00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23: Baritana bamwana ku iraswa rya Major Musana Aniseth

Yanditswe na

Maisha Patrick

Kuya 25 March 2013 saa 08:45
Yasuwe :

Urupfu rwa Major Musana rwabaye amayobera ku bakongomani b’ingeri zose, ubwo M23 yacikagamo ibice ku munsi wa mbere uyu musore akahasiga ubuzima arasiwe mu mujyi wa Rutshuru, ari na bwo rwambikanaga hagati y’impande zombi.
Uko gutana mu mitwe byatumye uruhande rwa Makenga rutunga agatoki urwa Runiga ko ari rwo rwarashe Major Musana Anicet , urwa Runiga na rwo rugashinja urwa Makenga.
Mu kumenya amakuru y’imvaho ku rupfu rw’uwo musirikare mukuru twegereye abasirikare bo ku mpande zombi (…)

Urupfu rwa Major Musana rwabaye amayobera ku bakongomani b’ingeri zose, ubwo M23 yacikagamo ibice ku munsi wa mbere uyu musore akahasiga ubuzima arasiwe mu mujyi wa Rutshuru, ari na bwo rwambikanaga hagati y’impande zombi.

Uko gutana mu mitwe byatumye uruhande rwa Makenga rutunga agatoki urwa Runiga ko ari rwo rwarashe Major Musana Anicet , urwa Runiga na rwo rugashinja urwa Makenga.

Mu kumenya amakuru y’imvaho ku rupfu rw’uwo musirikare mukuru twegereye abasirikare bo ku mpande zombi bagira icyo batangaza. Ku ruhande rwa Makenga bavuze ko yazize kuba atarumviye itegeko rya Makenga ryo kwica Gen Bodouin Ngaruye bitewe n’uko batumvikanaga.

Mu biganiro twagiraranye n’impande zombi za M23 bagiye bagaragaza intandaro y’urupfu rwa Major Musana Aniseth, rwavuzwe cyane mu binyamakuru bitandukanye ko yaba ari yo ntandaro y’imirwano muri M23. Ubwabo basubiranyemo, nyamara impande zombi zikaba zitana bamwana, bamwe bati “si twe ni bariya”, abandi na bo bikaba uko.

Abasirikari bo ku ruhande rwa Col Makenga batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko urupfu rwa Musana rwari misiyo ya Makenga washakaga kwikuraho umwanzi ari we Bodouin Ngaruye wari umwungirije muri M23. Impamvu amwita umwanzi ngo ni uko yari inshuti magara ya Gen Bosco Ntaganda uherutse kwitanga ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye.

Musana akaba yarahawe misiyo yo kwica Shebuja dore ko babanye kuva mu mwaka wa 2008 ari umunyamabanga wa Baudouin Ngaruye, nyuma ni bwo yanze gutatira igihango abwira umwe mu basirikari bo ku ruhande rwa Makenga ko atabikora. Mojor Kabundi wayoboraga ingabo ahitwa Kiwandja yatumwe kwica Musana hitwajwe FDLR amurasira muri Alimentation, ari na bwo batangiye no kurasa mu mujyi wa Rutshuru byitirirwa FDLR. Kuva icyo gihe ni bwo byahise bikomera bamwe bajya ku ruhande rwa Makenga, abandi ku rwa Ngaruye intambara ibura gica.

Ku ruhande rwa Ngaruye, uwitwa Muhire yavuze ko Musana yababwiye ko ari ku asabwa gukorana n’abo kwa Makenga, ariko akaba yaranze kujyayo. Ubwo ngo bahise bamubwiraga ko naramuka abasize azaba ahemukiye afande kandi ari inshuti ye. Ibyo rero ngo byamuteye kutagenda ariko agahora yigunze, ubona afite ibibazo byinshi. Agira ati “Twagerageza kumuba hafi akatubwira ko ashobora kuzaraswa na Makenga ko nta mikino agira. Natwe twababajwe n’urupfu rwa Musana kuko yari umuntu ukunda abasirikare, anadutera morari buri munsi.”

Uruhande rwa Makenga rushinja Ngaruye ko ari we wishe Major Musana ngo kugira ngo rushakishe uko yashyingurwa i Bunagana hanyuma babone bahungisha Runiga wari Rutshuru, wahigwaga bukware. Bamwe mu bagiye gushyingura Major Musana bavuga ko Runiga yari yarakuweho abasirikari bamurindaga n’imodoka yagendagamo akaba yari asigaye arinzwe n’abasirikari ba Ngaruye.

Na ho bamwe mu bo mu muryango we, bavuga ko uwishe Musana batamuzi uretse ko bibabaje kubona abantu bitana bamwana ku mwana wabo, ariko bakemeza ko ntawe batunga urutoki ku iraswa rye ryanahitanye abasiviri umunani. Major Musana yabanaga na bashiki be babiri kuko nta babyeyi bagiraga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages