00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo bya M23 ntibindeba -Perezida Kagame

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 27 February 2013 saa 05:05
Yasuwe :

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare, yatangaje ko ibibera muri Congo atabizi atanashaka kubikurikirana, ko ibibazo byo muri icyo gihugu bireba abanyekongo ubwabo mbere y’abandi.
Amasezerano yo kugarura amahoro mu gihugu cya Congo Kinshasa “Peace Framework of DRC” yashyizweho umukono i Addis Abeba muri Ethiopia mu mpera z’icyumweru gishize, ntazakemura ikibazo cy’umutekano muri Congo gusa kuko azarangiza (…)

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare, yatangaje ko ibibera muri Congo atabizi atanashaka kubikurikirana, ko ibibazo byo muri icyo gihugu bireba abanyekongo ubwabo mbere y’abandi.

Amasezerano yo kugarura amahoro mu gihugu cya Congo Kinshasa “Peace Framework of DRC” yashyizweho umukono i Addis Abeba muri Ethiopia mu mpera z’icyumweru gishize, ntazakemura ikibazo cy’umutekano muri Congo gusa kuko azarangiza n’icya FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko ibibazo bibera muri Congo bigira ingaruka ku baturanyi akaba ariyo mpamvu ibihugu bigomba gukorera hamwe kugira ngo bigere ku mahoro arambye. Agira ati “Buri gihugu kiba gifite icyo kivanamo kuko muri ayo masezerano havugwamo uko Interahamwe na FDLR bikwiye kugenzwa.”

Ku cyo Abanyarwanda baba bazungukira mu masezerano yo kugarura amahoro muri Congo, Perezida Paul Kagame atangaza ko ihungabana ry’umutekano muri Congo bigira ingaruka ku Rwanda, bityo ubwo icyo gihugu kizaba gifite amahoro n’abanyarwarwa bazaba bayafite.

Ikindi yongeyeho ni uko hakenewe amahoro muri Congo no mu karere kose, akaba ari yo mpamvu ibihugu bigomba gushyira hamwe bikarwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano aho iri hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages