Minisitiri w’ Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, kuri uyu wa gatatu tariki ya gatanu Ukuboza yakiriye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda George Nkosinati baganira kuri gahunda z’ubutwererane n’umubano ibihugu byombi bifitanye no ku mikoranire y’ibihugu byombi.
Umujyanama wa Minsitiri w’Intebe ushinzwe imibereho myiza, Nkurunziza Innocent, yatangaje ko Ambasaderi Nkosinati yaje gusura Minisitiri w’Intebe mu rwego rwo kuganira ku mikoranire y’ibihugu byombi nyuma y’iminsi mike aje gukorera ino.
Ati “Yaje kuganira na Minsitiri w’Intebe kuko amaze amezi ane gusa. Amaze igihe gito atangiye imirimo ye mu Rwanda. Baganiriye ku butumwa afite, ku mubano ibihugu byombi bifitanye, umubano umaze imyaka myinshi; Minisitiri w’ Intebe yamwijeje kuzamufasha mu mirimo ye hano mu Rwanda.”
Ambasaderi George Nkosinati mu kiganiro yahaye IGIHE yagize ati “Naje gusura Minisitiri w’Intebe mu rwego rwo kuganira ku mikoranire muri manda yanjye. Twaganiriye ku mirimo nzakora, uburyo tuzakoresha mu bufatanye bw’ ibihugu mu kugabanya ubukene mu bihugu byacu no gukomeza guteza imbere imibanire y’ibihugu byacu.”
Umubano w’ u Rwanda na Afurika y’Epfo ugizwe n’imikoranire mu bucuruzi, uburezi, ubuzima n’ ibindi. Umujyanama wa Minsitiri w’Intebe ushinzwe imibereho myiza yavuze ko Abanyarwanda biga ubuganga bajya kwiga mu icyiciro cya gatatu ( Masters) muri Afurika y’Epfo, kuko uburezi mu by’ubuzima bwateye imbere muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO