Uko imyaka yiyongera, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, niko n’umubare w’abantu batazi uko byagenze wiyongera. Muri abo batazi uko byagenze; ni abari bato cyane Jenoside iba n’abavutse nyuma yayo.
Uwo mubare w’abatazi ibyabaye kandi uriyongera ku wundi utari muto w’abakora uko bashoboye kose birengagiza ngo bahakane ko icyo cyaha cyakozwe. Guhakana icyo cyaha bigirwa ahanini no guhakana ko habayeho umugambi ugaragara no gutegura gukora icyo cyaha ndengakamere.
Bimwe mu bitekerezo bishyirwa munsi y’ibyo tubagezaho muri izi nyandiko twise “Umuhamya w’Amateka” ni ikimenyetso ko hari abantu batishimira ko ibyabayeho byandikwa ngo abatabizi babimenye.
Abahakana uko ukuri, akenshi bandika ibintu by’impuha, gusebanya, gutukana no kubeshya. Uko kwanga ukuri unabibona aho bandika ko kuvuga ibyabaye mbere ya Jenoside ari ukubangamira ubwiyunge.
Sinzi ko hari ushidikanya ko utazi aho avuye atanamenya aho ajya. Niyo yahamenya yahagera atinze mu nzira, kubera kuyobagurika. Ibijyanye n’abadashaka ko ukuri kuvugwa tuzajya tubagarukaho uko tuzajya twandika ubu buhamya.
Uwilingiyimana arega Bizimana
Tugaruke ku mateka. Ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’intwaro zizakoreshwa mu bwicanyi na (Jenoside) cyari gihangayikishije benshi nkuko twabigaragaje.
Kuwa 19 Mutarama 1994, Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe, yandikiye abaminisitiri bakomoka mu ishyaka MRND, abaregera uwari Minisitiri w’Ingabo, Bizimana Augustin.
Uyu Bizimana Augustin ari mu bantu bacyihisha ubutabera kubera Jenoside,kimwe na Kabuga Félicien.
Muri urwo rwandiko, Minisitiri w’intebe yabwiye abo baminisitiri ko mugenzi wabo yanze kubahiriza ibyemezo by’Inama ya Guverinoma byamutegekaga gukura mu baturage intwaro zatanzwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Icyo nyakwigendera Uwilingiyimana yirengagije, cyangwa atari azi, ni uko gahunda yo gukwirakwiza izo ntwaro zigizwe ahanini n’imbunda, amasasu na za grenade cyari icyemezo cy’ishyaka MRND na bamwe mu bari muri iyo nama ya guverinoma.
Gukwirakwiza izo ntwaro byari umugambi wari warafashwe kera kandi na perezida Juvenal Habyarimana yari awuzi. Bagomba kuba barasomye urwo rwandiko bakamuhema abandi bakamuryanirana inzara.
Ari ingabo za FAR, na MRND bose bari bazi ibyo barimo, kuko nta muturage witumirije imbunda. Imbunda na grenade zatangwaga n’abasirikare.
Dukurikije amakuru ari mu nzego z’ubutasi bw’igihugu cy’Ububiligi mu ntangiriro z’Ugushyingo 1993, Perezida Habyarimana yayoboye inama yemeje ko bagomba gutanga intwaro zari gukoresha mu mugambi wa Jenoside.
Umwe mu basirikare ba mbere b’Ababiligi baje muri MINUAR ni Liyetona Marc Nees. Uyu Nees yari mu basirikare bamanukira mu mitaka akaba n’intasi mu bya gisirikare.
Lt. Nees yatangaje ko ku itariki ya 5 Ugushyingo 1993, hari inama yabereye muri Hotel Rebero l’Horizon, ikayoborwa na Habyarimana ubwe.
Muri iyo nama hafashwe icyemezo cyo guha Interahamwe n’Impuzamugambi intwaro zirimo gerenade n’imipanga ikigamijwe ari ukwica Abatutsi n’abandi badashyigikiye izo nkoramaraso. Abadashyikiye Interahamwe bagombaga kwicwa ngo bari kwibanda ku batuye i Kigali.
Iyo nama yari iyo gushyira mu bikorwa ibyari byemejwe n’indi yari igizwe ahanini n’abasirikare mu kwezi k’Ukwakira 1993, yari yaremeje ko bakomeza umugambi w’icyo bitaga uwo “kwirwanaho”.
Icyo bitaga kwirwanaho no gushaka amahoro arambye, kwari ugutsemba abatutsi nkuko byari byaratangajwe na Habyarimana mu mwaka w’1991.
Ikinamico na Riza yemera ko mu Rwanda bikomeye
Ku itariki ya 20 Mutarama 1994, habaye icyo abantu bise ikinamico, y’aho agaco kagerageje kwica Minisitiri Mugenzi Justin, wari perezida w’ishyaka PL-Pawa. Icyo gihe i Kigali babyise ikinamico kuko ngo icyiswe umugambi wo kwica uwo Mugenzi, byari abajenosideri bashakaga kumwumvisha ko ari bo bafite imbaraga.
Kuri iyo tariki ya 20 Mutarama kandi, Ambasaderi w’Ububiligi muri Loni yamenyesheje MINAFFET y’iwabo ko yari yabonanye na Iqbal Riza wari wungirije Kofi Annan mu bijyanye no kubungabunga umutekano ku isi.
Icyo uwo mubonano w’Ububiligi na Riza Iqbal wari ugamije, ni Umubiligi kumubwira impungenge bari bafite ku mutekano w’ingabo zabo zari mu Rwanda.
Uyu Riza niwe wakiriye Fax ya Romeo Dallaire yo kuwa 11 Mutarama 1994, imumenyesha umugambi wa jenoside n’icyagombaga gukorwa ngo bakome abicanyi mu nkokora.
Muri iyo nama Iqbal Riza nawe yerekanye impungenge z’ingorane mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’amahoro ya Arusha, kubera ko Habyarimana n’Interahamwe ze bari bakataje mu gukwirakwiza intwaro mu baturage.
Badategura kuza kw’amahoro, ahubwo ari ukwica Abatutsi no gusubiza igihugu mu ntambara. Abari i Kigali icyo gihe baribuka ko nta munsi wiraga nta grenade nibura 10 zitewe. Bakica bagakomeretsa ntawe ubihaniwe.
Umugambi w’icyo gihe wari uw’Interahamwe n’abafatanyabikorwa babo bose wari uwo kumenyerezwa urupfu.
Kugirango umenye Imvo n’imvano ya Jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog:http://umuvugizi.wordpress.com/


















TANGA IGITEKEREZO