00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame ari mu Bushinwa aho azitabira Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 9 September 2012 saa 01:27
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeri, Perezida Paul Kagame yageze mu Bushinwa, aho azitabira Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu(Word Economic Forum) ndetse anabonane n’abayobozi batandukanye.
Biteganijwe ko kuri iki Cyumeru tariki 9 Nzeri Perezida Kagame ari bubonane n’abagize Umuryango w’Abaperezida bakiri bato(Young Presidents Organisation) naho kuwa Mbere akazagirana inama na ba rwiyemezamirimo bo mu mujyi wa Hong Kong.
Mu Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu rizaba kuva ku itariki 11 kugeza (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeri, Perezida Paul Kagame yageze mu Bushinwa, aho azitabira Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu(Word Economic Forum) ndetse anabonane n’abayobozi batandukanye.

Biteganijwe ko kuri iki Cyumeru tariki 9 Nzeri Perezida Kagame ari bubonane n’abagize Umuryango w’Abaperezida bakiri bato(Young Presidents Organisation) naho kuwa Mbere akazagirana inama na ba rwiyemezamirimo bo mu mujyi wa Hong Kong.

Mu Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu rizaba kuva ku itariki 11 kugeza kuri 13 Nzeri mu Mujyi Tianjin mu Bushinwa, Perezida Kagame azavuga ijambo mu kiganiro kivuga ku ndashyikirwa(Competitiveness Champions) n’ikindi kivuga ku bukungu bw’ahazaza h’Afurika.

Muri uyu Mujyi wa Tianjin kandi Perezida Kagame azabonana na Minisitiri w’intebe w’u Bushinwa Wen Jiabao, asoze uruzinduko rwe muri iki gihugu atanze ikiganiro muri Kaminuza ya Peking iri i Beijing mu murwa mukuru.

Guhera muri 2007 inama ngarukamwaka y’indashyikirwa(new champions) ihuriza abashoramali bo ku Isi yose muri Aziya. Abayobozi barenga 1500 mu bucuruzi, guverinoma na sosiyete sivile baturutse mu bihugu 90 bitabiriye buri mwaka iyi nama imara iminsi itatu. Inama ya mbere yabaye mu gihe Isi yari ihangayikishijwe n’ihungabana ry’ubukungu, aho inama yibanze ku bisubizo by’ ama sosiyete mpuzamahanga mashya ku kibazo cy’ubukungu ndetse n’uburyo bwiza bw’ejo hazaza.

Iyi nama itanga urubuga ku bayobozi mpuzamahanga bakizamuka mu ishoramali na sosiyete, mu gutanga umusanzu mu biganiro byagutse kuri za politiki ndetse no guhura n’abari ku isonga mu ishoramali ku Isi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages