00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Amb. Ramtane Lamamra ku mutekano wa Afurika n’uw’Akarere

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 7 January 2013 saa 03:55
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya karindwi Mutarama 2013 yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi Ramtane Lamamra, komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe; baganira ku bufatanye bw’ibihugu byo mu karere, ku isabukuru y’imyaka 50 uyu muryango umaze ushinzwe no ku bibazo by’umutekano wo mu Karere.
Ambasaderi Lamamra yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu byibanze ku mutekano wo mu karere harebwa uburyo akarere (…)

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya karindwi Mutarama 2013 yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi Ramtane Lamamra, komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe; baganira ku bufatanye bw’ibihugu byo mu karere, ku isabukuru y’imyaka 50 uyu muryango umaze ushinzwe no ku bibazo by’umutekano wo mu Karere.

Amb Lamamra na Perezida Kagame

Ambasaderi Lamamra yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu byibanze ku mutekano wo mu karere harebwa uburyo akarere kabona amahoro. Ati “Twaganiriye ku mutekano wo kuri uyu mugabane by’umwihariko uwo mu karere k’Ibiyaga Bigari, tunaganira ku gufatanya mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.”

Amb Lamamra aganira n'abanyamakuru

Ambasaderi Lamamra yavuze ko yabashije gusura inkambi z’impunzi akaganira na zo, akabona uburyo bababaye. Yavuze kandi ko yasuye ikigo gisubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, abasha kubona imikorere myiza y’u Rwanda.

Perezida Kagame na Amb Lamamra baganira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wifuza kumva neza ikibazo cy’intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo, ati “Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Ambasaderi Lamamra yabashije gusura uturere tw’imipaka yacu, u Rwanda, Congo n’u Burundi.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ikibazo cyo mu karere ari ikibazo kimaze iminsi, abisobanura agira ati “U Rwanda rwakomeje kuvuga iki kibazo kuva mu kwezi kwa kane, ni ikibazo kumva imizi y’iki kibazo.”

Minisitiri Mushikiwabo abwira abanyamakuru bimwe mu byo Perezida Kagame yaganiriye na Lamamra

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko u Rwanda rwishimira ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukurikiranye iby’iki kibazo, bityo no mu nama iri gutegura izahuza abakuru b’ibihugu ikibazo cya Congo kikazaganirwaho hagashakishwa umuti urambye.

Amafoto/Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages