Mu ruzinduko Umukuru w’igihugu arimo mu ntara y’Uburengerazuba mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, ubwo yahuraga n’abaturage b’akarere ka Rusizi, Nzagirante Fiacre, umuturage wa Gitambi yasabiye Perezida Paul Kagame manda ya gatatu.
Ku wa Kane tariki ya 17 Mutarama, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu, ubwo yahaga abaturage umwanya wo kuganira na we bagaragaza ibibazo bafite, bashima ibyagezweho banatanga ibyifuzo, Nzagirante Fiacre umuhinzi wa Kawa washoboye kwiteza imbere, yasabye Abadepite gusubira mu Itegeko Nshinga. Yagize ati “Ndasaba intumwa za rubanda twitoreye gusubira mu Itegeko Nshinga, bakaritugarurira tukaritora, tukakongera manda ya gatatu.”
Akomeza atangaza ko abategereje ko Manda ya Perezida Kagame irangira ngo ibintu bihinduke, abaturage bo batazabyemera. Ibi Nzagirante abishingira ku kuba Perezida Paul Kagame yarafashije abanyarwanda kugera kuri byinshi birimo umutekano, iterambere, ubukungu, ubuzima bwiza, uburezi kuri bose n’ibindi.
Nzagirante Fiacre wahoze ari umuhinzi wa Kawa, ubu ufite na we abakozi akoresha, yabashije kwishyirahamwe n’abandi bahinzi bubaka uruganda rutunganya Kawa, kurin ubu bakaba bakorana n’abashoramari b’Abayapani bayibagurira.
Avuga ko ibyo byose babigezeho kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, kandi baharanira gukomeza umuvuduko bafite mu iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO