Ni mu gihe intego ya Guverinoma y’u Rwanda ari ukongera umubare w’abanyurwa serivisi bakagera kuri 90% bitarenze 2029.
Mu ngendo abajyanama b’Akarere bamazemo iminsi, muri gahunda yiswe “Icyumweru cy’Umujyanama” zari zigamijwe kwegera abaturage, no kumva ibibazo byabo, ikibazo cy’imitangire itanoze ya serivisi ni kimwe mu byo abaturage babagejejeho.
Ndahari Jean Marie Vianney yavuze ko hari ubutaka bwo mu Mudugudu wa Buhembe bwatsutse bwiteranya n’ubwo mu Mudugudu wa Kagarama akaba afite impungenge ko bizateza amakimbirane.
Ati “Ese ubwo hagiyemo umuntu agahinga n’undi agahinga, ubwo ntibatemana? Twasabaga ubuyobozi bw’Akarere ko bwazaza bukatuganya ubwo butanga kuko imbibi zariteranyije”.
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Bushekeli yavuze ko hari isambu yaguze mu myaka ine ishize atarabonera icyangombwa.
Ati “Njya ku Irembo bakambwira ngo icyangombwa kiracyari mu kirere. Kuva nagura isambu hagashira imyaka ine isambu itaranjyaho, bambwira ngo biri mu kirere, mu kirere kizavayo ryari? Ni ikibazo kiri mu karere kuko ku murenge ibyaho baba barabirangije”.
Karamutsa Jean Claude wo mu Murenge wa Mahembe avuga ko afite isambu ari kugabana n’umwana we kugira agire n’umwana agire ariko ko hashize umwaka iryo satura ry’ubutaka ritararangira ngo umwe abone icyangombwa cye n’undi abone icye.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Prof. Kamana Emmanuel avuga ko bimwe mu bituma Nyamasheke igira amanota make mu mitangire ya serivisi ari ibibazo bishingiye ku butaka, aho usanga ubutaka bw’abaturage bwanditse kuri Leta hakaba n’ubwa Leta bwanditse ku baturage, hakaba n’ibibazo byo mu irangamimere.
Ati “Dufatanyije na Komite Nyobozi, twari twajyanye, twagiye tubereka uko bakemura ibibazo babegereye kugira ngo kugira umuturage adasiragira kugera ku karere”.
Ku mpuzandengo abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bashima serivisi bahabwa ku kigero cya 75,5%. Muri serivisi banenga cyane harimo iz’ubutaka aho abanyuzwe ari 67%, ibikorwaremezo abanyuzwe ni 59,7%, ikoranabuhanga n’itumanaho 69%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!