00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakuru yo guhagarika intambara ya Iran burundu yahanantuye ibiciro bya peteroli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 May 2026 saa 08:02
Yasuwe :

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahanantutse bitewe n’amakuru y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bigiye kugirana amasezerano yo guhagarika intambara yari imaze amezi abiri arenga.

Akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kageze kuri 97$ kavuye ku 108$ kariho mu gitondo cy’uyu munsi.

Ni ibiciro byakomeje guhindagurika muri iyi minsi y’intambara.

Amerika na Israel bikimara kugaba ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 206, mu minsi mike yakurikiyeho Iran na yo yahise yihorera mu buryo butandukanye burimo no gufunga umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu Isi hose.

Ibi byatumye ibikomoka kuri peteroli bihenda, bigahindagurika bijyanye n’uko umwuka wabaga wifashe hagati ya Iran na Amerika. Iyo hatangazwaga agahenge byaragabanyukaga, impande zombi zakongera kutumvika bikazamuka.

Nk’ubu ku wa 30 Mata 2026, igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli cyazamutseho 7%, kirenga 126$, biba ubwa mbere bibayeho kuva mu 2022 ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga.

Iki giciro cyazamutse nyuma y’uko igisirikare cya Amerika gitangaje ko kiganiriza Perezida Donald Trump ku ngamba nshya zishobora gufatirwa Iran nyuma yo kwinangira ikanga gufungura inzira ya Hormuz.

Kumanuka kw’ibi biciro bije nyuma y’uko hagiye hanze amakuru y’uko Amerika ishaka guhagarika intambara.

Axios yanditse ko Amerika yateguye umushinga ukubiye mu nyandiko y’ipaji imwe ndetse Amerika ishaka no kuganira na Iran ku bijyanye no gukora intwaro kirimbuzi.

Nyuma umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Iran na we yemeje ko umushinga wa Amerika wo guhagarika intambara bagiye kuwigaho.

Icyakora Perezida Donald Trump yatangaje ko Iran nizarira Amerika izayirasaho ku buryo buruta ubuheruka.

Nubwo ibiciro byagabanyutse, biracyari hejuru cyane y’uko byari bihagaze intambara ya Iran itaratangira, ubwo akagunguru kamwe k’ibikomoka kuri peteroli kari munsi ya 70$.

Amasezerano byitezwe ko azashyirwaho umukono arimo kugaragaza ko intambara yahagaritswe no gutangira iminsi 30 yo kuganira ku gufungura Hormuz, kugabanya gahunda y’intwaro za kirimbuzi ya Iran no kuba Amerika yakuraho ibihano yafatiye Iran.

Amerika yiteze igisubizo cya Iran ku ngingo zitandukanye bitarenze mu masaha 48.

Amakuru yo guhagarika intambara ya Iran burundu yahanantuye biciro bya peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages