00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barashima ibyo Perezida Kagame yabagejejeho

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 3 December 2012 saa 10:46
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Rulindo bashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ko ibyo yabasezeranyije yamaze kubisohoza byose, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze uvutse.
Amaze gusaba ko baha agaciro abakiriho n’abahitanwe n’urugamba rwo kwibohora, Umuyobozi w’umuryango FPR inkotanyi mu karere ka Rulindo, Kangwagye Justus yahise ashima Perezida ku byo amaze kubagezaho.
Kangwagye yagize ati ”FPR Inkotanyi yakuyeho burundu (…)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Rulindo bashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ko ibyo yabasezeranyije yamaze kubisohoza byose, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze uvutse.

Amaze gusaba ko baha agaciro abakiriho n’abahitanwe n’urugamba rwo kwibohora, Umuyobozi w’umuryango FPR inkotanyi mu karere ka Rulindo, Kangwagye Justus yahise ashima Perezida ku byo amaze kubagezaho.

Kangwagye yagize ati ”FPR Inkotanyi yakuyeho burundu imiyoborere mibi yari ishyize imbere akarengane ku benegigugu, ruswa, itonesha, irondakoko, irondakarere, ubuhunzi, ubukene, ubukungu bw’igihugu bwikubiwe n’akazu.”

Yongeye kugaruka ku bikorwa FPR n’abanyamuryango bayo batuye Rulindo bigejejeho, birimo kurwanya abacengezi, kwihaza ku mutekano, gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwitabira amashuri nk’uko Paul Kagame ahora abibakangurira.

Nyuma y’aho kandi Rulindo isanzwe ifite ishuri Tumba College of Techology n’Inyange Girls School of Sciences rimaze kwigisha Abana b’Abanyarwanda Igishinwa, Kangwagye yavuze ko benda gushyiraho indi Kaminuza.

Binyuze mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, batanze inka 211 n’amatungo magufi 904 (Intama, ihene, ingurube inkwavu n’inkoko) mu mirenge itandukanye.

Abatishoboye 12 bubakiwe inzu, 109 batangiwe ubwisungane mu kwivuza abandi bahawe isakaro, mu gihe urubyiruko na rwo rwubakiye umukecuru inzu
mu murenge wa Mbogo, ifite agaciro ka milioni eshanu n’ibihumbi Magana inani na mirongo itanu na bitanu magana ane (5,855,400) akaba yahawe n’inka izajya ikamirwa abana be.

Biteganyijwe ko ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru ku rwego rw’igihugu bizabera kuri Stade Amahoro i Remera, ku wa 20 Ukuboza 2012.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages