00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda-Rose Mukantabana

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 8 December 2012 saa 02:01
Yasuwe :

Mu gihe hari abishyizemo ko hari itegeko ryemerera abantu gukuramo inda mu Rwanda kubera gufata ibintu uko bitari, Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Rose Mukantabana, aherutse gutangaza ko mu Rwanda gukuramo inda bitemewe.
Mu kiganiro cyamuhuje n’Abayobozi b’amashuri makuru na za Kaminuza zo mu gihugu, abarimu n’abanyeshuri ubwo bari basuye Inteko tariki ya gatanu Ukuboza 2012, yatangaje ko hari abantu bibeshya ko gukuramo inda byemejwe nyamara ngo babisobanura nabi. (…)

Mu gihe hari abishyizemo ko hari itegeko ryemerera abantu gukuramo inda mu Rwanda kubera gufata ibintu uko bitari, Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Rose Mukantabana, aherutse gutangaza ko mu Rwanda gukuramo inda bitemewe.

Mu kiganiro cyamuhuje n’Abayobozi b’amashuri makuru na za Kaminuza zo mu gihugu, abarimu n’abanyeshuri ubwo bari basuye Inteko tariki ya gatanu Ukuboza 2012, yatangaje ko hari abantu bibeshya ko gukuramo inda byemejwe nyamara ngo babisobanura nabi. Yagize ati “gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.”

Yavuze ko itegeko ryemera ko hari ubwo uwasamye ashobora gukuramo inda n’ubwo benshi bashingira kuri iri tegeko bagahamya ko gukuramo inda byemewe. Abisobanura yavuze ko mu gihe uwasamye yafashwe ku ngufu cyangwa yashyingiwe ku gahato bikemezwa n’urukiko byaba imwe mu mpamvu yo gukuramo iyo nda.

Aha Perezida w’Umutwe w’Abadepite yagize ati “Gutegeka uwasamye atewe inda n’uwo atazi cyangwa adashaka gutwita byaba ari nko kumwica urubozo. Byongeye umwana uvutse muri ubwo buryo ashobora kuba ikimenyetso cy’icyaha cyakozwe, akaba yatotezwa kubera uburyo yavutsemo agaturwa agahinda ubuziraherezo.”

Yavuze kandi ko iri tegeko ryemerera umugore gukuramo inda igihe yayitewe n’uwo bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ndetse n’igihe muganga wemewe na Leta yemeje ko inda ishobora guhitana ubuzima bwa nyirayo n’uwo atwite.

Ibi nanone byagarutsweho na Perezida wa Sena Jean Damascene Ntawukuriryayo, abwira aba bahanga bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru kujya basobanura ikintu cyose bahereye ku bushakashatsi n’ibimenyetso bifatika mu rwego rwo kwirinda kuyobya abantu.

Kuri uriya munsi abantu barenga 200 baturutse mu bigo bigera kuri 29 byo mu Rwanda, bari bitabiriye umunsi w’imurikabikorwa mu Nteko Ishinga Amategeko; kikaba ari igikorwa kibaye ku nshuro ya kane hagamijwe guhuza abaturage n’Intumwa zabo ziri mu Nteko Ishinga Amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages