00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Abaturage baganiriye na Perezida Kagame mu mvugo yuje ubwisanzure

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 21 January 2013 saa 10:14
Yasuwe :

Uruzinduko Perezida wa Repubukika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye mu Ntara y’Iburengerazuba kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 18 Mutarama 2013, rwaranzwe n’ubwisanzure hagati ye n’abaturage bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko iyo umuntu agiye kubaza Umukuru w’Igihugu akoresha amagambo y’icyubahiro nka ‘Nyakubahwa’ n’andi atandukanye, ibi bitandukanye kure n’uko abaturage ba Rusizi na Nyamasheke babikoze.
Mu biganiro Perezida Kagame yagiye (…)

Uruzinduko Perezida wa Repubukika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye mu Ntara y’Iburengerazuba kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 18 Mutarama 2013, rwaranzwe n’ubwisanzure hagati ye n’abaturage bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko iyo umuntu agiye kubaza Umukuru w’Igihugu akoresha amagambo y’icyubahiro nka ‘Nyakubahwa’ n’andi atandukanye, ibi bitandukanye kure n’uko abaturage ba Rusizi na Nyamasheke babikoze.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiye agirana n’aba baturage wasangaga bahatanira kujya kubaza no kumushimira, bakabikora bakoreshaje imvugo urubyiruko rw’ubu rukoresha. Amwe mu magambo bakoresheje ni nka ‘Ewana’, ‘Kabisa’, ‘Kweli’ n’andi atandukanye.

Umugore witwa Mukanyemera Consolée uri mu kigero cy’imyaka 52 yagiye kubaza Perezida, atangira agira ati “Perezida wa Repubulika, ntabwo nje kubaza nta n’ubwo nje gusaba ahubwo nje kugushimira. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ‘Ewana wamvanye mu bukene! Nabaga muri nyakatsi. Wampaye inka abana banjye baranywa amata, amata aratendera kweli wambereye umubyeyi’.”

Si Mukanyemera gusa wagaragarije Perezida Kagame ko amwisanzuyeho akoresha imvugo isanzwe, kuko na Ntazimira w’imyaka 67 yagiye gusaba Perezida Kagame ngo amurenganure kuko yabujijwe amahoro n’abana be kubera ko yashatse umugore wa kabiri kandi ari bo bari bamuhaye uburenganzira; Perezida Kagame amuhaye icyizere ko ikibazo cye kigomba gukemuka ahita avuga ati “Perezida ndagusaba n’amabati [kugira ngo] mbashe kwagura inzu yanjye.”

Perezida Kagame yamushubije agira ati “Amabati ugomba kuyabona,” ibi byose bikaba bigaragaza ko abaturage biruhutsa iyo Umukuru w’Igihugu yabasuye kuko baba bumva ko ibibazo byabo ari we ugomba kubikemura.

Habyarimana Francois ukomoka mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, we ngo Perezida Paul Kagame ni we mubyeyi asigaranye. Ati “Imyaka yose mfite ntabwo nigeze mbona umuntu wimakaza amahoro nka Paul Kagame. Yampaye amahoro, yahaye uburenganzira abana banjye bariga, yangabiye inka, umubyeyi uruta uyu ni uwuhe?”

Uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriraga mu ntara y’uburengerazuba mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yarutangiye ku wa gatatu tariki ya 16 Mutarama 2013, rurangira ku wa gatanu tariki ya 18 Mutarama 2013. Abatuye uturere twombi bagaragarije Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ko bamwisanzuyeho bamubaza ibibazo banashima ibyo amaze kugeza ku gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Perezida Kagame na we akaba yarakemuye bimwe mu byo bamutuye nk’ibibazo ibindi akabereka inzira bizanyuramo ngo bikemuke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages