Nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo gukuraho kashi zakoreshwaga n’abayobozi b’imidugudu, mu gihe hari abijujutiye ko bambuwe ububasha abandi babona ko kuzivanaho byatinze.
Mu biganiro hagati y’abantu bakomeje kuvuga byinshi, harimo no gushaka impamvu zaba zaratumye Leta ifata uyu mwanzuro. Mu binyamakuru bitandukanye abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu batangaje ko byatewe n’uko hari imirimo abayobozi b’imidugudu batagifite mu nshingano zabo yakeneraga kashi.
Mu kumenya icyo bamwe mu bayobozi b’imidugudu bavuga kuri iki cyemezo, twanyarukiye mu mudugudu wa Kadobogo uherereye mu kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo wanahawe igikombe cy’umudugudu witwaye neza mu mihigo ya 2011/2012, umuyobozi wawo adutangariza ko nta ngaruka babona bizagira mu mirimo yabo.
Munyankumburwa Jean Marie Vianney uyobora uyu mudugudu yagize ati “Jye iki cyemezo nacyakiriye neza, kandi mbona ahubwo cyaratinze gufatwa kuko ziriya kashe ntizari zifite ubuzirange. Wasangaga buri wese ayikoresha akurikije uko abyifuza, kandi ntabwo abayobozi b’imidugudu yose mu Rwanda bazigiraga.”
Yongeraho kandi ko izi kashe zitari bugume mu midugudu mu gihe imwe mu mirimo yazikeneraga yari imaze igihe ibakuriweho, aha akavugamo impapuro z’inzira ndetse n’ibyangombwa byo gusana.
Icyemezo cyo gukura kashe mu midugudu cyatangaje muri Mutarama ya 2013 gishyirwa mu bikorwa mu ntangiriro za Gashyantare.



















TANGA IGITEKEREZO