00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuganda utanga umusaruro biturutse ku myumvire mizima -Perezida Kagame

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 23 February 2013 saa 03:22
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abaturage ba Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, mu muganda wo gucukura umuyoboro w’amazi, abasaba gufata ibikorwaremezo neza bikaramba, bikabafasha kwiteza imbere, bakanarangwa n’isuku.
Mu gikorwa cy’umuganda uba buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, kuri uyu wa 23 Gashyantare, ubwo Umukuru w’Igihugu yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Kanyinya, yavuze ko umuganda ari igikorwa gihuza imbaraga, kikagirira buri wese akamaro bityo ko ukwiye kuba (…)

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abaturage ba Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, mu muganda wo gucukura umuyoboro w’amazi, abasaba gufata ibikorwaremezo neza bikaramba, bikabafasha kwiteza imbere, bakanarangwa n’isuku.

Mu gikorwa cy’umuganda uba buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, kuri uyu wa 23 Gashyantare, ubwo Umukuru w’Igihugu yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Kanyinya, yavuze ko umuganda ari igikorwa gihuza imbaraga, kikagirira buri wese akamaro bityo ko ukwiye kuba umuco mwiza wo kwigira, kuko ari na yo nzira u Rwanda rurimo. Yagize ati «amashanyarazi, amazi n’ibindi bikorwa bigomba gushingira ku myumvire mizima; ntabwo bishobora kuduha umusaruro nta myumvire mizima dufite.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bagomba kureba aho u Rwanda ruri, aho ruva n’aho rugana, bigashingira ku myumvire myiza, buri wese akigirira icyizere bihereye ku muntu ku giti cye, ku muryango, bityo abantu ntibumve ko hari ibyo badashoboye kuko buri wese afite icyo ashoboye, ahubwo ko bagomba guhuza imbaraga mu kubaka Igihugu.

Yatangaje ko umuntu atagoboka uwiyicariye gusa atakoze. Ati «icyiza ni uko inkunga yaza igira icyo isanga, ibyo ukora birakugoboka, kuko iyo utegereje uzakugoboka ashobora kuza rimwe, kabiri ubundi ntaze.» Yavuze ko mu gihe ubonye ukugoboka ugomba gutera intambwe ntusubire inyuma.

Abaturage bari mu muganda, batangarije IGIHE ko bishimiye kubona amazi kandi ko bazayafata neza kuko bayakuraga kure kandi bakayagura abahenze.

Mukamana Athanasie utuye mu kagari ka Taba avuga ko bavomaga mazi y’umugezi wa Yanze kandi bagakora urugendo rw’amasaha ane. Gashirabake Augustin ngo kuri we ni igisubizo kuko baguraga ijerekani imwe ku mafaranga magana atatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Karangwa Johnson yavuze ko amazi azavanwa ku ruganda rwa EWSA rwa Nzove, hakazakorwa ibirometero 15 bizanyura mu tugari dutatu tugize umurenge wa Kanyinya, abaturage bose bakagezwaho amazi meza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solonge, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko abaturage ba Mageragere bamushimira inka 50 yaboroje bavuga ko bamaze kuzigezwaho kandi bazishimye.

Abaturage b’umurenge wa Kanyinya na bo bavuze ko bishimira gahunda ya Girinka yatumye kuri ubu batemba itoto.

Banishimiye amashuri, amavuriro bagejwejweho n’Umukuru w’Igihugu, banashimira Umufasha wa Perezida wari wakoranye umuganda na bo ko yaje gutangiza gukingira abana Kanseri y’inkondo y’umura muri uyu Murenge.

Umurenge wa Kanyinya utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 15, benshi muri bo bakaba bari babangamiwe ko kubura amazi meza.

Perezida wa Repubulika na Madamu we bageze i Kanyinya aho bagiye kwifatanya n'abaturage baho mu gikorwa cy'umuganda wo gucukura umuyoboro w'amazi meza
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifatanyije n’abaturage b’i Kanyinya mu gucukura umuyoboro w’amazi
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame na we yifatanije n'abaturage b'i Kanyinya mu gikorwa cy'umuganda
Abaturage b'i Kanyinya mu muganda wo gucukura umuyoboro uzabagezaho amazi meza
Abaturage bitabiriye umuganda kandi bakorana imbaraga
Polisi y'igihugu yifatanyije n'abaturage b'i Kanyinya mu gikorwa cy'umuganda wo gucukura umuyoboro w'amazi
Urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo gucukura umuyoboro w'amazi mu murenge wa Kanyinya
Perezida wa Repubulika asuzuhuza abaturage bitabiriye umuganda
Perezida wa Repubulika aganira n'abaturage b'i Kanyinya nyuma y'umuganda
Perezida wa Repubulika aganira n’abaturage b’i Kanyinya nyuma y’umuganda
N'abanyamahanga bifatanije n'abaturage b'i Kanyinya mu gikorwa cyo gucukura umuyoboro wo kugeza amazi meza ku baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages