Nyuma y’aho Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwerene n’umutekano muri sena y’u Rwanda ikoreye ubushakashatsi ku bibazo by’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda n’uburyo byakemurwa, hakomeje kugaragazwa ko ikibazo cya Congo gikwiye kuvugwa uko kiri, kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.
Iyi Komisiyo iyobowe na Senateri Mukakalisa Jean d’Arc, ivuga ko mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi 60 kandi ugasanga ziri ahantu hato, ikibabaje ngo ni uko abantu batabizi ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Kuba ari benshi, ngo bituma abantu barenga 15 baryama ahantu hangana na metero 3 kuri 4. Ibi bikaba bifatwa nk’ikibazo gikomeye u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi basaba ko cyitabwaho.
Iyi Komisiyo yabajijwe niba izi mpunzi zaba zigifite icyizere cyo kubaho, herekanwa ko bagifite ariko kidahagije, kuko ngo kugeza ubu usanga badafite icyizere cyo gusubira aho bakomoka, kuko Leta ya Congo ikomeje kubibasira no kudashaka kubaha ubwenegihugu ariko bikaba ikaba bikomereye cyane cyane abavuga ikinyarwanda.
Ibi ariko Senateri Prof. Karangwa Chrysologue, yatangaje ko bidakwiye gufatwa ko abavuga ikinyarwanda muri Congo ariko bose bicwa, ahubwo avuga ko Abatutsi bavuga ikinyarwanda ari bo bonyine bibasirwa.
Yagize ati “Muri Congo hari ubwoko bw’Abandande baturanye na Uganda bavuga ikinyarwanda, bo ntibahohoterwa. Bikwiye kumvikana ko Abatutsi ari bo barimo guhohohoterwa bazira ko bakomoka mu Rwanda. Byanahemberewe na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, kuko usanga ari yo iyoboye indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.”
Ikindi gikomeje guhangayikisha ni uko usanga izi mpunzi zikomeje kubyara ku buryo butangaje, akenshi zikaba zibiterwa ni uko bavuga ko uko babyaye benshi ari na ko bahabwa ibiryo byinshi.
Kugeza ubu, mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi 64 z’Abanyekongo bari mu nkambi 5, abarenga 1,900 bakaba birirwa mu mijyi bashakisha imibereho.



















TANGA IGITEKEREZO