00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akazi ka Perezida Kagame mu 2023 hanze y’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 December 2023 saa 02:18
Yasuwe :

“Akanyoni Katagurutse ntikamenya iyo bweze”, uwo ni umugani w’Abanyarwanda. Umwaka wa 2023 wari uw’ibikorwa, kuva ku muturage wo hasi kugeza kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Perezida Kagame ubwe yabyivugiye mu ijambo ry’umwaka mushya yagejeje ku Banyarwanda, abasaba kudatezuka ndetse no gukorana imbaraga “kugira ngo tugere ku ntego twihaye.”

Bimwe mu byo yakoresheje ngo izo ntego zigerweho, harimo kugenderera amahanga agiye “guhaha”, nkuko akunze kubigarukaho.

Ingendo zo gushakira u Rwanda inshuti n’amaboko Perezida Kagame yazikoreye mu bihugu 20 bitandukanye hirya no hino ku Isi, agamije kwagurira u Rwanda amarembo no kurushakira inshuti zituma ruba igihugu gifite amikoro aringaniye, mu myaka 12 iri imbere.

Umwaka wa 2023 usojwe Perezida Kagame akoze ingendo 22 zirimo izo yitabiriyemo inama mpuzamahanga, izagura ububanyi n’amahanga, izishakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi; zose zari mu nyungu z’Abanyarwanda.

Ku ikubitiro, muri uyu mwaka Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Sénégal tariki ya 1 n’iya 2 Gashyantare. Ni urugendo yagiriyemo ikiganiro na mugenzi we Macky Sall, aho bunguranye ibitekerezo ku buryo ibihugu bayoboye byakomeza kwagura ubufatanye bugamije inyungu z’ababituye.

Perezida Kagame na Macky Sall baganiriye ku iterambere rya Afurika

Perezida Kagame yagiye mu Burundi, ajya muri Ethiopia, uruzinduko rwa kane arugirira muri Benin tariki ya 15 n’iya 16 Mata. Rwasinyiwemo amasezerano arimo ayo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa, ayo gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, ubufatanye mu miyoborere y’inzego z’ibanze, mu iterambere rirambye ndetse hanavuguruwe amasezerano y’ubucuruzi n’imari.

Ibi bihugu byombi bifitanye umubano mwiza umaze igihe kuko mbere y’uko hasinywa aya masezerano, byari bifitanye andi y’ubufatanye mu ikoranabuhanga, mu bucuruzi ndetse n’ajyanye no kwita ku butaka.

Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuganira n’abashoramari b’abagore n’urubyiruko muri iki gihugu, abagaragariza uburyo ibikorwa byabo babikorera no mu Rwanda, bikabagirira akamaro mu buryo buruseho.

Perezida Kagame yagendereye Bénin
Kagame na Patrice Talon, baganiriye n'abanyamakuru

Uruzinduko rwakurikiyeho Perezida Kagame yarugiriye muri Guinée-Bissau, yakirwa na mugenzi we uyobora iki gihugu, Umaro Sissoco Embaló.

Bijyanye n’ibikorwa byiza yakoreye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ndetse akaba n’inshuti y’iki gihugu, Embaló yamwambitse umudali w’icyubahiro witiriwe intwari Amílcar Cabra’, yarwanyije ubukoloni ku mugabane wa Afurika, kandi yanasuye inzu ndangamurage yayo.

Imbere ya Perezida Kagame na Embaló, abasirikare ba Guinée-Bissau baririmbye indirimbo yumvikanisha ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda igira iti “Ingabo z’u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga…”

Muri Mata, Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinea-Bissau, yakirwa na Perezida Umaro Sissoco Embalo
Perezida Embalo yambika Kagame umudali w'intwari

Kuri uwo munsi, Perezida Kagame yaraye ageze muri Guinée-Conakry, yakirwa na Perezida w’inzibacyuho, Colonel Mamady Doumbouya.

Mu ruzinduko rwe i Conakry, habayeho isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi arimo ay’ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga. Perezida Kagame yanasuye abanyeshuri bigishwa amasomo yibanda ku ya gisirikare, Prytanér Militaire, asobanurirwa uburyo bategurirwa kuzaba abayobozi babereye igihugu.

Umukuru w’Igihugu hamwe na Col. Doumbouya bafunguye umuhanda wo mu kirere uhuza Kagbélen na Conakry, uyu ukaba waritiriwe Perezida w’u Rwanda.

Mu ruzinduko muri Guinea-Conakry, Perezida Kagame yakiriwe na Colonel Mamadi Doumbouya uyobora iki gihugu
Perezida Kagame na Colonel Doumbouya bafunguye umuhanda wo mu kirere uhuza Kagbélen na Conakry

Nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Zimbabwe, Tanzania, mu Bwongereza, Qatar, Nigeria na Turikiya, tariki ya 28 Kamena, Perezida Kagame yagiriye urundi muri Seychelles rwari rugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bikorwa by’itrerambere, yakirwa na mugenzi we, Wavel Ramkalawan.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame yagaragaje uburyo Seychelles ari igihugu gihuje icyerezo n’u Rwanda, bityo ko ubufatanye bw’ibi bihugu byombi bwazamura imibereho n’ubuzima bw’ababituye.

Yagize ati “Seychelles n’u Rwanda twembi dushyize imbere kandi dusangiye icyerekezo cy’iterambere ry’imibereho myiza n’ubuzima bw’abaturage bacu bose dufatanyije n’abafatanyabikorwa bo mu karere n’ahandi.”

Muri Kamena, Umukuru w’Igihugu yagiriye uruzinduko muri Seychelles
Perezida Kagame yatemberejwe ahantu nyaburanga muri Seychelles

Perezida Kagame yongeye kwambuka amazi magari, ajya guhahira Abanyarwanda no guhamya ubushuti buri hagati y’u Rwanda n’ibihugu bihuriye mu muryango wa Caraïbes uherereye ku mugabane wa Amerika.

Ku itariki ya 5 Nyakanga, Perezida Kagame yabishimangiye ubwo yagiriraga uruzinduko muri Trinidad & Tobago, aho yitabiriye nk’umushyitsi mukuru inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Caraïbes yabereye kuri Port of Spain.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yagaragarije abayobozi bo muri ibi bihugu ko gukorana na Afurika kwabifasha kugira imbaraga zitasenywa n’uwo ari we wese, kandi ko byafasha abaturage muri rusange.

Yakoresheje aya magambo “Mureke dukorere hamwe, Afurika na Caraïbe, ubwacu twakwikorera byiza n’abaturage bacu. Niduhuza imbaraga,nta numwe wasenya ibyo. Ni dukora byinshi by’ingenzi, bizatugirira inyungu twese.”

Aha Perezida Kagame yari ageze muri Trinidad & Tobago, mu nama y'Umuryango uhuza ibihugu byo muri Caraïbes
Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe na Minisitiri w'Intebe wa Trinidad & Tobago, Keith Rowley

Perezida Kagame yakomereje uruzinduko muri Bahamas, na bwo muri Caraïbes nyuma y’iminsi ibiri, aho yitabiriye nk’umushyitsi mukuru isabukuru y’imyaka 50 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge. Yahabaye kugeza ku ya 9 Nyakanga.

Wari umunsi w'ibyishimo ku bayobozi ba Bahamas n'inshuti

Perezida Kagame yagiye muri Kenya, akurikizaho Cuba tariki ya 14 Nzeri, aho yitabiriye inama yahuje ibihugu biri mu nzira y’iterambere n’u Bushinwa (G77+China) yabereye mu mujyi wa Havana.

Umukuru w’Igihugu ubwo yari muri Cuba, yabwiye abo muri iki gihugu ko ari ho yigishirijwe amasomo y’igisirikare nka ofisiye wari ukiri muto mu ngabo za Uganda, mbere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yagize ati “Kuri njye, kuza Havana-Cuba ni urwibutso rukomeye kubera ko mu 1986 hashyira 1987; hashize imyaka 36. Nari ofisiye ukiri muto, nkorera igihugu cyampaye urugo, ari cyo Uganda. Nari hano mu masomo yahawe Abanyafurika benshi.”

Perezida Kagame yagiye i Havana muri Cuba, mu nama ya G77+China
Kagame yaganiriye na Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel

Tariki 17 kugeza ku ya 21 Nzeri, Perezida Kagame yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Muri make, umwaka wa 2023 Perezida Kagame yasuye ibihugu birimo Senegal, u Burundi, Ethiopia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bénin, Guinée-Bissau, Guinée-Conakry, Zimbabwe, Tanzania, u Bwongereza, Qatar, Nigeria, Turikiya, Seychelles, Trinidad and Tobago, Bahamas, Kenya, Cuba, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ubwo Perezida Kagame yageraga muri Turukiya
Muri Kamena, Kagame yitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Erdogan wa Turukiya
Muri Nigeria, Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro
Perezida Kagame mu muhango w'irahira rya Perezida Bola Tinubu wa Nigeria
Kagame yakiriwe muri Qatar, aho yari agiye kwitabira Ihuriro ry'Ubukungu
Aha Perezida Kagame yari ari mu nama ya Transform Africa yabereye muri Zimbabwe
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame
Muri Gashyantare, Perezida Kagame yagiye kwitabira inama ya Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia
Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed
Kagame yagiye i Burundi, mu nama y'abakuru b'ibihugu bya EAC
Perezida Kagame yakiriwe na Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye wari ukiyobora EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages