00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuzakomeza gufatanya n’ibindi bihugu gushaka amahoro-Perezida Kagame

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 2 January 2013 saa 12:44
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, arashimangira ko u Rwanda ruzakomeza ubufatanye mu gushyigikira no kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.
Ubwo yagezaga ku Banyarwanda aho umwaka wa 2012 warangiye igihugu kigeze, Perezida Kagame yavuze ko nta kizabuza Abanyarwanda gukomeza imirimo yo kubungabunga amahoro mu mwaka mushya wa 2013. Ati "Tuzakomeza gufatanya n’ibindi bihugu bya Afurika, ndetse no hanze ya Afurika gushaka amahoro arambye."
Yavuze ko aho bizaba (…)

Yavuze ko aho bizaba ngombwa u Rwanda ruzatanga umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano, cyane muri Afurika n’ahandi bizaba bikenewe ku isi.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje nyuma y’uko ku ya 27 Ukuboza 2012 rwari rwohereje indege eshatu z’ingabo zirwanira mu kirere, mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo.

Iki gikorwa kandi cyaje gisanga ibindi byo kubungabunga amahoro u Rwanda rwagiye rwitabira mu Karere ka Afurika no hanze yayo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages