Ukwezi kwa Gashyantare 1994, kwatangiye ibikorwa by’interahamwe n’iterabwoba ryazo ritacyihishira. Ku itariki ya 1 Gashyantare 1994, uwari Umushinjacyaha wa Kigali, Francois Nsanzuwera yandikiye umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’ubujurire amubwira ikibazo cy’umutekano muke warangwaga mu murwa mukuru w’u Rwanda.
Nsanzuwera yagaragarije umukuriye mu kazi ko ibikorwa by’umutekano muke byiyongeraga cyane bigatera ubwoba bukabije abaturage basanzwe, ndetse n’abakozi ba Leta.
Yamumenyeshaga ko hari ikibazo cy’ubushake buke bw’abagomba kurinda uwo mutekano n’abashaka gutabara bakabura ibikoresho.
Yatanze ingero. Urwa mbere; ku wa 8 Mutarama 1994 Interahamwe zafunze umuhanda unyura kuli CND zikamenagura imodoka z’abahisi n’abagenzi.
Urugero rwa kabili: Ku wa 26 Mutarama Impuzamugambi zakoze imyigaragambyo n’ibikorwa by’urugomo ku Kacyiru ndetse bica umugabo witwa Ngarambe. Ubwo bwicanyi bwabaye hari ushinzwe iperereza (G2) muri jandarumori Maj. Pierre Karangwa arebera.
Ibyo bikaba byaranavuzwe mu ibaruwa No. 031/G.3.3.2.5 yo ku itariki ya 29 Mutarama 1994 yanditswe na komanda w’icyari groupement ya Kigali.
Uwo munsi wo ku wa 29 Mutarama, Interahamwe zateye grenade imodoka yarimo Maj. Kamanzi Mushyo wari muri MINUAR ahagarariye Inkotanyi.
Ibyo byabereye hariya Nyakabanda (Kicukiro) habaga Interahamwe ziyitaga Abazulu. Ku bw’amahirwe baramuhushije, ubu ni Major General wa RDF, akaba ari n’umugaba w’Ingabo z’igihugu zirwanira ku butaka.
Kuri uwo munsi wa 26 Mutarama 1994 hari hanabaye ibindi bikorwa by’urugomo bikozwe n’Interahamwe hafi ya CND aho Inkotanyi zari zicumbitse. Nsanzuwera yagaragaje ko ku itariki ya 31 Mutarama 1994, Impuzamugambi zo muri segiteri ya Kimisagara zafunze imihanda zigatangira guhohotera abahisi.
Nsanzuwera yanamenyesheje umukuriye ko umunsi yandika iyo baruwa, Interahamwe n’amabandi atazwi bari bafunze umuhanda wa Nyamirambo bakambura abakozi bajyaga ku kazi mu gitondo.
Nsanzuwera yarabajije ati: “Ntabwo abaminisitiri b’Ingabo, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’Ubutabera bagira icyo bakora ngo bahoshe ibi bikorwa by’urugomo? Ese kuki Jandarumori y’igihugu itagira icyo ikora ngo icubye abahohotera abantu?”
Yabajije byinshi ariko ugasanga yarasaga n’uteta kuko abagahosheje bamwe ari bo boshyaga abakora ishyano. Wowe se umuntu wibazaga impamvu minisitiri nk’uw’ubutegetsi bw’igihugu, Faustin Munyazesa adahagarika ibikorwa by’Interahamwe n’Impuzamugambi kandi ari umwe mu babyeyi bazo muri batisimu?
Nsanzuwera yaraye yanditse iby’iterabwoba ry’Interahamwe n’abandi bicanyi muri Kigali, bwarakeye ku wa 2 Gashyantare 1994 umukuru wa MINUAR Jacques Roger Booh-Booh yandikiye Koffi Annan n’abo bakorana mu bijyanye no kubungabunga umutekano ko Perezida Habyarimana, atari yitaye ku kibazo cy’umutekano muke wari mu gihugu. Yaregaga nyirabayazana.
Interahamwe n’ibikorwa byazo
Ibyo umushinjacyaha Nsanzuwera yari yanditse hari n’abandi bari babizi.
Ku itariki ya 2 Gashyantare 1994 Major Hock wari mu nzego z’ubutasi bwa gisirikare cy’Ububiligi yashyize ahagaragara raporo yakoze ku Interahamwe. Yiswe “Étude sur les milices Interahamwe.
Muri iyo raporo avuga ko ikibazo cy’interahamwe n’indi mitwe nkayo, ari ikibazo cyari gikwiye kwitabwaho n’inzego nkuru z’umuryango w’abibumbye.
Yagaragaje ko Interahamwe ari umutwe ushyigikiwe kandi ukora ibyo ushatse kandi ushyigikwe. Yavuze muri iyo raporo ko Interahamwe unafite ijambo kubitangazamakuru harimo na RTLM.
Havuzwe aho zitorezaga harimo hafi y’ikiyaga cy’Ihema, muri parike y’Akagera, mu kigo cya gisirikare cya Gako, muri Rukara hafi y’ikiyaga cya Muhazi, Gikoro, Gishali na Murambi (yo mu burasirazuba.
Ahandi hakorerwaga imyitozo y’interahamwe ni mu ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu ishyamba rya nyungwe Nyungwe hanakekwaga ko hitorezaga aba PALIPEHUTU, ku musozi wa Kigali, i Kanombe, mu ishamba rya Gishwati no mu kigo cya Mukamira.
Iyo raporo igaragaza ko Interahamwe n’impuzamugambi ari iri n’iri. Ko bose bashyigikiwe n’ingabo z’igihugu.
Iyo raporo yasobanuye ko hari udutsiko tw’abicanyi bari baratojwe bihagije kandi ko abasirikare bari baturiye inkambi z’impunzi z’Abarundi mu Rwanda bazitozaga kuzica Abatutsi igihe kigeze. Kandi koko aho izo mpunzi zari ziri hose zakoze ubwicanyi bukabije. Zari zaratojwe.
Nta kwirengagiza ukuri
Iyo raporo yakomoje ku kibazo cy’abategeka Interahamwe ariko bakabihakana. Perezidansi y’igihugu ngo yahakanaga ubufatanye hagati y’Interahamwe n’Ingabo z’igihugu. Uwanditse ati ibyo ariko ntabwo bihindura ukuri.
Yabwiye abo yandikiye iyo raporo ko byaba ari uburangare bukabije kwirengangiza ingaruka z’ibikorwa bitegurwa n’izo nterahamwe zishyigikwe na perezida wa repubulika ndetse n’ishyaka rya MRND.
Iyo raporo, uyisomanye ubwitonzi, usanga n’uwayanditse atari yamenya neza aho iterabwoba ry’Interahamwe ryari rigeze. Avuga ko abaturage benshi bazinubaga bityo kubera amashyaka menshi bakaba baneshwa.
Ni raporo ndende ivuga ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi bitavugwa mu nyandiko ngufi nk’iyi, ariko ikazagarukwaho ubundi.
Icya ngombwa umuntu yavuga ni uko iyi raporo yakomoje ku buyobozi bw’interahamwe n’abazishyigikiye.
Ubuyobozi bw’Interahamwe
Jerry Robert Kajuga (Perezida); Phénéas Ruhumuliza (visi-perezida I); Georges Rutaganda (visi-Perezida 2); Eugène Mbarushimana (Umunyamabanga mukuru); Dieudonné Niyitegeka (ushinzwe Imali).
Bari bafite n’abajyanama bakuru bayobora komisiyo zitandukanye. Abo ni: Bernard Maniragaba; Joseph Serugendo; Jean Pierre Sebanetsi; Ephrem Nkezabera; Jean Marie Vianney Mudahinyuka na Alphonse Kanimba.
Uyu Mudahinyuka uzwi ku kazina ka ZUZU yafatiwe muri Amerika ubu afungiye mu Rwanda.
Iyi raporo yatangaje amazina y’abantu bazwi cyangwa bakekwa ko bateraga inkunga Interahamwe. Abo ni baramu ba Perezida Habyarimana bitwa Séraphin Rwabukumba na Col Sagatwa; Col Theoneste Bagosora; Lt Col Anatole Nsengiyumva; Lt Col Juvenal Bahufite; Dr Ferdinand Nahimana n’umunyemari Felicien Kabuga.
Iyi raporo yagaragaje amazina y’abantu bari mu nterahamwe zubahwa. Iyitwa Setiba, Séraphin Twahirwa, Gervais Nzabanterura (yari umukontabure wa Nzirorera), Claudien Nshimiye wakoraga muri caisse sociale, iyitwa Gaparata, yo ku Kimisange na Rose Karushara wari ushinzwe guhungabanya kwica ku Kimisagara na Nyabugogo.
Ku wa 3 Gashyantare Gen Romeo Dallaire yandikiye abayobozi be New York ko mu Rwanda ibintu bimaze kudogera, ko ntagikozwe ishyano rizagwa.N’ubwo bamwongereye ububasha bw’uko ashobora gufata ibyemezo atabagishije inama, bamubujije kuba yagwa gitumo abicanyi akabambura intwaro.
Uko ibintu byari bimeze mu gihugu byatumye uwo munsi ambasaderi Johan Swinnen, w’Ababiligi mu Rwanda yandikira MINAFET y’iwabo ababwira ko MINUAR nta bubasha n’imbaraga zo guhagarika ibikorwa by’ubugome bw’Interahamwe n’intwaro zakwizwaga uko bwije n’uko bukeye.
Hari uruhurirane rw’abatabaza kuri icyo kibazo cy’umutekano muke ukabije wari mu Rwanda. Ubuyobozi bw’ingabo mu Bubiligi bwandikiye MINAFET yabo bubamenyesha ko busanga za grenade ziterwa muri Kigali n’ibindi bikorwa bibangamiye ubuzima bw’abantu ari ibintu byateguwe.
Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe bihagije
Kugirango umenye Imvo n’imvano ya Jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog:http://umuvugizi.wordpress.com/


















TANGA IGITEKEREZO