00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Obama yasabye Sudan zombi gukemura amakimbirane mu biganiro

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 21 April 2012 saa 09:21
Yasuwe :

Mu butumwa buri mu mashusho Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize ahagaragara, yasabye Leta ya Sudan na Sudan y’Amajyepfo gukemura ibibazo byazo bitanyuze mu mirwano.
Muri ubu butumwa yashyize ku rubuga rw’ibiro bye (White House), yagize ati:”Amakimbirane ntiyabura. Abaturage ba Sudan na Sudan y’Amajyepfo baracyafiye amahitamo, bafite amahirwe yo kudasubira ibyuma mu ntambara.”
Perezida Obama yasabye Leta ya Sudan guhagarika ibikorwa bya gisirikare birimo ibitero (…)

Mu butumwa buri mu mashusho Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize ahagaragara, yasabye Leta ya Sudan na Sudan y’Amajyepfo gukemura ibibazo byazo bitanyuze mu mirwano.

Muri ubu butumwa yashyize ku rubuga rw’ibiro bye (White House), yagize ati:”Amakimbirane ntiyabura. Abaturage ba Sudan na Sudan y’Amajyepfo baracyafiye amahitamo, bafite amahirwe yo kudasubira ibyuma mu ntambara.”

Perezida Obama yasabye Leta ya Sudan guhagarika ibikorwa bya gisirikare birimo ibitero by’indege, gufasha imiryango itabara kugera ku bantu bari mu kaga ndetse no guhagarika inkunga bagenera imitwe yitwara gisirakare.

Yasabye kandi Sudan y’Amajyepfo guhagarika ibikorwa bya gisirikare ku mupaka w’ibihugu byombi ndetse no guhagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro. Perezida Obama yigarutse ku makimbirane abera mu ntara ya Kordofan y’Amajyepfo na leta ya Blue Nile agira ati:”Bagomba kumenya ko inzira yonyine y’amahoro ahamye kandi aramba ari ugukemura amakimbirane yabo mu biganiro.”

Nk’uko urubuga rwa White House rwabitangaje, Perezida Obama avuga ko ahangayikishijwe n’amakimbirane, kandi ko yifuza kubona ibi bihugu byombi byaturana mu mahoro bitera imbere.

Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida wa Sudan y’Amajyepfo, Salva Kiir asabye ko ingabo ze zava mu gace ka Heglig ko muri Sudan bari barigaruriye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages