Mu rwego rwo kwirinda ko imvururu zakurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika mu gihugu cya Kenya yabaye muri 2007 zakongera kubangamira ubucuruzi bwo mu karere mu matora ateganyijwe tariki 4 Werurwe 2013, indege ni kimwe mu bizifashishwa mu kurinda umutekano w’ibicuruzwa bicishwa ku cyambu cya Mombasa cyifashishwa mu bucuruzi bwo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi ni bimwe mu byo Minisitiri ushinzwe iterambere ry’amakoperative n’amasoko muri Kenya, Joseph Nyagah yaganiriye na Perezida Kagame ku wa gatanu tariki ya 1 Werurwe mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.
Mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye icyo gihe byasubira, Nyagah yatangarije the New Times ko yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa yahawe na Perezida Mwai Kibaki bwo kumubwira ko abakoresha icyambu cya Mombasa nta mpungenge bagombye kugira zijyanye n’umutekano muke wahavuka nk’ibyabaye mu 2007, kuko bafashe ingamba zo kwirinda icyo kibazo zirimo gushyira ho indege zizajya zigenzura icyambu cya Mombasa, ndetse n’uburinzi bukaba bwarakajijwe mu mihanda igana kuri icyi cyambu.
Si izi ngamba zafashwe gusa kandi kuko hari n’ibyo bakoze mu butabera no kongerera ubushobozi inzego.
Nyagah yatangaje ko ibyo baganiriye na Perezida Kagame ku ngamba Kenya yafashe yazumvise kandi akazishimira.
Aya mahoro kandi ngo amaze igihe agaragara kuri icyi cyambu kuko ngo mu mwaka ushize cyambukiyeho toni zirenga ibihumbi 260 z’ibicuruzwa biva cyangwa byinjizwa mu Rwanda ndetse n’izirenga 226 mu mwaka wawubanjirije.
Ibi bije bikurikira igitekerezo cya Perezida Kagame aho nyuma y’imvururu zakurikiye amatora yabaye muri Kenya, yavuze ko inzego zikomeye ari kimwe mu byashoboraga guhangana n’ibibazo byatewe n’izo mvururu.
Imvururu zakurikiye amatora yo muri Kenya mu mwaka wa 2007, abacuruzi bo mu Rwanda no muri Uganda bavuze ko zatumye bahomba amafaranga arenga miliyoni 47 z’amadolari y’Amerika ku bicuruzwa byabo byangijwe byari kuri iki cyambu. Kugeza n’ubu aba bacuruzi bakaba bagisaba ko Leta ya Kenya yabishyura igihombo bagize.
Ibi kandi byakurikiwe n’ishyirahamwe ry’abatwara ibinyabiziga bikora ingendo ndende (Rwanda Long Distance Trucks Drivers Association) nyuma yo guterwa impungenge n’umutekano muke ushobora kuvuka nyuma y’aya matora, nk’uko byabaye mbere , aho mu kwezi kwa mbere basabye guverinoma ya kenya ubwishingizi bw’umutekano w’ibicuruzwa byabo bipakirirwa ku cyambu cya Mombasa.
Icyambu cya Mombasa gicishawho ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu bihugu bya Uganda, Tanzaniya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo. Imvururu zakurikiye amatora yo mu 2007 yakuye mu byabo abantu barenga ibihumbi 600 mu gihe abarenga 1200 bishwe.



















TANGA IGITEKEREZO