Nyamara, uko imyaka yagiye ihita, uyu mutwe w’iterabwoba wakomeje kubaho, ukiyubaka birushijeho ndetse ukomeza kugira uruhare rutaziguye kandi rukomeye mu ntambara zo mu burasirazuba bwa RDC.
Muri iki gihe, Leta ya RDC yongeye kugaragaza ko ishaka gusenya FDLR binyuze mu masezerano impande zombi zagiranye yo kurambika intwaro, gushyirwa mu nkambi zabugenewe no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Bamwe mu bahoze muri FDLR bavuga ko ibyo Leta ya RDC itangaza kuri uyu mutwe uyu munsi atari bishya. Mu buhamya batanga, bagaragaza ko umugambi Kinshasa yita ko ugamije gusenya uyu mutwe wagiye ugararagamo amacenga menshi, kandi ko n’ubu ari byo biteze.
Pasiteri Niyonzima Jean Damascène wabaye mu bashinzwe iperereza n’ubuhanuzi muri FDLR mbere y’uko ataha mu Rwanda mu 2023, yatangarije IGIHE ko ubwo umwuka mubi watutumbaga hagati ya Laurent Désiré Kabila n’ingabo z’u Rwanda, yahamagaye ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’Interahamwe bari barahungiye mu bihugu byinshi bya Afurika ngo bakorane.
Ati "Icyo gihe bahanye amasezerano ko bagomba gufatanya, bakarwanya Umututsi, bamara kumutsinda, bakamushorera, akabafasha kugira ngo bafate igihugu cy’u Rwanda. Ayo masezerano rero na n’ubu ngubu ni yo agikomeje kuko iyo urebye hari ingabo zagiye ziva muri FDLR, zikajya muri FARDC. Harimo ba Général, ba Colonel n’abandi bose bagiye binjiramo.”
Mu 2001, umuhungu wa Laurent Kabila, Joseph Kabila, yagiye ku butegetsi. Yafashe icyemezo cyo gucyura abarwanyi ba FDLR mu Rwanda kuko atumvikanaga n’uyu mutwe, mu 2002 abashyira mu nkambi ariko ntiyabambura intwaro.
Pasiteri Niyonzima yasobanuye ko mu 2003 ari bwo ingabo za RDC zirukankanye abarwanyi ba FDLR bari i Kamina muri Kinshasa, bahungira mu burasirazuba bwa RDC, bahasanga bagenzi babo bahakoreraga.
Yasobanuye ko mu burasirazuba bwa RDC, izi ngabo zitagabaga ibitero kuri Ex-FAR n’Interahamwe kuko impande zombi zabanzaga kumvikana uburyo zizajijisha umuryango mpuzamahanga, ugatekereza ko ubufatanye bwahagaze.
Ati "Niba komanda runaka yarabanye na komanda runaka, iyo babaga bamwohereje nko mu burasirazuba kurwanya FDLR, ntiyashoboraga kubarwanya. Yaradusinyaraga akavuga ati ‘tugiye gutera aha hantu. Muhave turaje, turahatwika’.”
“Bakaza bakahatwika koko ariko kubera twabyumvikanyeho, tukaba twavuyemo. Bakahatwika kugira ngo berekane ko bakoze igikorwa ariko bagatwika amazu, bakahasiga ibikoresho. Noneho twagaruka tugasanga ibikoresho babidusigiye. Ibyo ni byo twagiye dukoresha.”
Maj (Rtd) Makuza Anastase wakoraga hafi ya Perezida wa FDLR, Lt Gen Byiringiro Victor, mbere yo gutaha mu Rwanda mu 2020, yasobanuye ko FDLR yakoranye n’ingabo za RDC mu gihe cy’ubutegetsi butandukanye bw’i Kinshasa nubwo bwabeshyaga ko bugiye gusenya uyu mutwe.
Ati "Ngira ngo hari igihe mwajyaga mwumva ngo Congo yavuze ko igiye gusenya FDLR. Kwari ukubica ku ruhande kugira ngo ibeshye umuryango mpuzamahanga ariko mu by’ukuri si ko byagendaga. Yatubwiraga ko igiye gutera, igatera ibibombe byinshi cyane urugero muri Nyamuragira, bakinjira batubwiye ngo tuvemo, tukavamo, bahagera bagatwika bari kugaragaza ko bahafashe, barangiza bagataha.”
Maj (Rtd) Makuza yasobanuye ko mu gihe ingabo za RDC zabaga zakoze ibi bikorwa, zasigiraga FDLR amasasu ndetse n’ibiryo biri mu bikombe, zikanasiga zanditse ubutumwa ku biti bumenyesha abarwanyi b’uyu mutwe buti "Umwanzi wacu ni umwe, ni u Rwanda."
Iyo Leta ya RDC isumbirijwe, yitabaza FDLR
Ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwasimbuye ubwa Joseph Kabila bwigeze kugaragaza ko FDLR igizwe n’abasaza, bityo ko idafite ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko Maj (Rtd) Makuza yagaragaje ko ibyo ari ikinyoma.
Ati "Umusaza ni uwahunze akuze. Nanjye ndimo wenda ndasaza. None se sinabyaye? Cyangwa ntibabyaye. Twagezeyo turabyara, abana barakuze, hari n’abandi bakivuka. Ntabwo FDLR ari iy’abasaza kuko FDLR ntabwo ari iy’umuntu umwe, babiri cyangwa batatu. FDLR ni benshi; abagiye ari abana, abavutse, abo bose ni FDLR."
Maj (Rtd) Makuza yagaragaje ko mu barwanyi ba FDLR, ahubwo abasaza ari bo bake cyane kuko uyu mutwe wiganjemo urubyiruko rukomoka ku bashinze uyu mutwe w’iterabwoba.
Pasiteri Niyonzima na Maj (Rtd) Makuza bagaragaje ko Leta ya RDC itsimbaraye kuri FDLR kubera ko abarwanyi b’uyu mutwe batinyuka urugamba kurusha abasirikare b’Abanye-Congo, ikaba ari yo mpamvu yifashishine uyu mutwe mu ntambara zitandukanye.
Uyu muvugabutumwa yagize ati "Kinshasa ikunda kwitabaza FDLR cyane cyane iyo isumbirijwe. Kuva 1998 ni uko yabonaga ibibazo byayigoye. N’igihe cya M23 igitangira na bwo FDLR Congo yarayitabaje ndetse n’ejo bundi yarayitabaje."
Yasobanuye ko muri iki gihe, Leta ya RDC yashyize imbaraga nyinshi mu bufatanye na FDLR kuko bikorana ku mugaragaro kuva uyu mutwe n’indi y’Abanye-Congo byifatanya byitwa ihuriro ’Wazalendo’.
Ati "M23 ya mbere ni bo barwanye, na M23 y’ubu ngubu noneho barakorana ku mugaragaro. Noneho yagiye inyuma ya kiriya kintu cyo kuvuga ngo ni Wazalendo. Hari imitwe FDLR yashyizeho, Aba-Nyatura, Nyatura ni umutwe washyizweho na FDLR, ni bo babigishije, ni bo babahaye ibikoresho.”
Pasiteri Niyonzima yavuze ko kubera ko ingabo za RDC zitamenyereye imirwano, FDLR na Nyatura byoherezwa ahabera urugamba rukomeye kuko ari byo bigora abarwanyi ba AFC/M23.
Ati "Aho FDLR na Nyatura bari, kugira ngo M23 ibatsimbura biragora. Leta ya Congo yabona ukuntu ari abarwanyi, ikavuga iti aba bantu nindamuka mbivanyeho, nzaba mpombye, ntabwo nzongera kubona imbaraga nk’izi ngizi."
Icyo ingabo za RDC zikora iyo urugamba rwakomeye, nk’uko Pasiteri Niyonzima yabisobanuye, ni uguha FDLR n’imitwe ya Wazalendo ibikoresho byifashisha mu guhangana n’abarwanyi ba AFC/M23.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!