00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 ivuga ko itazakomeza kurebera abaturage bicwa

Yanditswe na

Patrick Maisha

Kuya 4 January 2013 saa 11:54
Yasuwe :

Umuyobozi wa M23 Bishop Runiga Jean Marie Rugerero, kuri uyu wa kane tariki ya gatatu Mutarama 2013 yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko Leta ya Kinshasa ikomeje gusuka abasirikari benshi mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo bikagaragaza ko ikomeje kwitegura intambara; icyakora ngo M23 ntizarebera niterwa izitabara.
Icyagarutsweho cyane muri iki kiganiro n’abanyamakuru ni ibiganiro bikomeje kubera i Kampala muri Uganda, Runiga akaba yaratangaje ko Leta ya Kinshasa idashaka kumvikana (…)

Umuyobozi wa M23 Bishop Runiga Jean Marie Rugerero, kuri uyu wa kane tariki ya gatatu Mutarama 2013 yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko Leta ya Kinshasa ikomeje gusuka abasirikari benshi mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo bikagaragaza ko ikomeje kwitegura intambara; icyakora ngo M23 ntizarebera niterwa izitabara.

Icyagarutsweho cyane muri iki kiganiro n’abanyamakuru ni ibiganiro bikomeje kubera i Kampala muri Uganda, Runiga akaba yaratangaje ko Leta ya Kinshasa idashaka kumvikana na M23 bitewe n’amakosa menshi Leta ikora ikoresheje imitwe y’inyeshyamba nka FDLR,FNL, Maimai n’indi yitwaza intwaro bakica abaturage.

Runiga yagize ati "Twakwishimira ko abaturage bacu bahora bitwa impunzi? Ntituzabyemera."

Abayobozi ba M23 mu kiganiro n'abanyamakuru

Bishop Runiga kandi yagaragaje ibintu M23 ibona bitagenda mu miyoborere ya Congo, agaragaza ko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu riteganya imyaka itanu ku basenateri n’abaguverineri, ariko ubu ngo bamaze imyaka umunani batarahindurwa.

Ikindi ni uko intara zigomba kuba 26 zivuye kuri 11, na byo bikaba bitarakorwa.

Runiga avuga ko muri gahunda zo kuzamura iterambera rya Congo nta na kimwe cyakozwe, ati "imihanda iracyari ikibazo. Kubona umuriro w’amashanyarazi biri kure nk’ukwezi,... Ubwo se ibyo Leta yiyemeje yabigezeho uretse kwica abaturage babaziza ubusa?"

Yagarutse no ku banyamakuru bane bishwe na Kabila kubera ko bavuze ukuri ku miyoborere mibi, ariko ngo ikibazo cyabo nticyakurikiranywe n’ubutabera. Yabisobanuye agira ati "Ubwo se tuzakomeza kurebera ibyo byose bitagira ubutabera?"

Ku birebana n’ibihano byafatiwe M23, Runiga yavuze ko yasabye Umuryango w’Abibumbye gukora igenzura niba hari abantu bishwe M23 imaze gufata Umujyi wa Goma. Ati "Nta perereza bakoze ngo bagaragaze abantu bapfuye, nta mubare bavuze cyangwa amazina y’abapfuye. N’aho Col Badege yarwanaga na Mai Mai Nyatura igiye kumara abaturage noneho tugomba guhanwa kubera ko twarengeye abicwaga?"

Ikindi kandi ngo ni uko Depite Roger Lumbala ubu yabaye uwa M23 kubera ko yitandukanyije na Leta, bitewe n’uko atemeye ibikorwa na Kabila.

Bishop Runiga avuga ko Leta ya Kinshasa nitemera imishyikirano igakomeza no kwica abaturage M23 izakomeza urugamba kugeza igihe ibintu bizajya mu buryo, kuko ibereyeho kurinda ubusugire bw’abaturage.

Abandi bitabiriye ikiganiro barimo n'abahagarariye M23 mu mahanga

Iki kiganiro cyitabiriwe na Gen Sultan Makenga ukuriye igisirikare cya M23, Gen Ngaruye Bodouin n’abahagarariye M23 mu bihugu bitandukanye nka Canada, u Bwongereza, u Budage, u Bubiligi, u Bufaransa n’ahandi.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro bari benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages