00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Burundi ntibumva kimwe isabukuru y’Ubwigenge

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 1 July 2012 saa 03:07
Yasuwe :

Mu gihe Igihugu cy’u Burundi cyasuye ibyarangaga ubwami bwa kera, gukora imyiyereko, gucana ibishashi by’imiriro mu kwizihiza isabukuru y’ imyaka 50 ishize igihugu kibonye ubwigenge, u Rwanda rwo siko rwizihije iyo sabukuru y’imyaka 50 ishize nacyo kibonye ubwigenge.
Ubundi u Rwanda n’u Burundi ni ibihugu byahawe ubwigenge ku itariki ya Mbere Nyakanga 1962, nyuma yo gukoronizwa n’u Bubiligi, ubu hashize imyaka 50.
Nubwo ibyo bihugu bibiri byahawe ubwigenge ku bukoloni bw’u Bubiligi, (…)

Mu gihe Igihugu cy’u Burundi cyasuye ibyarangaga ubwami bwa kera, gukora imyiyereko, gucana ibishashi by’imiriro mu kwizihiza isabukuru y’ imyaka 50 ishize igihugu kibonye ubwigenge, u Rwanda rwo siko rwizihije iyo sabukuru y’imyaka 50 ishize nacyo kibonye ubwigenge.

Ubundi u Rwanda n’u Burundi ni ibihugu byahawe ubwigenge ku itariki ya Mbere Nyakanga 1962, nyuma yo gukoronizwa n’u Bubiligi, ubu hashize imyaka 50.

Nubwo ibyo bihugu bibiri byahawe ubwigenge ku bukoloni bw’u Bubiligi, mbere byari byakoronijwe n’u Budage bwahakuwe mu ntambara ya mbere y’Isi yose.

Nubwo u Bubiligi bwahaye ibi bihugu ubwigenge, kuri iyi nshuro ya 50 u Rwanda ntirwashatse ko bugera muri ibyo birori. Impamvu ni uko buregwa kuba ari bwo bwabibye imbuto y’amoko, amacakubiri ndetse n’urwango mu Rwanda.

Nyamara u Burundi bwo bwatumiye Minisitiri Didier Reynders ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bubiligi, igikomangoma Philippe na madamu Mathilde nabo batumiwe muri uyu muhango.

Guhera mu ntangiro z’icyumweru cyo kwitegura umunsi mukuru, Kigali yahisemo kwitegura binyuze mu nama mpuzamahanga yabereye I Kigali ku itariki ya 30 Kamena, yavugaga kuri demokarasi n’imiyoborere myiza.

Muri iyi nama ntabwo u Rwanda rwibanze ku munsi w’ubwigenge gusa, ahubwo basubije amaso inyuma bareba no ku myaka 18 ishize Umuryango wa FPR Inkotanyi ugiye ku butegetsi nka kimwe mu byahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Mu ntangiro z’ukwezi kwa Nyakanga, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James yagize ati: “Ubwigenge bwatanzwe binyuze mu bwicanyi no gutwika amazu y’abandi”, byatangajwe na AFP.

Akomeza asobanura intambara yabaye mu mwaka wa 1959 u Rwanda rumaze kubona u bwigenge, aho Abahutu bicaga abaturanyi babo b’Abatutsi, batwika amazu, kandi bica n’amashyo yabo, bituma ibihumbi byinshi by’Abatutsi bahinduka impunzi guhera uwo mwaka.

Bityo rero u Rwanda rurega abakoloni kuba barafashije abicanyi gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994. Musoni James yagize ati:“Ubukoloni bwadusigiye amacakubiri, imiyoborere mibi, urwikekwe, no kutizerana hagati y’abana b’Abanyarwanda”

Ibindi bitandukanya imyumvire mu itegurwa ry’ isabukuru y’imyaka 50 hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ni uko I Bujumbura mu murwa mukuru w’U Burundi amazu yatewe amarangi, ibiro by’abayobozi byavuguruwe, ibyapa bihagarika ibinyabiziga byabaye byinshi mu muhanda.
Ku itariki ya 30 Kamena n’iya Mbere Nyakanga, habaye imikino itandukanye, ibishashi by’imiriro nabyo biterwa mu kirere, ibi bikaba ikintu kidasanzwe mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

Kuri iyi sabukuru abapolisi n’abasirikare mu Burundi bakoze imyiyerekano bambaye imyambaro mishya yakorewe mu gihugu cy’u Bushinwa, ifite agaciro k’amadorali y’Amerika miliyoni 1.5. u Bushinwa kandi bwahaye u Burundi indege.

Perezida w’u Burundi Nkurunziza Pierre yagize ati:” Iyi sabukuru y’imyaka 50 tubonye ubwigenge, irasiga Abarundi babaye umuntu umwe, n’ubwo hashize igihe kinini hari amakimbirane”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .