Ni iminsi mike isigaye ngo twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20. Ni iminsi 6 gusa. Gutegurwa kw’iyo Jenoside, ntabwo byari ibanga kuri bamwe. Ni umugambi wamenyekanye birandikwa, biravugwa.
Hari abayihakana. Bazakomeza babikore ariko amateka ntapfa gusiba kandi ahari.
Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20, iyi Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda bayikorera abandi Banyarwanda, ni umwanya mwiza wo kwereka urubyiruko rwacu uko ibintu byagenze kugira ngo babashe gutanga umusanzu wabo wo kurwanya icyo cyaha bazi ukuri.
Urwo rubyiruko ruzi uko ibintu byagenze, rutagendeye ku kinyoma cy’abafite inyungu mu kutagaragazwa kw’ukuri. Muri izi nyandiko ku muhamya w’amateka, dukoresha ibimenyetso. Ibi bimenyetso ni ibyunganira usoma ngo atajya mu murongo w’abafite ubushake bwo kwibagiza abandi.
Uko amateka y’u Rwanda yabayeho kugeza mu 1994, gucurika abantu byatumye amarorerwa agenda aba akabura gihana na gihanura.
Izi nyandiko hari abo zifasha kandi birumvikana. Hari n’abo zibabaza kuko batifuza ko ukuri kugaragara bakagera aho bavuga ngo ntizunga. Abo nibihangane bihanganira n’ukuri kuko kuryana. Nta bwiyunge budashingiye ku kuri.
MDR yari izi ibizaba
Ritaracikamo ibice, ishyaka MDR ni rimwe mu yajegeje ingoma ya Habyarimana, akababonamo abagambanyi, kuko bashyiraga imigambi ya MRND ahagaragara.
Ku itariki 15 Mutarama1993, “MDR ya KIGALI-VILLE yasohoye itangazo NO 34, ryari rifite umutwe ugira uti “KOLONERI BAGOSORA YABA YARATANGIYE UMUGAMBI WO GUHINDURA U RWANDA UMUYONGA.”
Iryo tangazo ryasohotse nyuma y’aho Bagosora, na shebuja barakariye gusozwa kw’amasezerano y’igabana ry’ubutegetsi. Igice cyayo gisoza kikaba cyarasinywe ku itariki ya 9 Mutarama 1993.
Byinshi muri ibyo soma: Intumwa ya Papa Yasabye Perezida Habyarimana Guhitamo Yesu Cyangwa Shitani.
Ibikorwa by’urugomo rwakurikiye, byagaragariye benshi ko bihishe byinshi, ariko bikanahishura byinshi. Muri iryo tangazo, ibyakozwe mu 1994 biraboneka, ari ugutsemba Abatutsi, ari urupfu rwa Habyarimana, byose ibimenyetso barabitangaga.
Nimwisomere bimwe muri iryo tangazo:
“Icyiciro cya gatatu cy’imishyikirano ya ARUSHA, igamije kugarura amahoro mu Rwanda kirarangiye. Kirangiye hashyizwe umukono ku masezerano yerekeye kugabana ubutegetsi mu rwego rwa guverinoma y’inzibacyuho yaguye n’inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho.
Koloneli BAGOSORA ariko we ntiyahwemye kugaragaza ko afite umugambi wo kuburizamo ayo masezerano. Ubwo yari mu ntumwa z’u Rwanda zagiye ARUSHA mu cyiciro cy’imishyikirano giherutse, yasohotse imishyikirano itarangiye, yahise agaruka mu Rwanda, aza akubita agatoki ku kandi, avuga’ ko aje gutegura UMUNSI W’IMPERUKA, ariwo yise APOCALYPSE mu gifaransa, akiri iyo ARUSHA.
Ibyo kandi yabanje kubyumvikanaho n’IKINANI, kandi yiteguye kubikora abifashijwemo n’abandi ba OFISIYE bo mu KAZU, INTERAHAMWE, ibikoresho byo muri CDR, n’abandi. Ntibitangaje kandi kuko uretse ko yabonye umwanya wo kubivuga ku mugaragaro, ubundi uwo mugambi arawusanganwe kandi awumaranye iminsi. Ibimenyetso ni byinshi:
1. Muribuka agatsiko k’abasilikare katurutse i Kanombe kaje kurasa mu mujyi ngo gahitane Minisitiri w’Intebe ku itariki ya 24/10/1992. Mu bateguye uwo mugambi, bavuga ko Koloneli BAGOSORA ariwe wari ku isonga.
2. Ubwo yari avuye ARUSHA, yageze i KIGALI akora ku NTERAHAMWE no ku ba CDR, maze atangiza akaduruvayo mu gihugu. Ako kaduruvayo karanzwe n’ifungwa ry’imihanda no guhohotera abagenzi.
Byabaye kuwa 31/12/1992, imihanda ifungirwa muri KIGALI (i KABUGA, KANZENZE, GITICYINYONI), mu RUHENGERI (kuri BASE no mu mujyi wa RUHENGERI), ku GISENYI (mu GISA no mu mujyi wa GISENYI), ndetse n’i KIBUNGO (RWAMAGANA no mu mujyi. wa KIBUNGO) n’i CYANGUGU. Ngubwo UBUNANI bahaye Abanyarwanda.
3. Ibikorwa by’ubwicanyi byateguwe na Koloneli BAGOSORA afanyije na Koloneli NSENGIYUMVA byayogoje GISENYI, muri iki gihe byibasira cyane Abagogwe n’abayoboke ba M.D.R. Perefe Yozefu HABIYAMBERE wo ku Gisenyi akaba yarabibafashijemo cyane.
4. Yamaze kubona ko ku Gisenyi batabyitabira, Koloneli BAGOSORA abijyamo inama na Koloneli RWAGAFILITA, imidugararo bayimurira i KIBUNGO. Ubu bamaze kuhagira imiborogo bafunga imihanda, ari nako bahohotera abantu ari ugushaka intandaro yo kwica ABATUTSI n’abayoboke b’amashyaka atari MRND na CDR.
5. Abanyakigali nabo babonye ko muri iyi minsi hadutse amabandi adasanzwe. Mu by’ukuri ni INTERAHAMWE n’aba CDR ba Koloneli BAGOSORA na Koloneli NSENGIYUMVA, tutibagiwe Koloneli SAGATWA na Major NKUNDIYE utegeka umutwe w’abasilikare (G.P.) barinda Perezida.
6. Amaze kubona ko Ingabo z’igihugu, cyane cyane abakuru ba Jandarumori bakomeye ku ntego yabo yo kubahiriza umutekano, Koloneli BAGOSORA yatangiye uburiganya bwo gushaka uburyo abakuru ba JANDARUMORI muri KIGALI bahindagurwa, abandi bakicwa, ngo kugira ngo hashyirwe mu myanya abo bahuje umugambi w’abanyakazu .
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bayoboke b’Ishyaka M.D.R, mu by’ukuri ibikorwa muri iki gihe by’akaduruvayo n’urugomo ni umugambi muremure wateguwe na Koloneli BAGOSORA na ka gatsiko bafatanyije kayobowe na JENERALI PEREZIDA HABYARIMANA, bagamije gukurura intambara mu gihugu hagati, kuburizamo amasezerano y’amahoro, guhirika Guverinoma iriho, no koreka U Rwanda mu ntambara y’urudaca ishingiye ku moko no ku mashyaka. Koloneli BAGOSORA arateganya ko uwo mugambi uzasohozwa n’ikinamico rya kudeta (Coup d’Etat), IKINANI n’umuryango wacyo n’umutungo wacyo bagahungira mu mahanga, BAGOSORA na bagenzi be bakirara mubo bita IBYITSO n’ABAGAMBANYI (ni ukuvuga amashyaka atavuga rumwe na MRND) bakabatsembatsemba, bagahagarika inzira ya Demokarasi. Bateganyije kandi no gutikiza ba OFISIYE batari abo mu KAZU, ibyo byarangira BAGOSORA akicara ku ntebe y’ubutegetsi agatengamara, Major NKUNDIYE amuri hafi. Uwo mugambi ngo ugomba kuba wasojwe mbere y’ukwezi kwa kane k’uyu mwaka.”
Kubera impamvu zidasobanutse, uwayoboraga MDR y’icyo gihe, Twagiramungu Faustin, amaze igihe kinini ahakana ko Jenoside itateguwe. Inyandiko z’ishyaka rye ribivuga zirahari, kandi si iri tangazo gusa. Abivuga nta soni bimuteye kandi nta gitangaza.
Hari n’abavuga ngo MDR cyangwa abandi babyandikaga kubera ko batakundaga ubutegetsi bwariho. Nibyo. Babonaga ibikorwa, ibivugwa mu migambi mibisha yategurwaga bakabyandika. Kubyandika kuko badakunze ubutegetsi, ariko bandika ibiriho n’ibyo babonaga bizaba, ntibihindura ukuri kw’ibyavuzwe cyangwa ibyanditswe.
Nta kizahindura uko kuri ku byabaye. N’abishwe ntibazazuka. Ariko, ntawe dukwiye kwemerera ko yakwica ukuri ngo aguhambe. NTIBIKABE… NEVER AGAIN.


















TANGA IGITEKEREZO