Mu gihe tariki ya 4 Werurwe abaturage ba Kenya bazindukira ku biro by’amatora ngo babone ubayobora, umwe mu biyamamariza kuyobora iki gihugu yatumye abamuhagarariye muri Nigeria, kwaka ubufasha bwo gutsinda abo bahanganye.
Uwo rero nta wundi ni Raila Odinga w’imyaka 68, wohereje abantu babiri muri Nigeria ngo bamusengere bityo atsinda amatora ya Perezida wa Repubulika. Ibyo akaba ngo mu mwaka wa 2008 na bwo yarabikoze aho we avuga ko yari yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Joseph Abeng umwe mu batumwe yatangaje ko Odinga yubaha abapfumu bitwa Olumba Olumba bo muri Nigeria, kuko avuga ko baramutse bamutuye amasengesho yabo, yatsinda abo bahanganye ntakabuza.
Ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza kiravuga ko uretse Raila Odinga ugiye kwitabaza abapfumu bo muri Nigeria, Perezida wa Amerika Barack Obama na we ngo yabitabaje aba bapfumu ubwo yatorerwaga kuyobora igihugu cy’igihanganjye ku Isi.
Raila Amollo Odinga ahanganye cyane na Uhuru Kenyatta umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Kenya Jomo Kenyatta, aho afite ubwoba bw’uko ashobora ku mutsinda muri aya matora.



















TANGA IGITEKEREZO