Nyuma yo gushyamirana hagati mu mutwe wa M23, ariko ubu imirwano ikaba yarahagaze, abahagarariye uyu mutwe mu mishyikirano irimo kubera muri Uganda yagati yawo na Leta ya Congo na bo bamaze gucikamo ibice bibiri.
Ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda kiravuga ko mu mishyikirano irimo kubera kuri Hoteli ya Speke Resort Munyonyo mu mujyi wa Kampala, ubu ngo buri ruhande rufite umuvugizi warwo.
Ibi bigarukwaho na Congo Times cyo muri Congo- Kinshasa, gitangaza ko uwitwa Bertrand Bisimwa ariwe uhagarariye uruhande rwa Brig Gen. Makenga na ho Seraphin Mirindi we akaba ahagarariye urwa Runiga.
Biratangazwa kandi ko Brig Gen. Makenga amaze guhamagaza inama mu gace ka Bunagana, kugira ngo harebwe ko imishyikirano irimo kubera muri Uganda itahagarara. Akaba yashyize n’itangazo ahagaragara rivuga ko Runiga yirukanywe muri M23.
Rev. Fr. Apollinaire Malu Malu uhagarariye Leta ya Congo muri ibi biganiro, yahamagaye umuhuza ari we Dr. Crispus Kiyonga kugira ngo amumenyeshe ibibazo biri mu mutwe wa M23, ariko umuvugizi muri ibi biganiro Fred Opolot yatangaje ko bigaragara ko bikomeje kudindizwa n’abagize umutwe wa M23.



















TANGA IGITEKEREZO