Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kamena, ku munsi wa gatanu wo kwiyamamaza kwe mu bikorwa byabereye i Huye mu Murenge wa Ngoma.
Byari byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 300 by’abaturutse mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara, ndetse no mu bindi bice by’igihugu.
Uyu mukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Huye nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga na Nyarugenge kuva ku wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Kane, Paul Kagame ariyamamariza kandi mu Karere ka Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I HUYE BYAGENZE:
Ubuhamya bw’uko Perezida Kagame yasuye Kaminuza y’u Rwanda mu 1978
Perezida Kagame yavuze ko abatuye muri Huye bafitanye igihango gikomeye kuko uwo mujyi yawusuye inshuro zirenga eshatu ubwo yari akiri mu buhunzi kubera politiki mbi yari mu Rwanda.
Ati “Iyi Kaminuza nayisuye mu 1978. Hari abantu bigagayo twari tuziranye. Naje naseseye kuko nari impunzi. Nahaje nk’inshuro eshatu. Stade iri hano hafi, njyayo no kureba umupira. Umuntu w’inshuti yanjye najyaga nsura antwara ku mupira. Mukura VC na Panthère Noire barakinaga icyo gihe ariko nkajya mbona abantu barandeba nko kuvuga ngo ‘ariko aka kantu ntabwo ari ak’inaha’.
Umukino ugiye kurangira iyo nshuti yari yanzanye yagize iti ‘reka tuve aha, ibikurikiraho iyo Panthère batsinzwe, abantu barakubitwa. Turagenda hasigaye nk’iminota nk’icumi.
Murumva rero twabanye kera tutaranamenyana, usibye ko twari bamwe twari dukwiriye kuba tunamanyena ariko kubera impamvu ntavuze, twari hanze. Ntabwo bizongera k’uwo ari we wese. Icyo kibazo cyakemuwe burundu gikemurwa namwe, nanjye twari kumwe.Abenshi hano nubwo bari bataravuka twari kumwe, kuko aho muvukiye turi kumwe, mu nzira imwe kubera mwebwe.
Gutora FPR rero n’umukandida nicyo bivuze, ayo mateka mabi ntazasubira, ntagasubire. Iyi politiki yamaze kujya ku ruhande, iba poilitiki y’ubumwe tukakira n’abandi aho bava hose. Amajyambere arihuta, umutekano bishingiraho tugomba kuwitaho ugakomera kugira ngo hatazagira igihungabanya iyi polikiti n’ayo majyambere.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko yizeye kongera gutorwa tariki 15 Nyakanga, kandi agaragaza ko yizeye ubufasha bw’abaturage kugira ngo u Rwanda rukomeze iterambere.
Ati “Igituma mbyemera, ni uko ibyo muzantorera ni namwe muzabikora. Akazi kanjye karoroshye, ni ukubajya imbere tugafanya urugendo rwiyubaka, rwubaka igihugu cyacu, amajyambere ni ya yandi azahora aza uko umwaka uhise.”
Yihanganishije abaguye mu mpanuka bagiye mu bikorwa byo kumwamamaza
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 27 Kamena 2024, mu Karere ka Huye habereye impanuka y’imodoka yagonze bamwe mu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR INKOTANYI.
Hari abahasize ubuzima mu gihe abandi bakomeretse, bajyanwa ku bitaro.
Ubwo yasozaga ijambo, Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze abayo, anihanganisha abakomeretse.
Ati “Nigeze kumva ko hari impanuka yabaye ubwo bazaga hano bamwe bagatakaza ubuzima abandi bagakomereka, nagira ngo mbabwire ko nifatanyije namwe, hanyuma abavandimwe babo, imiryango yabo, abakomeretse turi kumwe nabo. Harakorwa igishoboka cyose abakomeretse kugira ngo bavurwe, ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo mugerageze. Ntawe ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikabigabanya. Tugerageze ibishoboka. Dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi kadutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka.
Mu minsi ya mbere nabwo hari ukuntu abantu bihuse baragwirirana havamo abandi nka babiri bapfuye, n’umuntu umwe ntagapfe binyuze muri ubwo buryo. Tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n’abo bagize ibyago.”
11:40 Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, ni we wavuze ibigwi umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame.
Yihereyeho, yavuze uburyo yungukiye ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
Musafiri yavuze ko mu mwaka wa 1999 aribwo yinjiye muri Kaminuza y’u Rwanda, uwo mwaka akaba aribwo iyo kaminuza yari yinjiyemo abanyeshuri benshi dore ko icyo gihe bari 1200.
Dr Musafiri yavuze ko byari bigoye kuri we na bagenzi be kuko amacumbi yari make muri Kaminuza, bituma bamwe biba ngombwa ko babana ari nka bane mu cyumba.
Yavuze ko ubwo buzima yaje kubuvamo akaba mwalimu muri kaminuza, kugeza abaye Minisitiri.
Yibukije abatuye mu Majyepfo ibikorwaremezo byubatswe mu myaka irindwi ishize, ibikorwa biteza imbere imibereho myiza n’ibindi.
Yasoje asaba abatuye Intara y’Amajyepfo kuzagaragaza urukundo bakunda Perezida Kagame, binyuze mu matora ya tariki 15 Nyakanga 2024.
Ati “Abantu bo mu Ntara y’Amajyepfo bavukana amashuri atandatu yisumbuye, bumva vuba, urubanza rwo ku wa 15 Nyakanga ni urucabana.”
Ishimwe Gloria ni urugero rw’urubyiruko rwakuriye mu gihugu cyiza
11:30 Ishimwe Gloria w’imyaka 27 yashimye Perezida Kagame kubw’imiyoborere myiza iteza imbere urubyiruko, inarwanya amacakubiri.
Uyu mukobwa warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu, yatanze ubuhamya bw’uburyo yiteje imbere ahereye kuri bike.
Ati “Ndashima FPR INKOTANYI. Twavutse tubona igihugu cyiza, gitemba amata n’ubuki, tutazi uguhagurutsa ngo akubaze ubwoko, twiga neza. Umwana w’umukobwa naraminuje, indimi mvuga ntabwo wazibara.”
Ishimwe arangije kwiga yatangije iduka rikora imigati n’ibindi biva mu ifarini, none ni umwe mu rubyiruko rutanga icyizere mu mujyi wa Huye.
Ati “Ndangije kaminuza nagannye banki, nsaba inguzanyo y’ibihumbi 500 ngura ifuru nto yo gukora imigati na keke. Keke z’ibirori twazitumizaga i Kigali. Naje kujya mu marushanwa ntsindira miliyoni icumi, njya muri Youth Connect naho ntsindira miliyoni 4 Frw. Ubu navuye ku bakozi babiri ngeze kuri 15. Twatangiye dukora ibilo bitanu, ubu dukora ibilo 50 ku munsi.”
“Ndi ijwi ry’urubyiruko rwinshi rwateye imbere tubikesha gahunda nziza mwatuzaniye.”
PEREZIDA KAGAME YAGEZE I HUYE
11:10 Paul Kagame, umukandida wa FPR INKOTANYI ageze i Huye aho yakiriwe n’ibihumbi bisaga 300 by’abatuye ako karere n’utundi turere bahana imbibi. Ni ku munsi wa gatanu w’ibikorwa byo kwiyamamaza.
10:53 Gucinya akadiho birakomeje
Babifashijwemo na DJ Ira uri gucuranga indirimbo z’abahanzi batandukanye zamamaza Umuryango FPR Inkotanyi n’Umukandida wawo Paul Kagame, abari kuri Site ya Huye bakomeje gucinya akadiho bategereje ko ahagera.
Abato bishimiye ko bahabwa ifunguro ku ishuri rikabafasha kwiga neza
Kwizera Anitha waturutse mu Kagali ka Muyogoro mu Murenge wa Huye wo mu Karere ka Huye, yabwiye IGIHE ko yahisemo kujya gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kubera imihanda, amashuri n’amavuriro yagejeje ku batuye Akarere ka Huye hamwe n’utundi byegeranye.
Ati “Ikintu nshima cyane ni uyu muhanda wacu uva Huye ujya i Nyaruguru, rwose twaje neza. Ibintu namushimira ni byinshi, amashuri meza, ikindi kidufasha ni biriya byo kurya ku ishuri biradufasha, bigabanya kuva mu mashuri kw’abana, birafasha cyane.”
Uyu mukobwa w’imayaka 23, yavuze ko icyo basaba Perezida Kagame mu myaka iri imbere ari ugukomereza ku byo yari amaze kubagezaho kuko byose babishima ariko urubyiruko rugahabwa uburyo bwo gutera imbere kurushaho.
10:30 Abafana ba Rayon Sports bakereye kwamamaza Paul Kagame
Nk’ikipe y’i Nyanza, abafana ba Gikundiro ntibatanzwe muri ibi bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Mu 2017, ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga i Nyanza, yagize ati "Namwe ba Rayon Sports, muraho!"
Mu 2022, abafana ba Rayon Sports bifurije Perezida Paul Kagame isabukuru y’imyaka 65 y’amavuko ku mukino bahuriyemo na Espoir FC kuri Stade ya Kigali.
Abari kuri site ya Huye ntibigeze babona undi muyobozi w’u Rwanda ukunda abaturage nka Paul Kagame
Uwizeyimana Patricie waturutse mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Mamba, Akagali ka Ramba mu Mudugudu wa Kayenzi, yabwiye IGIHE ko bazindutse, berekeza kuri Site ya Huye gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi kubera ibikorwa by’iterambere amaze kubagezaho.
Ati “Twazinduwe n’ibyishimo kugira ngo tuze kureba umugeni wacu Kagame Paul twishimira kuko yatugejeje kuri byinshi cyane, urebye ntitwabona uko tumugereranya, ni intore yazirushije intambwe ni umubyeyi mwiza ndetse tubona ari igisubizo Imana yaduhaye nk’Abanyarwanda.”
Uyu mubyeyi yahamije ko “kumutora twumva ari ibintu byiza kuko tuzaba twiteganyirije, tuzaba dusigasiye ibyo twagezeho kandi ari we tubikesha. Yatugejeje ku iterambere rirambye, atugeza ku ikoranabuhanga, uburezi kuri bose turabumushimira, ‘Girinka Munyarwanda’ ntawari uzi ko hari umuntu wagabira inka umuntu atazi ariko we yatubereye umubyeyi wa twese, ntarobanura ku butoni, ni umubyeyi mwiza rero.”
“Twumva mbega Imana yanamukomeza akaguma akabaho tugakomeza tukamutora kubera ibikorwa byiza atugezaho.”
Uwizeyimana yavuze ko Paul Kagame ari we muyobozi wayoboye u Rwanda akagaragaza gukunda abaturage bose atarobanuye ndetse ngo bizeye ko nta kintu na kimwe yabima.
Ati “Ikintu twishimira cya mbere ni imiyoborere myiza kuko ugereranyije n’igihe cyatambutse nta gihe twigeze tubona umuyobozi akunda abo ayobora nka Kagame Paul, ntawe twigeze tubona ashyigikira uburezi kuri bose, abana bacu ubu bariga neza, ubu nta pfunwe, umutekano ni we tuwukesha nta wundi waduhaye umutekano ni we.”
“Ikindi icy’ingenzi gikomeye u Rwanda rwari rugeze habi ahagarika Jenoside yari yamaze Abanyarwanda, igihugu cyabaye umwirare, araza arayihagarika kandi twese adufata kimwe, tuba abana mu rugo mbega adushyigikira mu muryango wa FPR-Inkotanyi nta kurobanura.”
“Yaduhaye girinka, utari uzi kunywa amata aranywa amata rwose, yaduhaye amashuri meza, nta mubyeyi ukikanga ngo umwana wanjye igikuta kiramugwaho, dufite amazi mu ngo, ku mihanda, amashanyarazi harabona n’ubu twaje habona turinda tugera aha rwose tumeze neza.”
Uyu mukecuru yavuze ko we yamaze gutegura umukenyero azajyana mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, ndetse ngo umuryango we n’abo baturanye biteguye gutora Paul Kagame.
10:12 Igisupusupu yageze ku rubyiniro
Umuhanzi Nsengiyumva François "Igisupusupu" yageze ku rubyiniro aririmba "Ikipe itsinda".
10:07 Ubwo Bushali na Knowless basusurutsaga ab’i Huye
Urubyiruko rw’i Huye rwanyuzwe n’ibikorwa bya Paul Kagame mu myaka irindwi ishize
Shema Blaise utuye mu Karere ka Huye, ukiri n’urubyiruko, yabwiye IGIHE ko umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakoze ibikorwa byinshi birimo iterambere ry’Umujyi wa Huye no guteza imbere ubuvuzi.
Ati “Uyu mukandida wacu Paul Kagame hari byinshi yatugejejeho muri iyi myaka irindwi ishize, urebye hari ibikorwa byinshi byagiye bihinduka, imihanda yariyongereye, ubuvuzi bwagiye butera imbere, mu busanzwe aka karere kabarwa nk’igicumbi cy’uburezi, hari uduce tugiye dutandukanye sinzi niba muzi aho bita mu Cyarabu, hagiye hahinduka, inyubako nyinshi zari zifunze ariko zagiye zikorwa zirafungura, ni ibintu byinshi umukandida wacu yagiye atugezaho mu myaka ishize.”
Uyu musore ashima ko mu myaka Paul Kagame amaze ayobora u Rwanda yateje imbere uburezi n’ubuzima ari na byo nkingi y’iterambere, ibituma biteguye kongera kumutora.
Ati “Yaduhaye uburezi kuri twese urangiza amashuri yisumbuye bikakorohera gukomeza muri kaminuza, ni ikintu gikomeye cyane, ikindi kintu cy’ibanze ni ubuvuzi, buriya ubuvuzi ni inkingi ikomeye mu iterambere kandi dufite ubuvuzi kuri twese.”
Dusubize amaso inyuma ku bidasanzwe byaranze iminsi ine ya mbere yo kwiyamamaza kwa Paul Kagame
09:46 Bushali na Knowless bageze ku rubyiniro
Nk’uko aba bahanzi bombi bagiye babikora mu tundi turere, binjiriye mu ndirimbo ivuga ibigwi FPR Inkotanyi n’Umukandida wayo Paul Kagame.
09:42 Ibyishimo ni byose i Huye
09:35 Abo mu Majyepfo bavuze Paul Kagame ibigwi
Habarugira Alexis wo mu Karere ka Gisagara, yavuze umuvugo “Kagame ni nde utamutora?”
Yagarutse ku buryo Perezida Paul Kagame yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agacyura impunzi, ubu Abanyarwanda bose bakaba bunze ubumwe.
Yavuze kandi uburyo hari gahunda ziteza imbere abaturage nka “Girinka”, guca “Nyakatsi” no kubagezaho ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amavuriro n’ibindi.
09:30 Bamwe mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa
09:16 King James na Chriss Eazy bageze ku rubyiniro.
Bombi binjiriye muri "Tumutore ni we", bakurikizaho izindi ndirimbo zabo zirimo Bana, Ndagukumbuye n’izindi.
08:57 Bruce Melodie na Bwiza babimburiye abandi gususurutsa ab’i Huye
Abahanzi bombi bageze ku rubyiniro binjiriye muri "Ogera" yamamaza Paul Kagame.
Bakurikijeho kuririmba "Selebura", "Do Me", "Uli Kungola" n’izindi.
Ibyagezweho mu Karere ka Huye mu myaka irindwi ishize
Mu myaka irindwi ishize, mu Karere ka Huye hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’akarere n’abaturage. Hasanwe hanagurwa umuhanda wa Huye-Kitabi, aho ubugari bw’yu muhanda bwavuye kuri metero esheshatu zigirwa zirindwi.
Hubatswe umuhanda wa Huye-Kibeho-Ngoma-Munini ufite uburebure bwa km 66,3. Uyu mushinga watangiye mu 2019 urangira mu 2023. Byateje imbere ubuhinzi n’ubukerarugendo mu turere twa Nyaruguru na Huye.
I Huye kandi havuguruwe Stade Mpuzamahanga ya Huye ishyirwa ku rwego rwemewe rwo kwakira imikino mpuzamahanga ihuza ibihugu n’ihuza amakipe.
Muri iyi myaka irindwi, ingo zifite amashanyarazi zikubye inshuro eshatu ziva ku 23 242 muri 2017 zigera ku 70.469 mu 2023, aho abaturage bagera ku 114.533 babonye amazi meza.
Huye yashyize imbaraga mu kunoza imiturire y’abaturage bayo ku buryo hubatswe imidugudu 10 y’icyitegerezo ari yo Kabusanza, Mwendo, Gahororo, Nyarurama, Muyogoro, Taba, Mucunda, Kababaje, Gitwa na Ruvugizo.
Hubatswe kandi uruganda rukora umwuka ubika intanga z’amatungo (Liquid Nitroge), hasanwa amakusanyirizo abiri y’amata; Kinazi na Agira Gitereka n’amakusanyirizo mato atanu y’amata (MCPs). Hasanwe kandi laboratwari ya Huye ifasha mu buvuzi bw’matungo.
Mu bucuruzi n’ubuhahirane, mu cyanya cy’inganda cya Huye hubatswe Uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo (HUYE FEEDS) bifasha mu gutanga akazi ku baturage, biteza imbere ubukungu bw’igihugu binagabanya ibitumizwa mu mahanga no kongera ibyoherezwayo ari nako gahunda ya Made in Rwanda ikomeza gushinga imizi.
Mu burezi, hubatswe ibyumba by’amashuri 644, hubakwa amashuri arindwi y’ubumenyingiro.
Hakozwe byinshi bigamije kurwanya ubukene kuko hamaze gutangwa inka 5462 zafashije imiryango ikennye kwiteza imbere bashingiye ku kuvugurura ubuhinzi bakoresha ifumbire, bahindura imibereho kubera umukamo ubafasha kurwanya imirire mibi kandi ubafasha kwinjiza amafaranga bakikenura bakora n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Abagera ku 34.464 na bo bobonye akazi muri Gahunda ya VUP bibafasha kwiteza imbere.
– Paul Kagame ariyamamariza i Huye, umujyi ubumbatiye umuco n’uburezi by’u Rwanda
Iyo uvuze Akarere ka Huye, benshi bumva vuba i Butare ku gicumbi cy’uburezi n’umuco. Ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kakaba kagizwe n’imirenge 14 iri ku buso bwa kilometero kare 581,46, umujyi wako ni umwe mu yunganira Umurwa Mukuru Kigali.
Ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ubucuruzi n’inganda, ni wo musingi w’ubukungu bwa Huye. Ikawa ya Maraba, yabaye ikimenyabose ku ruhando mpuzamahanga ikomoka muri aka karere. Ku bakunda ibyiza by’u Rwanda bizihirwa cyane iyo batashye ingoro ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda, Ibisi bya Huye, Ishyamba ry’Arboretum n’ibindi.
Kuvuga ko mu Karere ka Huye hari igicumbi cy’uburezi si amakabyankuru kuko ari ho hatangiriye Kaminuza ya mbere yageze mu Rwanda, yahoze yitwa UNR, ubu ni Kaminuza y’u Rwanda. Aka karere kabarizwamo amashuri yisumbuye 50 n’amashuri abanza agera ku 100.
Akarere ka Huye ntigasigara inyuma mu muvuduko w’iterambere igihugu kirimo yaba mu mibereho myiza y’abaturage, ubuhinzi, ubucuruzi, inganda n’ibindi.
Umujyi wa Huye ni umwe muri itandatu yatoranyijwe ngo yunganire Umujyi wa Kigali. Ufite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, ibyo abikorera barimo kubaka, gare igezweho, amasoko agezweho yubatswe n’abikorera, ibikorwa remezo cyane cyane imihanda ya kaburimbo igenda ikorwa muri uyu mujyi.
Akarere ka Huye kazwiho guhinga Kawa ndetse buri mwaka hongerwa ubuso ihinzeho no gusarura izishaje.
Abaturage baracyinjira kuri site ya Huye
Mama Mukura azarinda apfa agikunda Paul Kagame wamukijije imipanga
Umukecuru Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura, yabwiye IGIHE ko yayiraye ku ibaba agiye kureba Umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kubera ibikorwa byinshi yakoreye Abanyarwanda birimo guhagarika Jenoside no kubaha amatungo.
Ati “Naje kureba Paul Kagame, yankijije imipanga, ampa urukundo rw’Imana n’ubu ndacyamwubaha. Paul Kagame yaduhaye amatungo yaduhaye kwambara inkweto tutarazambaye, yadukuye mu buhake…nzamukunda kugeza gupfa.”
“Nta kintu ntazamukorera, na we nta kintu atazankorera. Yankoreye byinshi cyane, ankura mu babi anshyira mu beza, nzamutora 100%.”
Hari abaraye ijoro berekeza kuri Site ya Huye
Mu masaha atandukanye y’iri joro rishyira kuri uyu wa Kane, abantu bari benshi mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, berekeza kuri Site aho Umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza mu masaha ari imbere.
Bimwe mu byo wamenya ku Karere ka Huye
Akarere ka Huye ni kamwe mu munani tugize Intara y’Amajyepfo.
Kari ku buso bwa kilometero kare 581,46, kakaba gatuwe n’abaturage 381.900 ku bucucike bw’abangana na 657 kuri buri kilometero kare imwe.
Aho biganjemo abagore ku rugero rwa 50,5% ndetse by’umwihariko urubyiruko ruri munsi yimyaka 30 muri Huye ruri ku rugero rwa 61,42%.
Abatuye i Huye bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, ubukanishi, ubwarimu, abakozi mu nganda, ubukorikori, imirimo mu nzego za leta n’iz’abikorera ndetse n’ibindi.
Perezida Paul Kagame yaherukaga i Huye ku wa 25 Gashyantare 2019 ubwo yagiranye ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo.
Chairman Paul Kagame nk’Umukandida wari watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora aheruka, yiyamamarije mu Karere ka Huye ku wa 16 Nyakanga 2017 aho yababwiye ko nubwo byinshi bijyanye n’amajyambere byakozwe hakaba hari n’ibikiri gukorwaho, ariko hari n’ibindi byinshi byiza kandi bishya bigiye gutangira.
Imihanda yerekeza i Huye igaragaza igikorwa biteguye
Ugisohoka mu Mujyi wa Kigali, winjira mu Ntara y’Amajyepfo uhereye muri Kamonyi, by’umwihariko mu Karere ka Huye, usanganirwa n’amabendera cyangwa ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi byamamaza umukandida wawo Paul Kagame.
Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!