00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Abanyarwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 April 2013 saa 10:21
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 400 baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, ku cyumweru ku itariki ya 7 Mata 2013 bateraniye muri Silver Spring, muri Leta ya Maryland mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tabitha Mugenzi na Kizito Kalima batanze ubuhamya bw’uko bayeho mu gihe cya Jenoside.Tabitha wari muri Canada igihe cy’iyicwa ry’abatutsi yavuze uko Jenocide y’abatutsi itateguwe gusa kandi igashyirwa mu bikorwa muri 1994, kuko ababyeyi be (…)

Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 400 baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, ku cyumweru ku itariki ya 7 Mata 2013
bateraniye muri Silver Spring, muri Leta ya Maryland mu rwego rwo
kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tabitha Mugenzi na Kizito Kalima batanze ubuhamya bw’uko bayeho mu gihe cya Jenoside.Tabitha wari muri Canada igihe cy’iyicwa ry’abatutsi yavuze uko Jenocide y’abatutsi itateguwe gusa kandi igashyirwa mu bikorwa muri 1994, kuko ababyeyi be n’umuryango we batotejwe bakanicwa guhera muri 1990, bakaza kurimburwa muri 1994.

Afite agahinda kenshi, Tabitha yabwiye abari bateraniye aho uko muri 1994 yari atwitwe bikamugora cyane, ariko ku bw’amahirwe akabyara umwana ku italiki 4 Nyakanga 1994, umunsi Jenoside yahagarikwaga na FPR inkotanyi.

Ku barokokeye mu Rwanda, Kizito D. Kalima yavuze ko yatemwe mu mutwe asigwa mu bapfuye, yihisha mu gishanga kugeza ubwo inkotanyi zimurokoye nyuma y’amezi arenga abiri. Kizito yakomeje avuga ingorane yagize nk’imfubyi itaragiraga kivurira ariko ku bw’amahirwe abona buruse (bourse) yo kujya kwiga muri Amerilka nk’umukinnyi wa basketball.

Mu buhamya bwe yakomeje avuga ibibazo by’ubuzima yagiriye muri Amerika ari wenyine, ariko amaze kubyivanamo atangira kujya afasha izindi mfubyi nkawe; Ubu we n’umufasha we barera izindi mfubyi ebyiri za Jenoside yakorewe abatutsi.

Abavuze barimo Bwana Taylor Krauss, yerekanye agaciro ko kwibuka ubuhamya bw’abacikacumu, Dr Karen Froming atanga ikiganiro cy’uburyo bwo guhindura akababaro mo umugisha, na ho umugabo we Dr Bill Froming atanga ikiganiro cy’ukuntu inzozi zo gushikagurika bitewe n’ibibi wabonye zahindurwamo inzozi zisanzwe.

Clotilde Mbaranga Gasarabwe (first UN Assistant Secretary-General for Safety and Security) yavuze ijambo ryo guhumuriza abacikacumu, Dr. Zachary D. Kaufman washinze isomero i Kigali (Kigali Public Library)
yagereranyije ubutabera bw’inkiko za Gacaca n’urukiko mpuzamahanga
rwashyiriweho kuburanisha abakoze genocide mu Rwanda (UN International
Criminal Tribunal for Rwanda).

Uwari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cynthia Akuetteh, Umunyamabanga wungirije wa Leta ushinzwe ibibazo bya Afurika, yashimiye Abanyarwanda aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge, ashima kuba u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo mu iterambere ryihuta.

Muri abo bavuze harimo Abanyarwanda ndetse n’Abanyamerika bigisha muri za kaminuza zo muri Amerika berekanye ko u Rwanda ruhagaze neza nyuma ya jenoside rwanyuzemo; banavuga ko hari aba hanze yarwo bashaka kurutobera.

Umwarimu wigisha muri kaminuza yo muri Leta ya Alabama, Dr.Gatsinzi Basaninyenzi yavuze ko hari abahakana Jenoside yakorewe abatutsi bakora muri Amerika n’ahandi ku isi, agira inama abari aho kuba abarimu bavugisha ukuri.

Dr. Chantal Kalisa yongeyeho ko abahabwa amajwi n’umwanya kenshi ari abavuga amafuti, bagatizwa umurindi n’abakora amashusho n’itangazamakuru n’ibindi bikoresho bitandukanye aho baba.

Mu ijambo nyamukuru ryatanzwe na Patricia Crisafulli uzwi ku gitabo
yanditse cyitwa "Rwanda Inc"ashingiye ku nsanganyamatsiko y’ uyu
mwaka igira iti: "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira
kwigira" yagize ati: "Ibibazo by’abanyarwanda bigomba gukemurwa
n’abanyarwanda ubwabo".

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwaririmbye indirimbo, ruvuga n’imivugo yo
gufata mu mugongo abacitse ku icumu.

Ambasaderi James Kimonyo asoza iki gikorwa yahaye umukoro abari aho
agira ati “Uretse kuba twibuka abazize Jenoside, twebwe ni iki
turimo gukora kugira ngo tugaragaze ko Jenoside itazongera kubaho aho
ari ho hose ku isi ?"Yanashimiye abitabiriye n’abateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aribo Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ifatanyije n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages