Nkuko twabibagejejeho ejo muri Umuhamya w’amateka, Umugaba w’ingabo za MINUAR Gen. Romeo Dallaire yumvise ubwihutirwe rw’amakuru yari yahawe na Jean Pierre Turatsinze maze aratabaza.
Ku wa 11 Mutarama 1994, Dallaire yandikiye Maj. Gen. Maurice Baril akoresheje Fax amumenyesha ibyo yari yabwiwe n’umuntu bari bagejejweho n’umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru. Umunyapolitiki nyuma waje kumenyekana bivuzwe n’abo yahaye amakuru ni Twagiramungu Faustin, usigaye ahakana ko Jenoside yateguwe. Inyandiko zibivuga zirahari.
Uwo Gen Baril, w’umunya-Canada nka Dallaire, yakoraga mu buyobozi bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe ibikorwa byo gucunga umutekano, akaba n’umujyanama mu bya gisirikare w’umunyamabanga mukuru wa LONI.
Muri iyo Fax yohererejwe na Dallaire, yabwiwe ko uwamuhaye amakuru yari ashyigikiye kurwanya Inkotanyi ariko adashyigikiye na busa umugambi wo gutsemba Abatutsi (anti-Tutsi extermination).
Dallaire yamusubiriyemo ibyo yari yabwiwe birimo yuko Interahamwe zitorezaga ubutitsa mu bigo bya gisirikare, ubwiyongere budasanzwe bw’umubare w’izo nterahamwe, ibyo batozwaga, uko bakwizwaga hose mu gihugu, cyane cyane mu mujyi wa Kigali, n’intwaro zari zimaze gukwizwa.
Yamuhaye n’imibare ko muri Kigali Interahamwe zitoje gisirikare zari zigeze ku 1700, kandi ko kuva aho MINUAR igereye mu Rwanda hari hamaze gutozwa izigera kuri 300. Iyi mibare ntiyarebaga abatorezwaga ahandi.
Muri iyo Fax yamusobanuriye ko Turatsinze ubwe yari amaze gutanga imbunda 110 akaba kandi yari afite izindi 135 mu bubiko. Ibyo, kimwe n’ahandi hari hahishe intwaro.
Dallaire yanditse ko mbere yabanje kwibaza ko ari ikinyoma cyangwa umutego, ariko aba ofisiye yohereje kugenzura bakaba barasanze byose ari ukuri ndetse n’intwaro bakazibona.
Icy’ingenzi cyari muri iyo Fax ni uko bari babwiwe ko gahunda yari iyo kwica nibura Abatutsi 1000 (igihumbi) mu minota 20.
Dallaire yanabwiye Baril ko yari yabwiwe n’uwamwitabaje ko badatabaye vuba ibintu bizadogera, intambara ikubura. Anamumbwira ko yari yasobanuriwe uburyo Perezida Juvenal Habyarimana nta bubasha yari agifite ku bantu bamwe b’ibigugu muri MRND (n’AKAZU).
Izo ntege nke za Habyarimana ku bahezanguni ba MRND zagaragaye bamuhitanye ku wa 6 Mata 1994.
Icyo Dallaire yasabaga ku cyicaro gikuru, ni uko bamwemerera akuzuza umugambi we wo kuba yafashe intwaro yabwiwe mu masaha mirongo itatu n’atandatu (36 Hrs).
Mu magambo asobanutse, yashoje Fax ye abwira abamukurikiye ko ibyo yateguye babimwemerera bigakorwa, kandi ko ahari ubushake ntakinanirana. Yagize ati: “Where there’s a will, there’s a way. Let’s do it.”
Icyo LONI yagaragaje ni uko iyo nta bushake ntagishoboka. Batereranye Abanyarwanda, hicwa Abatutsi barenga miliyoni.
Uwo mwuka mubi watutumbaga mu gihugu, hari benshi bawubonaga. Hari amakuru yerekana ko kuri iyo tariki ya 11 Mutarama 1994, uwari Ambasaderi w’igihugu cya Kenya mu Rwanda, ndetse na Colonel Cussac wari Military attaché muri Ambasade y’Abafaransa i Kigali babigaragaje.
Bashingiye ku myigaragambyo yo kuwa 8 Mutarama 1994, bagiye kubaza MINUAR gahunda bateganya yo guhungisha abanyamahanga mu gihe imvururu zizaba zarenze igaruriro.
Izo mpungenge zari zifite ishingiro kubera ko ku wa 11 Mutarama, Interahamwe n’Impuzamugambi za CDR zari zigaragambije muri Kigali. Uretse ko Umufaransa yigizaga nkana kubera ko umugambi wa Jenoside bo bari bawuzi nkuko byanditswe henshi kandi kenshi!
Igishya muri iyo myigaragambyo ni uko yarimo abayobozi ba perefegitura y’umujyi wa Kigali (PVK) n’abaminisitiri bo mu ishyaka rya MRND.
Abo ba minisitiri ni Niramasuhuko Pauline na Nzabonimana Callixte. Bombi bashinjwe icyaha cya Jenoside, baburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), icyaha kirabahama.
Abaminisitiri b’u Rwanda rwa Habyarimana kujya mu myigaragambyo y’Interahamwe ntibyari igitangaza. Niba Madamu Kanziga Agatha wari umugore wa Perezida Habyarimana, nawe yari Interahamwe, icyabuzaga Nyiramasuhuko umugore wa Ntahobarli kuba yo ni iki?
Abashaka kumenya ko Kanziga yari interahamwe, bareba amashusho ya mitingi ya MRND mu Ruhengeri ku itariki ya 15 Ugushyingo 1992. Uwo “1stlady” yari yambaye kandi araberwa mu myambaro nk’iy’izindi nterahamwe zari aho umugabo we yavuga ko azazambika bakamanukana zaberewe.
I New York bafashe bate Fax ya Dallaire? Akagambane ko kwirengangiza ubuzima bw’abantu kakomotse kuki muri uwo muryango mpuzamahanga?
Kugirango umenye Imvo n’imvano ya Jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) kuri blog: http://umuvugizi.wordpress.com/


















TANGA IGITEKEREZO