Imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, ukomeje gukomera haba mu mu mikorere no kugera kuri byinshi birimo ibijyanye gahunda nshya n’ibikorwa remezo.
Ubwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba n’umukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ingoro nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko uko imyaka igenda ishira uyu muryango uvutse ari na ko ugenda urushaho kugira imbaraga kandi ko uzakomeza kugera ku bindi byinshi.
Yasabye Abanyarwanda guterwa ishema no kwiyubakira, kuko iyo umuntu ategereje kubakirwa hari ibyo umwubakiye aba azamusaba nyuma.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira imbaraga zo kubaka igihugu cyabo, ati “ Nimureke twiyubakire kuko iyo umuntu akubakiye hari icyo aba agusaba; iyo umuntu agusaba impuhwe zo kukubakira ziba zizabyara ibibazo. Abanyarwanda ntacyo tubuze, dufite ubwenge twikorere.”
Iyi ngoro izubakwa mu kagari ka Nyagahing,a mu murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, ikazaba iri ku buso bungana na hegitari 11,1.
Iyi ngoro y’icyicaro cya FPR Inkotanyi izaba ifite ahagenewe guhagarara ibinyabiziga (Parking) hajya nibura imodoka 750, n’ahakorerwa imirimo itandukanye nk’inama n’ibindi.
Imirimo yo kuyubaka bizatwara amafaranga ari hagati ya miliyari esheshatu n’igice na miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda, kubaka bikazamara imyaka ibiri.



















TANGA IGITEKEREZO