00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiganiro n’abanyamadini, ipfundo ry’ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 6 April 2013 saa 11:25
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 19 Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yiyemeje kubakira ku bumwe n’ubwiyunge, hari intambwe igaragarira buri we se yatewe nk’uko byagaragajwe n’abaturage ubwabo mu bushakashatsi butandukanye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagiye ikora guhera mu mwaka wa 2001.
Mu bushakashatsi bwakozwe harimo ubushingiye ku bipimo by’Ubumwe n’Ubwiyunge (Rwanda Reconciliation Barometer 2010) n’ ubushakashatsi ku mibanire y’abanyarwanda (social cohesion 2013). Iyi ntambwe yagezweho ku (…)

Nyuma y’imyaka 19 Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yiyemeje kubakira ku bumwe n’ubwiyunge, hari intambwe igaragarira buri we se yatewe nk’uko byagaragajwe n’abaturage ubwabo mu bushakashatsi butandukanye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagiye ikora guhera mu mwaka wa 2001.

Mu bushakashatsi bwakozwe harimo ubushingiye ku bipimo by’Ubumwe n’Ubwiyunge (Rwanda Reconciliation Barometer 2010) n’ ubushakashatsi ku mibanire y’abanyarwanda (social cohesion 2013). Iyi ntambwe yagezweho ku bufatanye bw’inzego nyinshi cyane cyane amadini.

Nk’uko twabigejejweho na Mukamusonera Marie Claire , Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), barimo batanze ibiganiro mu turere nka Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara ku matariki ya 1-4 Avril 2013, bakaba ngo barahuye n’abayobozi b’amadini atandukanye muri utwo turere kandi ikaba ari gahunda ikorwa mu gihugu hose, ikazakomeza no mu bindi byiciro bitandukanye.

Mukamusonera agira ati ”Ubumwe n’Ubwiyunge ni urugendo, ni yo mpamvu ingamba n’ibikorwa bigomba kujyana n’impinduka mu myumvire no mu mibanire.”

Mukamusonera akomeza atangaza ko mu rwego rwo kunoza ibyo bakora no kureba kure ari ngombwa gutekereza ku kindi kivi kigomba guterurwa n’aho cyerekezwa, bitewe n’uko umuryango utera imbere n’imyumvire ihinduka bitewe n’ibihe. Agira ati ”Ubu umuryango nyarwanda ntukiri mu gihe cy’ibyihutirwa n’ingamba zikoreshwa mu kwigisha Ubumwe n’Ubwiyunge zigomba kujyana n’ibihe tugezemo.”

Abagize uruhare mu guharanira kubaka no guteza imbere igihugu batekereza uburyo bushya n’ingamba zizakoreshwa zijyanye n’igihe tugezemo n’ibibazo bishya biriho, cyangwa bishobora kuvuka ngo hashimangirwe ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Muri ibi biganiro barebera hamwe ingamba zafatwa n’abayobozi b’amadini mu gukumira aho amacakubiri yaturuka aho ari ho hose, kuko agenda ahindura isura bitewe n’ibihe, harwanywa imvugo cyangwa imyitwarire iganisha ku macakubiri.

Ibi biganiro bibaye mu gihe twibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira.”

Mukamusonera Marie Claire, Komiseri muri Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge

Mukamusonera Marie Claire akomeza atangaza ko mu gihe twibuka Jenoside yakorewe tuzirikana ko:

• Mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, tukaba tugomba kwibuka iteka kuko byinjiye mu mateka yacu y’ubu n’ejo hazaza,

• Kwibuka Jenoside ni inshingano ya buri munyarwanda kuko bidufasha kubaka u Rwanda rwitandukanya burundu na Jenocide n’ibijyanye na yo byose.

• Tugomba guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ku bantu abo ari bo bose.

• Kwibuka bidufasha guhora twamaganira kure ibintu byose byakurura inzangano mu banyarwanda.

• Kwibuka ni ngombwa kuko bidufasha kurwanya politiki yose ibiba amacakubiri, inzangano n’umwiryane mu banyarwanda, kuko ari bene izo nyigisho zabyaye Jenoside.

• Kwibuka bidufasha kutazongera kugwa mu mutego twagushijwemo n’ubuyobozi bw’igitugu.

• Kwibuka bidufasha kwamagana umuco mubi wo kudahana, tukimakaza umuco w’ubutabera.

• Kwibuka bidufasha kwiyubakamo imbaraga zituma dufata gahunda yo kujya mbere kurushaho, twubaka imiryango n’Igihugu muri rusange.

Urwego rw’Amadini rufite uruhare rukomeye mu gihe nk’iki mu gufasha abanyarwanda gukira ibikomere basigiwe na Jenoside, kubatoza komorana no kubaka ubwizerane bishingiye ku kwicuza, gusaba imbabazi no kuzitanga, kuvuga ukuri no kubaka icyizere cy’ejo hazaza.

Ibi biganiro ni urubuga rwo:

– Kwibukiranya uruhare rw’Amadini muri Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge,

– Kurebera hamwe uruhare rw’Amadini mu kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

– Gusuzumira hamwe inzitizi zigihari mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge muri rusange no ku rwego rw’amadini by’umwihariko,

– Guhererekanya amakuru ku bikorwa by’amadini bigamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge,

– Gufata ingamba zo gukuraho inzitizi zikigaragara mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages