00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twabaye Inkotanyi tutaramenya ko ziriho-Sebasoni

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 7 December 2012 saa 09:03
Yasuwe :

Mu gihe Umuryango wa FPR Inkotanyi uri mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, mu Bubiligi twegereye Sebasoni Manzi Selivirien atubwira uko yamenye umuryango wa FPR n’uko yawukoreye, ahera ku mateka we n’abandi babayemo mu buhunzi ageza ku ku munsi yamenyeye ko FPR iriho kandi igamije gucyura Abanyarwanda bari mu buhunzi.
Sebasoni Manzi Selivirien (SMS) afite imyaka 80 y’amavuko. Arangije amashuri abanza yagiye kwiga mu Iseminari nto ya Kabgayi, icyo yari afite (…)

Mu gihe Umuryango wa FPR Inkotanyi uri mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, mu Bubiligi twegereye Sebasoni Manzi Selivirien atubwira uko yamenye umuryango wa FPR n’uko yawukoreye, ahera ku mateka we n’abandi babayemo mu buhunzi ageza ku ku munsi yamenyeye ko FPR iriho kandi igamije gucyura Abanyarwanda bari mu buhunzi.

Sebasoni Manzi Selivirien (SMS) afite imyaka 80 y’amavuko. Arangije amashuri abanza yagiye kwiga mu Iseminari nto ya Kabgayi, icyo yari afite imyaka 13 y’amavuko. Yakomereje muri Seminari Nkuru mu Nyakibanda, nyuma aza koherezwa we na bagenzi mu Iseminari Nkuru y’i Burasira mu Burundi kwiga inyurabwenge (Philosophia) kuko mu Rwanda bigishaga ubumenyi bujyanye na Bibiliya (Theology), ahiga imyaka itatu. Yakomereje amashuri makuru mu Bubiligi, muri Kaminuza y’i Namur. Mu 1959 yari umwarimu mu ishuri ry’i Leopordville (Kinshasa y’ubu) avayo ajya kwigisha muri Collège du Saint Esprit mu Burundi. Nyuma yasubiye kwiga muri Kaminuza ya Louvain, akomeza mu ishami ry’indimi.

IGIHE: Mu mateka yawe ni iki cyagutunguye utazibagirwa?

Sebasoni: Mu barimu banyigishaga harimo na Musenyeri Perraudin, kandi muri icyo gihe namenyanye na Kayibanda Grégoire waje kuba Perezida w’u Rwanda. Kayibanda ndamuzi cyane rwose twaraganiriye rimwe ambwira ko agiye gushyiraho umutwe wa politiki w’Abahutu gusa, ndamubwira nti « Ko uzaba ugiriye nabi u Rwanda!» aransubiza mu gifaransa ati «ça sera plus clair ainsi », nuko musezeraho kuva ubwo ntitwongeye kubonana.

IGIHE: Watubwira uko wamenye Inkotanyi ?

Sebasoni: Amashuri yanjye makuru, mvuye mu Iseminari Nkuru nagiye kwiga mu Bubiligi, mu gihe nabagayo Jye n’abandi banyeshuri benshi twari dufite udutsiko twinshi twibaza ukuntu tuzasubira mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, twitwazaga ko kera Ruganzu bamuciye mu Rwanda agashyira akarugarukamo, tuti natwe byange bikunde tuzarusubiramo.

Ishyirahamwe twarimo ryitwaga AENR (Association des Étudiants Nationalistes Rwandais) twari tugamije kurwanya akarengane n’ubusumbane bw’amoko mu Rwanda, twari twifitiye n’ikinyamakuru. Umunsi umwe ndikumwe n’inshuti yanjye Nyakwigendera Jean Baptiste i Louvain twumva ko Kayibanda yavuze ngo «mu myaka icumi, umwana w’umunyarwanda azajya abaza se na nyina uko Umututsi yasaga.»

Ubwo Kayibanda aba aduhaye imbaraga n’intego kugira ngo dukore ku buryo natwe « Umututsi atazibagirana » u Rwanda rugakomeza kubaho uko rwahoze. Turavuga tuti «impunzi tuzicemo ibice bitatu, Abasaza tubafashe basaze neza, abakuru bafite imbaraga bazirwaneho, abakiri bato tuzabubakire ishuri ni bwo buryo bwiza bwo kugira ngo bazige birwaneho batazibagirana koko ; ni bwo twashinze ishuri twise College Saint Albert.

Nyuma twaje gutumiza Abanyeshuri b ‘Abanyarwanda bose bo mu Bubiligi duhurira i Bruxelles, turabibabwira barabyishimira cyane, twemeza noneho gushinga ishyirahamwe ry’Abanyarwanda bo mu Bubiligi rizajya rifasha College Saint Albert haba mu kubabonera ibikoresho no kujya kubigisha nta kiguzi.

Muri 1962 rero ndangije kwiga banyohereza i Bukavu gushaka abana bazajya kwiga muri iryo shuri kandi rikaba ari na ho ryatangirira. Mpageze nakirwa n’umuntu bitaga Munyakazi na we anyereka abo bitaga Abadominikani b’Abasuwisi, tuganira kuri iryo shuri barabishima, bemera no kudufasha haba ku mafaranga ndetse no ku barimu, ariko badusaba ko iryo shuri rizagira izina ry’umudominikani witwaga Saint Albert. Ni uko ishuri ryitwa Saint Albert rityo, haboneka umwarimu witwaga Kayitani Gatarayiha n’undi w’umuzungu batangira kwigisha, ariko nyuma haje kuba utubazo twaho ryari riri i Bukavu ni bwo ryimukiye i Burundi.

Naje kugaruka mu Bubiligi, muri icyo gihe nari mpari numva itangazo rya Combe muri Congo rivuga ko nta munyarwanda ashaka ko agaruka muri icyo gihugu. Ni bwo nigumiye mu Bubiligi nishakira akazi mu nzu ndagamateka ya Afrika hano mu Bubiligi mpava mu 1984 noherejwe n’u Bubiligi kwigisha muri Shaba no mu birwa bya Komore (Ile Comores).

Nahavuye mu 1986, icyo gihe sinarinzi Inkotanyi. Ngarutse i Bruxelles mu biruhuko ni bwo natangiye kumva abantu babihwihwisa ko Louvain–La-Neuve hari abantu bazi Inkotanyi. Ubwo Ababiligi nakoreraga bahise banyohereza gukorera mu Bushinwa mpamara imyaka 8, ariko mbere y’uko nsubira mu Bushinwa hari Abanyarwanda baje bansanga ahantu nari ncumbitse bansobanurira Inkotanyi, noneho ndasobanukirwa ubundi ntabwo narimbizi rwose.

Mu 1990 itariki ya mbere Ukwakira ni bwo numvise ko Inkotanyi zinjiye mu Rwanda, n’ubwo ntazi guhamiriza bwose, narahagurutse mpamiriza imbere ya Televiziyo, ndi jyenyine aho narintuye mu mujyi wa Pekin mu Bushinwa.

Icyatumye dukunda Inkotanyi ni uko zakoze ikintu twifuzaga twese, kuko habaga ubwo twiheba. Nigeze kuganira na Kayihura ku itahuka ry’impunzi, tukabura ahantu tuzahera ngo dusubire mu Rwanda, ku buryo hari n’umuntu washatse gukora ishyirahamwe ryitwaga IT (International Tutsi). Ntabwo nabibwiye abantu benshi ariko twabonaga ko yaba igisubizo kugira ngo twirwaneho twe gushira nk’uko Kayibanda yari amaze kubivuga.

Ibi byose nkubwiye rero birerekana ko twabaye Inkotanyi tutaramenya ko ziriho, aho tuzimenyeye ni cyo cyatumye tuzikunda cyane.

IGIHE: Mwaje gukorana na FPR Inkotanyi ryari nyuma y’aho muyimenyeye ?

Sebasoni: Uko nakoranye na FPR navuye mu Bushinwa mu kwezi kwa Nyakanga 1994 Jenoside irangiye, hamaze kwicwa abantu benshi bo mu muryango wanjye, bakuru banjye batatu na mushiki wanjye. Nsaba ikiruhuko cy’izabukuru, ni bwo natangiye kubona no guha umwanya wanjye Inkotanyi, ndazikorera mbikuye ku mutima wanjye nta muntu ubinsabye ; ntangira gusoma no kwandika nkajya ahantu hose hari amahuriro y’Abanyarwanda mu Burayi.

Naje kujya mu Rwanda ngo ndebe niba hari uwo naba nararokoye nyuma ya Jenoside nasanze hasigaye imbarwa; nibwo nahitaga njya gukorera ubunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi ubwo hari mu 1994. Ngarutse mu bubiligi nkomeza gukorana n’umuryango kugeza ubwo FPR ifungiye ibiro byayo mu Bubiligi mu 2002.

Murigande yaje kumpamagara ati «Ibyo ukorera mu Bubiligi waje ukabikorera hano hari akazuba. Naramusubije nti « umutware ugukunda agutuma iwanyu » ndabyemera njyayo, muri make nakoreye FPR guhera 1994 ndi umujyanama kandi n’umuvugizi, nshobora gusoma ibyanditswe byose kuri FPR nkaba nasubiza haba mu magambo cyangwa mu nyandiko.

IGIHE: Ni iki wabwira abantu ku birebana n’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi?

Sebasoni: Icyo nashakaga kubwira Inkotanyi mu by’ukuri nakivuze mu butumwa noherereje FPR Inkotanyi, mvuga uko ibintu byari bimeze mbere mu Rwanda mvuga n’igihe zagereye mu Rwanda n’icyaha gikomeye cyane Repubulika zabayeho uko ari ebyiri zombi zakoze cyo kwambura u Rwanda Abanyarwanda.

Ikintu nashimye cyane rero ni uko Inkotanyi zasubije Abanyarwanda igihugu cyabo, tugomba gushaka uburyo bwose bwatuma Umunyarwanda yumva ari iwabo. Mu by’ukuri imizi y’urukundo rw’Abanyarwanda ku Rwanda nagerageje kubishyira mu gitabo nanditse maze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nise « Les origines du Rwanda ».

Ikintu kindi gikomeye kiri mu byatumye Inkotanyi zitsinda iyo ntambara ni ukwiyibagirwa, ukitanga, ukava mu rugo mu gitondo utazi ko ugaruka, ukabona mugiye muri batatu hagarutse babiri cyangwa umwe, ugasubirayo kandi uzi ko nawe byakugeraho n’ibindi byinshi by’ibitangaza bagiye bakora bariya bana b’abahungu n’Abakobwa.

Ibi byose tugomba kubizirikana ubungubu, tukabisubiramo, ariko icy’ingenzi twakigezeho « Gusubiza u Rwanda Abanyarwanda ».


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages