Mu nama y’iminsi ibiri yahuzaga Abakuru b’Ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yabereye i Kampala yasojwe kuri uyu wa Gatandatu , hemejwe ishyirwaho ry’Uburyo bw’ubugenzuzi ku kibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo, bihuriweho n’ibihugu byose by’ibinyamuryango.
Muri iki cyumweru kiza ubu Buryo bw’Ubugenzuzi Buhuriweho (Joint Verification Mecanism) buzashyirwa ku mugaragaro n’abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize akarere.
Iyi nama yasabye abakuru b’ibihugu bigize akarere kohereza abasirikare bakuru bazashyira mu bikorwa ubu buryo bw’ubugenzuzi. U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasabwe kohereza abasirikare bakuru batatu buri kimwe, naho ibindi bihugu bisabwa kohereza babiri.
U Rwanda rwishimiye ubu buryo bw’ubugenzuzi, nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mushikiwabo Louise yabitangarije The New Times, ati” U Rwanda rwishimiye cyane ko mu cyumeru kimwe tuzaba dufite abasirikare bakuru hafi y’umupaka wacu, mu gukurikirana ko u Rwanda ntacyo rufite cyo guhisha kandi rudashobora kugira uruhare mu gikorwa icyo ari cyo cyose kirwanya abaturage barwo.”
Mu rwego rwo korohereza akazi ubu buryo bw’igenzura, abakuru b’ibihugu basabye ko abakora iri genzura bazajya bahabwa amakuru avuye mu rwego rw’ubutasi ruri i Goma ruhuriweho n’ibi bihugu by’akarere.
U Burasirazuba bwa Congo bukomeje kwibasirwa n’intambara hagati y’Umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo. Itsinda ry’impuguke za LONI zasohoye raporo ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, guverinoma y’u Rwanda iyamaganira kure ivuga ko yuzuye amakuru atari ukuri, ndetse ko nta bufatanye ubwo ari bwo bwose bafitanye n’uyu mutwe.
Abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga ku karere k’Ibiyaga Bigari, basabye Perezida Yoweli Kaguta Museveni uyoboye iyi nama, gutanga ubutumwa mu nama ya LONI ku kibazo cya Congo izaba vuba, asaba ubufasha bwa diporomasi na tekiniki kuri ubu buryo bwemejwe mu mikoranire y’ibihugu bigize akarere.
Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye ibyavuye muri iyi nama, ati”Ibyavuye muri iyi nama ni byiza kuko bishyiraho inzira ebyiri ari zo gutangiza ibiganiro bya politiki byakwanga, hagashyirwaho igisubizo cya gisirikare.”
Iyi nama yashimiye igihugu cya Tanzaniya kubw’inkunga yacyo mu gutanga ingabo ku mutwe utabogamye, ndetse isaba n’ibindi bihugu by’ibinyamuryango gukora igikorwa nk’iki mu kwezi kumwe.
Abakuru b’ibihugu bahaye inshingano Angola, Tanzaniya, Repubulika ya Congo na Kenya zo gusobanura uyu mushinga mu Nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ku mahoro n’umutekano, kugira ngo iwemeze ndetse yemeze n’ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo zitabogamye mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu kwezi gutaha k’Ukwakira I Kampala muri Uganda, nibwo hazaba indi nama idasanzwe nk’iyi ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro, nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu.



















TANGA IGITEKEREZO