Abanyarwanda baba muri Canada mu Karere ka Ottawa-Gatineau, ku wa 15 Ukuboza 2012, bizihije imyaka 25 Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze uvutse.
Muri ibyo birori nk’uko umwe mu bateguye uwo munsi Jean Paul Rudahusha abitangariza IGIHE, hari abahagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Canada, Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi muri Canada, Joseph Rurinda na Perezida w’umurwango FPR Inkotanyi muri Ottawa-Gatineau, Tony Rwigamba.
Uwo munsi witabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse mu turere twa Canada dutandukanye nka Toronto, Montréal n’ahandi.
Mbere y’uko umunsi mukuru utangira habanje kwibuka mu gihe cy’umunota nyakwigendera Ministre Aloysea Inyumba.
Eugene Ngoga, umujya nama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada yatanze ikiganiro gisobanura uko FPR yatangiye, asobanura aho yavuye n’aho igeze. Uwo mugoroba kandi baboneyeho hibukwa n’intwari zagize uruhare muri urwo rugamba rwo kwibohora.
Abanyamuryango n’inshuti zabo bakurikijeho ubusabane, abahanzi nk’itorero Indashyikirwa, Intare, umuhanzi Nyabyenda, Beatrice Rurinda, Rurangwa Jean-Marie Vianney, hamwe na Mighty Popo basusurukije abaraho, haba mu mbyino, indirimbo n’ibyivugo bateguriye iyo sabukuru.
Umutoni Shakira wari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada yagaragaje ibyishimo batewe no kuba baje ari benshi kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’Umurayngo FPR Inkotanyi, ati «Turagahorana Urukundo, Ishyaka n’ubutwari.»



















TANGA IGITEKEREZO