Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Ambasaderi Eugene Richard Gasana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, Umwanya mushya ushyizwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga; akaba azanakomeza guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Umwanya Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahawe wo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Ushinzwe Ubutwererane, umwongerera imbaraga mu mirimo azaba ashinzwe mu guhagararira u Rwanda mu Kanama gashinzwe umutekano muri Loni, umwanya u Rwanda ruzamaraho imyaka ibiri.
Nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye mu kanama gashinzwe umutekano muri Loni. Ku nshuro ya mbere mu 1994 Leta yari iriho yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara ako kanama ntacyo kakoze ngo ihagarikwe.
Perezida Kagame yasabye Ambasaderi Gasana kuzahagarira u Rwanda n’Abanyarwanda, azirikana ko agaciro k’Abanyarwanda gakoresha ukuri kakanagushyigikira.
Ambasaderi Eugene Richard Gasana ni muntu ki?
Ambasaderi Eugene Richard Gasana, yahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, u Busuwisi, Australia, Bulgaria,u Burusiya, Hongiriya, Pologne , Repubulika ya Czech na Romania.
Yabaye umukozi uhoraho uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi, akorera n’imiryango mpuzamahanga nk’Umuryango Mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO); WIPO, UNHCR, ITU na WHO.
Ari umukozi muri ONU, Ambasaderi Gasana yatorewe kuyobora Komisiyo ishinzwe kubaka Amahoro (PBC), iryo shami kandi rikaba ryari rishinzwe no gushimangira amahoro arambye mu bihugu bivuye mu makimbirane.
Ambasaderi Eugene Richard Gasana yavukiye i Bujumbura mu Burundi ku wa kabiri Nyakanga 1962. Arubatse, akaba afite umugore n’abana batatu. Yize amashuri ya Kaminuza mu by’ubucuruzi n’amabanki muri University of Applied Sciences ya Cologne, no muri European Business School muri Maastricht mu Buholandi.



















TANGA IGITEKEREZO