00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe Demokarasi n’amahoro

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 15 September 2012 saa 01:44
Yasuwe :

Mu ngoro y’Inteko rshinga amategeko hatangirijwe icyumweru cyahariwe Demokarasi n’amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2012.
Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu nzira ya Demokarasi.
Gusa Ntawukuriryayo yavuze ko hakiri intambwe zikenewe guterwa kugira ngo Demokarasi yuzure.
Ntawukuriryayo kandi yongeyeho ko inshingano z’inteko ishinga amategeko ari izo kurengera abaturage, bityo Demokarasi bifuza (…)

Mu ngoro y’Inteko rshinga amategeko hatangirijwe icyumweru cyahariwe Demokarasi n’amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2012.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu nzira ya Demokarasi.

Gusa Ntawukuriryayo yavuze ko hakiri intambwe zikenewe guterwa kugira ngo Demokarasi yuzure.

Ntawukuriryayo kandi yongeyeho ko inshingano z’inteko ishinga amategeko ari izo kurengera abaturage, bityo Demokarasi bifuza ikabageraho.

Abajijwe niba amashyaka atavuga rumwe na Leta yaba yitabiriye ibiganiro by’uwo munsi yavuze ko bishoboka ko bataje, ariko ashimangira ko ntawe baheje, kuko babitangarije mu binyamakuru bitandukanye.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukantabana Rose yavuze ko mu Rwanda hakiri inzitizi za Demokarasi kuko hari abahabwa ijambo ntibagire icyo bavuga, cyangwa bamwe ntibakurikiza ibyo abayobozi bababwiye ngo ntibashaka gutegekwa.

Mukantabana yongeyeho ati ”Kugira Demokarasi ntibivuze kwigomeka, bivuze kugendera ku mategeko.”

Mu bibazo abadepite bagaragaje bikunze kudindiza Demokarasi mu bihugu bimwe ni ubukene butuma batifatira ibyemezo bifite akamaro, kuko bahora bateze amaboko.

Indi mbogamizi ni ihohoterwa ryo mu ngo, n’ubujiji aho yahise asaba abantu kurwanya ihohoterwa kuko ritajyana na Demokarasi.

Hamwe n’abandi badepite bavuze kandi ko Demokarasi itagomba gusigana n’ubutabera, imiyoborere myiza, amatora anyuze mu mucyo n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Kuri ibyo byose abagize inteko batangaga ingero kugira ngo barebe aho Demokarasi igeze mu Rwanda.

Iki cyumweru cya Demokarasi n’amahoro kizarangwa n’ibiganiro bigamije kumenyesha abaturage icyiza cya Demokarasi n’inshingano z’abaturage mu kuyimakaza.

Ibi biganiro bizibanda ku rubyiruko, ari yo mpamvu akenshi bizatangirwa mu mashuri makuru na za Kaminuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages