00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

16/1/1994: Mugenzi mu Nterahamwe, Umufaransa na Kinani; Umubiligi ntiyatabara Turatsinze

Yanditswe na

Tom Ndahiro

Kuya 16 January 2014 saa 07:35
Yasuwe :

Tugarutse kuri gahunda y’umuhamya w’amateka ya jenoside n’uburyo yateguwe. Uku kwibukiranya bigenewe abato n’abandi batabimenye. Twizeye ko bizanafasha kwibutsa abantu bahora bavuga ko jenoside yatewe no guhanurwa kw’indege ya Perezida Habyarimana, ari ukutamenya cyangwa kwirengagiza amateka.
Umunsi nk’uyu, 16 Mutarama 1994, Interahamwe, n’aba PAWA bari bakamejeje mu myigaragambyo bashoreje kuri stade i Nyamirambo. Abari bayitabiriye ntibari munsi y’ibihumbi bitanu.
Mubavuze icyo gihe (…)

Tugarutse kuri gahunda y’umuhamya w’amateka ya jenoside n’uburyo yateguwe. Uku kwibukiranya bigenewe abato n’abandi batabimenye. Twizeye ko bizanafasha kwibutsa abantu bahora bavuga ko jenoside yatewe no guhanurwa kw’indege ya Perezida Habyarimana, ari ukutamenya cyangwa kwirengagiza amateka.

Umunsi nk’uyu, 16 Mutarama 1994, Interahamwe, n’aba PAWA bari bakamejeje mu myigaragambyo bashoreje kuri stade i Nyamirambo. Abari bayitabiriye ntibari munsi y’ibihumbi bitanu.

Mubavuze icyo gihe nibuka ni MUGENZI Justin wari muri PL-PAWA. Muri disikuru ye yuzuye urwango yaciye amarenga ko bazamara Abatutsi.

Yari yaradukanye igitongero (Slogan) ngo “BAZABONA ISHYANO.” Yabisubiyemo uwo munsi RTLM iramwamamaza cyane.

Iryo shyano MUGENZI yavugaga, ni jenoside yarayaye yibutswe ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye i New York ku wa 15 Mutarama 2014.

Mubyahavugiwe, nakunze ibyo Gen. Dallaire yavuze ko amakuru babonye yemeza ko iumugambi wa jenoside wari uhari, yari menshi yiyongera kuyo bari barabwiwe na Jean Pierre TURATSINZE.

Ku itariki ya 15 Mutarama 1994 abasirikare bamwe ba MINUAR bari batangiye kubona ko ibintu bitoroshye. Uwo munsi Col. Luc Marchal wayoboraga ingabo z’ababirigi i Kigali, yatangiye kwibaza uko bazabigenza bibaye ngombwa ko bahunga cyangwa bagahungisha abantu babavana mu murwa w’u Rwanda.

Hafi amezi atatu mbere y’urupfu rwa Habyarimana.

Kubera izo mpungenge byabaye ngombwa ko asaba igihugu cye kuboherereza intwaro ziremereye kuko yabonaga izo bafite ari nk’imiheto y’ibifuma irashishwa n’abana.

Izo mpungenge kandi na ambasaderi Johan Swinnen w’Ububiligi, mu Rwanda yarazigize, kuko nawe uwo wa 15 Mutarama yamenyesheje minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ububiligi ko leta y’u Rwanda ikomeje gukwiza intwaro mu nterahamwe n’abasivili. Ikibazo kikaba ko ntacyo Gen. Romeo Dallaire yakora atabyemerewe n’abamukuriye.

Akagambane ka LONI kari karatangiye kugaragara. Ibi kandi ntibwari ubwa mbere Amb.Swinnen abimenyesha iwabo. Ku itariki ya 4 Mutarama 1994 yari yabwiye MINAFET y’iwabo ko Habyarimana, abambari be bari bakomeje kunyayagiza intwaro mu basivili , kandi ko bari banazi aho izo ntwaro zibikwa.

Hari hashize igihe Amb. Swinnen yandikiye MINAFET y’iwabo ko aba GP batozaga Interahamwe. hari ku itariki ya 3 Ukuboza 1993 ubwo yababwiraga ko aba GP batoreza Interahamwe mu bigo bitandukanye bya gisirikare.

Uko kumenya uko ibintu byari bimeze, ntibyabujije ariko Amb. Swinnen kwima ubuhungiro J. P TURATSINZE n’umuryango we.

Atumwe na Gen Dallaire, Col. Marshal yamugejejeho icyifuzo cy’uko igihugu cye cyaha ubuhungiro TURATSINZE n’umuryango we kubera ko umutekano we wari mu makuba kubera amakuru afatika yari yatanze ngo arebe ko ubuzima bw’abantu bwaramirwa.

Ubuhungiro Swinnen yarabwimanye ngo kubera ko yagombaga kugaragaza ko igihugu cye kitabogamye. Kuvuga jenoside ukavuga kutabogama? Ubugambayi burenze ubwo se ni ubuhe? Ubwo nabwo hari ku ya 14 Mutarama.

Si ibyo gusa ariko byabaye uwo munsi, kuko ba Ambasaderi ba USA, Ububiligi na Chargé d’Affaires w’abafaransa bagiye kureba i Kinani bakamugezaho ubutumwa bwa Boutros B. Ghali wari umunyamabanga mukuru wa Loni.

Ubwo butumwa bwari ukumusaba kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’amahoro ya Arusha, no guha uburemere ibyavugwaga na Fax Dallire yohereje New York ku wa 11 Mutarama 1994.

Icya mbere barakivuze, icya kabiri kijyanye n’umugambi wa jenoside ntibagihingutsa. Impamvu? Uhagarariye abafaransa yarabyanze, bavayo batabwiye Habyarimana imigambi mibi ubutegetsi.

Byari muri make gusa. Ese ubundi amakuru UNAMIR yamenye ni ayo gusa? Hari byinshi byerekana umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugira ngo umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: http://umuvugizi.wordpress.com/


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages