00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma irasabwa gushaka impinduka mu iterambere -PAC

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 5 April 2013 saa 09:18
Yasuwe :

Inama ngishwanama ya Perezida wa Repubulika (PAC), yateraniye mu Urugwiro tariki ya 4 Mata 2013, yemeje ko Guverinoma igomba gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije impinduka mu iterambere.
Ikinyamakuru The Newtimes kivuga ko ibi ari ibyatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete na we wari mu bitabiriye iyo nama yariteranye ku nshuro ya 12.
Minisitiri Gatete yavuze ko PAC yasabye ko Guverinoma yakomeza gushora imari mu bikorwa bigamije kuzamura ubukungu, (…)

Inama ngishwanama ya Perezida wa Repubulika (PAC), yateraniye mu Urugwiro tariki ya 4 Mata 2013, yemeje ko Guverinoma igomba gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije impinduka mu iterambere.

Ikinyamakuru The Newtimes kivuga ko ibi ari ibyatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete na we wari mu bitabiriye iyo nama yariteranye ku nshuro ya 12.

Minisitiri Gatete yavuze ko PAC yasabye ko Guverinoma yakomeza gushora imari mu bikorwa bigamije kuzamura ubukungu, iterambere ry’icyaro ndetse no gushyigikira ibikorwa bigamije kongera ubumenyi, hibandwa ku gukorera mu mucyo n’imiyoberere myiza.

Abajyanama ba Perezida wa Repubulika bashimye Guverinoma nyuma yo gusobanurirwa uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, ndetse n’impinduka zabaye mu rwego rw’uburezi n’ubuzima, aho bishimiye uruhare rw’ubwisungane mu kwivuza mu mibereho myiza y’abanyarwanda.

Mu burezi bakaba barishimiye uko gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ihagaze.

Ibizibandwaho

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yabwiye abanyamakuru ko imbaraga nyinshi zizashyirwa mu bikorwa remezo n’ingufu, guteza imbere ibice by’icyaro bikaba imijyi y’icyitegererezo, guhugura Abanyarwanda imirimo y’ubumenyi ngiro, imiyoborere myiza no gushishikariza abikorera gushora imari mu bikorwa bitandukanye.

Umwe mu bari muri PAC, Kaia Miller akaba ari na we washinze isosiyeti yitwa Aslan Global Management ikora ibikorwa bijyanye no kwihaza mu biribwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yavuze ko u Rwanda rwakoze neza mu rwego rw’ubuzima no kuzamura imirire y’umwana ndetse no mu burezi, asaba ko ibyajyezweho byakomeza gushyigikirwa hagakorwa n’ibirenzeho kugira ngo imibereho myiza y’Abanyarwanda igende neza.

Yasabye ko u Rwanda rwateza imbere urwego rw’ubwikorezi kandi ko uruhare rw’abenegihugu na rwo rukenewe niba u Rwanda rushaka kugera ku iterambere rirambye.

Inama ngishwanama ya Perezida wa Repubulika (PAC) igizwe n’abanyamuryango 23 ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 2007 iterana rimwe mu myaka 2 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Inama Ngishwanama ya Perezida wa Repubulika yateranye ku nshuro ya 12
Inama Ngishwanama ya Perezida wa Repubulika yateranye ku nshuro ya 12

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages