique, atangaza ko iri tegeko niryemezwa bizagabanya igihe imizigo yamaraga mu nzira. Agira ati “Mbere nk’iyo ikamyo yazaga yikoreye imizigo, yageraga Gatuna muri Uganda bagafata umwanya muremure bayigenzura n’ibyo itwaye, yamara kwemererwa gutambuka, ikongera igahagarara mu Rwanda ikahata undi mwanya ungana nk’uwo yakoresheje igenzurirwa ku mupaka wa Uganda. Ariko mu rwego rwo kugabanya uwo mwanya muremure, umupaka umwe wo mu gihugu cyinjirwamwo, ni wo uzajya ugenzura gusa.”
Mu kugaragaza ko umuntu yinjiye cyangwa ko yasohotse mu gihugu cye, azajya atererwa kashe y’uko asohotse n’umukozi wo mu gihugu aturutsemo, atererwe n’indi igaragaza ko yinjiye mu kindi gihugu ari kuganamo bikozwe n’umukozi wo mu guhugu aganamo kuko aba bakozi bazajya bakorera hamwe.
Umuyobozi w’iri tsinda ry’Abadepite, Hon. Nsanzebuhoro Frederic, yavuze ko ibihugu byose byifuza gukoresha ubu buryo, kuko bworohereza ubucuruzi n’abaturage. Iri tegeko niryemerwa, rizatangira gukoreshwa bitarenze mu kwezi kwa gatandatu mu bihugu byose.



















TANGA IGITEKEREZO