Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Gashyantare 2013, yavuze ko nta manda yindi akeneye nk’uko yakunze kubibazwa cyane n’abanyamakuru ndetse n’abaturage bagakomeza kumusaba ko yazongera akiyamamaza kuko babona bakimukeneye.
Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko nta nyota y’indi manda afite, ati "Mundebe, sindi umuntu ukeneye manda ya gatatu. Sinyishaka!"
Perezida Kagame yavuze ko hatahindurwa Itegekonshinga ry’u Rwanda kugira ngo asubire kuyobora, avuga ko ibyo bigomba gukuraho urujijo ku baba bagitekereza ko ari ko byagenda.
Perezida Kagame yasabwe n’Abanyarwanda batandukanye kongera kwiyamamariza indi manda nubwo iyo ari kuyobora ari yo ya nyuma yemerewe n’Itegekonshinga ry’u Rwanda.
Muri Mutarama 2013 ubwo yasuraga uturere twa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba umuturage umwe yamubwiye ko abona ibyo yagejeje ku Rwanda ari byinshi kandi byiza, akaba akwiye gukomereza aho ageze ayobora indi manda.
Ubwo yari mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru muri Gashyantare uyu mwaka naho abaturage batandukanye bamusabye kuyobora indi manda bashingiye ku byo yagejeje ku gihugu, icyakora iki gihe ababwira ko ibyo baba baretse kubyibazaho cyane bagategereza igihe cyabyo kuko kitaragera.



















TANGA IGITEKEREZO