Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, mu ijambo yagejeje ku Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2013 mu kiganirompaka cyibanze ku kurinda abasivili mu ntambara; yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo ibikorwa byo kurinda abasivile rushingiye ku byarubayemo kandi ko rushimira abantu bose bitabira kurinda abasivile by’umwihariko abo muri Afurika. Yashimye by’umwihariko abeguriye ubuzima bwabo kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri Mushikiwabo yabwiye aka kanama ko kurinda abasivile ari ingingo yihariye ku Rwanda bitewe n’amateka rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ati “Kurinda abasivile ni ikintu cyihariye cyane ku gihugu cyanjye. Mu 1994 Jenoside yahitanye Abanyarwanda bagera kuri miliyoni, kuva ubwo bijya mu mitima y’Abanyarwanda kugirira impuhwe abasivile bahohoterwa ahandi hantu ku isi muri iyi minsi.» Yavuze ko ubu u Rwanda ruri mu kanama gashinzwe umutekano muri Loni rufite ubutumwa bwo kongera imbaraga mu kurinda abasivile mu ntambara, bigakorwa mbere y’uko intambara zitangira.
Kugira ngo ubutumwa bw’izi ngabo zidafite igihugu zibarirwaho bugerwaho Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko ari inshingano ziba zihutirwa kandi zitoroshye, asaba ko hakwigwa uko hakongerwa ishoramari mu kuzongerera ubushobozi zihabwa amahugurwa yo kurinda abasivile.
Akigaruka ku byo u Rwanda rwanyuzemo, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwumva rufite umuhate wo kwitabira ibikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni kuko bitanga umusanzu ukomeye mu kurinda abasivile.
Yagaragaje ko hakwiye kongera gutekerezwa ku mahame mpuzamahanga agenga ibikorwa byo kubungabunga amahoro, hagendewe cyane ku byabaye mu Rwanda mu 1994 aho igihe ubwicanyi bwatangiraga igisubizo cy’amahanga cyabaye gucyura ingabo zayo ndetse hamwe na hamwe aho izi ngabo zari ziri zikanga kurengera ababaga bari mu kaga.
Yaragize ati “Ariko nizera ko ibyakozwe n’umuryango mpuzamahanga mu 1994 n’ibyashingiweho mu kubisobanura ubu bitakwemerwa. U Rwanda rwanezezwa n’uko umwanzuro wa nyuma kuri uku kwisuzuma waba ko isi igaragara nk’idashyigikiye ubwicanyi. Nidukomeza gukorera hamwe ntekereza ko tuzabigeraho.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko igihe bigaragara ko hari ikizahinduka bikwiye gutuma hongerwa imbaraga muri iki gihe, ntihirengagizwe abasivile bari kugirirwa nabi muri Syria, Sudani y’Amajyepfo, Sudan, muri Mali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yanagarutse ku nzitizi ebyiri zagaragajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu mwaka w’2009 zirimo gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga no kurinda amahoro, no kongera imbaraga mu gukurikirana abatubahiriza amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rugendeye ku byarubayemo rutekereza ko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro atari igikorwa cya gisirikare gusa, ko ahubwo haniyongeraho kwita ku basivile kuko ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bwo mu myaka ishize butagiye bugera kuri iyo nshingano bityo hakaba hakongerwamo imbaraga zo gufasha abasirikare bajya muri ubu butumwa kubasha kurinda abasivile.
Agaragaza kandi ko ingamba zo kugera kuri izi nshingano zoroshye kugerwaho, kuko atanga urugero ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur zajyanye muri iyi ntara ya Sudan amashyiga arondereza ibicanwa agakemura ikibazo cy’abana n’abagore bajyaga bicwa bagiye gutora inkwi kure. Yavuze ko ubu ibyo bitakibaho i Darfur, kuko izo ngendo bahuriragamo n’ibibazo batakizikora uburyo nk’ubu bukaba ari bwo bukenewe.
Indi ngamba Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ni ukongera umubare w’abagore babungabunga amahoro, kuko ngo bafite umwihariko wo kumenya kugoboka bagenzi babo n’abana bari mu bibazo.
Mu guca kandi ibyaha bikorerwa abasivile, Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ibintu bine bikwiye kugenderwaho ngo ubutumwa bw’amahoro burusheho kugenda neza no kugera ku nshingano zabwo.
Icya mbere ni Ubutabera yavuze ko bugomba gukorwa ku gihe, kuko yatanze urugero ko hafi imyaka 20 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi ubutabera mpuzamahanga hari ibyo butarakemura iyi ikaba ari inzitizi ikomeye ku butumwa nk’ubu.
Icya kabiri ni uko abasivile bahohoterwa mu ntambara bagomba guhabwa ubutabera, bugakorwa nta vangura ribayeho cyane cyane irishingiye ku nyungu za politiki.
Icya gatatu ni ukwitondera no kugira ubushishozi kugira ngo ubutegetsi buriho ntibwivange mu mikorere y’ubutabera, ahubwo hakagenderwa ku kuri kw’ibyabaye hakurikijwe inzira ibintu bigomba kunyuramo; kandi ubutabera bugakorerwa ahabereye ibyaha nk’uko yagize ati “Ubutabera butangwa neza mu rugo.”
Icyo yashorejeho ni uko umuryango mpuzamahanga wakongera ubufasha mu kongerera ubushobozi ubutabera bwo mu bihugu imbere.



















TANGA IGITEKEREZO