Perezida Paul Kagame yifurije Abanyakenya kuri uyu wa mbere, kuzagira amatora arangwa n’amahoro aho yohereje ubutumwa kuri twitter; @ PaulKagame agira ati «Turi kumwe cyane n’abanyakenya mu gushaka amahoro. Mfite icyizere ko Kenya izitwara neza kuri iki kibazo!» (#peace// Kenya).
Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Werurwe 2013, Abanyakenya barazindukira mu matora ya Perezida wa Repubulika, bagatora abadepite, abasenateri, abaguverineri, bagatora kandi abahagariye abagore.
Peter Kenneth, Madamu Martha Karua, Raila Odinga, Musalia Mudavadi, Uhuru Kenyatta, Mohammed Dida, Paul Muite na James Ole Kiyiapi ni bo bahatanira gusimbura Mwai Kibaki ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Aya matora azagendera ku byasabwe mu mpinduramatwara ya politike yo mu 1990, ku Itegeko Nshinga rishya no guhindura ubutegetsi bwa Perezida. Ibi bikaba bitarakurikijwe ku ba Perezida bategetse nyuma y’ubukoloni nka Jomo Kenyatta na Daniel Arap Moi mu gutagaguza umutungo w’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO