00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

8/1/1994: Interahamwe na FAR bahura, CLADHO, Pro-Femmes na CCOAIB bamaganye urwango

Yanditswe na

Tom Ndahiro

Kuya 8 January 2014 saa 03:33
Yasuwe :

Perezida Juvenal Habarimana arahira ku wa 5 Mutarama 1994 hanyuma ntashobore kurahiza abadepite uwo munsi, ndetse na nyuma yaho, byari ikimenyetso cy’uko hariho umwijima w’icuraburindi imbere.
Mu bice byinshi by’igihugu, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, umutekano w’abantu n’ibyabo wakomezaga kuba muke cyane.
Ababyibuka, nta munsi n’umwe wahitaga abantu badatewe grenade cyangwa se ngo baterwe n’Interahamwe cyangwa Impuzamugambi.
Icyo gihe hari ibice bimwe na bimwe by’umujyi abantu (…)

Perezida Juvenal Habarimana arahira ku wa 5 Mutarama 1994 hanyuma ntashobore kurahiza abadepite uwo munsi, ndetse na nyuma yaho, byari ikimenyetso cy’uko hariho umwijima w’icuraburindi imbere.

Mu bice byinshi by’igihugu, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, umutekano w’abantu n’ibyabo wakomezaga kuba muke cyane.

Ababyibuka, nta munsi n’umwe wahitaga abantu badatewe grenade cyangwa se ngo baterwe n’Interahamwe cyangwa Impuzamugambi.

Icyo gihe hari ibice bimwe na bimwe by’umujyi abantu batabashaga kugeramo ndetse hakaba n’aho abantu bahitagamo kwimuka.

Ku itariki ya 8 Mutarama 1994, imiryango itegamiye kuri Leta, irimo CCOAIB, CLADHO na Pro-Femmes Twese Hamwe, yakoze itangazo risaba abayobozi b’Abanyarwanda n’ab’umuryango mpuzamahanga kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Iyo miryango nyarwanda y’Uburenganzira bwa Muntu, yamaganye umutekano muke wari mu gihugu uterwa n’ingabo z’igihugu n’interahamwe, bamagana ubwicanyi n’amagrenade yaterwaga hirya no hino.

Iryo tangazo ryamaganye bidasubirwaho abakwirakwiza intwaro mu baturage, n’abahamagarira abandi gukora ibikorwa byo gukwiza urwango (incitement to hatred).

By’umwihariko bamaganye abanyapolitiki n’itangazamakuru bari muri ibyo bikorwa, iyo miryango igaragaza ko ababikora bagamije gusubiza igihugu mu ntambara.

Agatoki k’ayo mashyirahamwe kirinze kuvuga RTLM na Kangura, kirinda kuvuga MRND n’aba PAWA. Ariko ba nyir’ubwite bariyumvaga.

Mubyo nabagejejeho ejo hashize tariki 7 Mutarama, ngaragaza ko nyuma y’iminsi ibiri Habyarimana arahiye “Joseph Kavaruganda yahuye na Jacques Roger Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe,” nabararikiye kuzababwira abari muri iyo nama.

Hari raporo y’inzego z’ubutasi z’igihugu cy’u Bubiligi yavuze ko iyo nama yahuje Robert KAJUGA nka perezida w’Interahamwe, NGIRUMPATSE Mathieu nka perezida w’ishyaka MRND. Abandi ni Augustin BIZIMANA wari Minisitiri w’Ingabo n’abakuru b’Ingabo na Jandarumori Nasiyonali arimo ba Jenerali Majoro NSABIMANA Deogratias na NDINDILIYIMANA Augustin.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya MRND, yari yanatumiwemo abari mu nzego z’iperereza zakoreraga muri perezidansi.

Kuri gahunda hagombaga kwigwa uburyo bakwimura intwaro zari zarahishwe zigamije kuzakoreshwa mu bwicanyi. Izo ntwaro zari kwimurwa zigashyirwa ahandi MINUAR itabasha kumenya cyane ko hari hashize iminsi itanu uwo mutwe w’ingabo za LONI ubaguye gitumo ukagira intwaro utahura aho zihishe.

Muri iyo nama y’agaco k’abicanyi, hemejwe ko Interahamwe zizakora uko zishoboye zikarwana na MINUAR hakoreshejwe icyo aricyo cyose (n’amabuye) kugirango batagera aho intwaro zabo zihishe.

Ndavuga ko ari abicanyi kuko muri abo hari abahamijwe icyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho urwanda rukorera Arusha muri Tanzania (TPIR/ICTR). Abo ni NGIRUMPATSE Mathieu na NDINDILIYIMANA Augustin.

Undi muri bo ni BIZIMANA Augustin ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ariko akaba acyihishe nka KABUGA Felicien. Babiri bandi ni KAJUGA Robert (wapfuye nyuma ya Jenoside aguye i Kinshasa) na NSABIMANA Deogratias wapfanye na Perezida Juvenal Habyarimana.

Ngarutse kuri ya nama, ubundi buryo bwemejwe bwari ugufata intwaro zimwe bakazikwirakwiza mu ngo z’abasirikare bakuru bazi ibanga ry’izo ntwaro.
Ibyo byari gutuma nta mu MINUAR uzigeraho. Amakuru dukesha abantu batandukanye, ubwo buryo bwarakoreshejwe.

Kugirango uwo mugambi ugerweho neza nibwo hanemejwe ko hazadurumbanywa umubano w’aba ofisiye b’aba jandarume n’aba MINUAR hagamijwe kwangisha abaturage ingabo za LONI by’umwihariko abasirikare b’Ababiligi.

Kuri iyo tariki ya 8 Mutarama 1994, hanakozwe imyigaragambyo y’Interahamwe n’impuzamugambi.

Iyo myigaragambyo yarimo n’imvururu n’urugomo bidasanzwe yari yimvanzemo n’abasirikare barindaga perezida Habyarimana (aba GP) bambaye imyenda ya gisiviri.

Muri ako kaduruvayo kuzuye urugomo rufunga imihanda nyabagendwa, ntabwo jandarumori yigeze igira icyo ikora kubera ko ari ibintu byari bizwi.

Amakuru twaje kumenya ni uko mu gihe abantu benshi harimo na MINUAR bari bahangayikishijwe n’urwo rugomo n’imvururu, ari bwo bimuraga intwaro zivanwa mu bice bimwe zijyanwa ahandi.

Iyo myigaragambyo kandi yari yuzuyemo amagambo asebya kandi akwiza urwango ku basirikare b’ababiligi bari muri MINUAR.

Twibutse ko mu ijambo ritangiza umuhango wo kurahiza Perezida Habyarimana, Joseph KAVARUGANDA yashushe n’ukebura abantu abibutsa ko mbere y’uwo muhango “havuzwe amagambo menshi harimo n’ataragombaga kuvugwa” anibutsa ko kugirango bigere n’aho “habaye ah’abagabo” ati “naho ubundi amasezerano yari agiye kuba ibipapuro koko nkuko byari byaravuzwe”.

Uwabwirwaga ni aba CDR na Perezida Habyarimana wari warise ayo masezerano ibipapuro.

Urugomo n’ubugome byaterwaga n’interahamwe byatumye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishyiraho akayo.

Iby’Ababiligi na PAWA byagenze bite? Izo ntwaro zimurwaga zaje kuvugwaho iki? Politiki y’igihugu yaganaga he? Abangagaga amasezerano y’amahoro ni ba nde?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages