Ku wa 4 Ukuboza ni umunsi w’amateka mu Rwanda no muri RDC kuko ni bwo amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe i Washington D.C imbere ya Perezida Trump uyobora Amerika.
Kuri uwo munsi, Trump yakiriye Perezida Kagame mu biro bye, baganira umwanya muto. Kuri gahunda byari biteganyijwe ko mbere y’isinywa ry’amasezerano, Trump agomba guhura na buri mukuru w’igihugu, bakaganira iminota 10 nyuma bakaza guhura bari kumwe ari batatu.
Mu mafoto, tugiye kugaruka ku bihe by’ingenzi byaranze uwo munsi:
Perezida Kagame akigera kuri White House yakiriwe na Monica Crowley ushinzwe ProtocolePerezida Kagame ubwo yageraga kuri White House. Yinjiriye mu gice cyizwi nka East Wing ahahoze Ibiro by'Umugore w'Umukuru w'Igihugu uri ku butegetsi muri AmerikaPerezida Kagame aganira na Monica Crowley ushinzwe Protocole muri White HouseIyi nzira Trump aherutse kuyita “Presidential Walk of Fame”, iriho amafoto y’abayoboye Amerika bose usibye ifoto ya Biden aherutse gukuraho mu minsi mike ishize akayisimbuza iy’ikaramu yakoreshaga asinyaPerezida Kagame yitegereza amafoto y'abayobozi bayoboye Amerika, aha yari ageze ahari kujya ifoto ya Joe Biden ariko ikaba yarasimbujwe "Autopen" yePerezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari agiye guhura na TrumpUrugendo rwa Perezida Kagame muri Amerika rwari rumaze igihe kinini rutegerejwePerezida Kagame asinya mu gitabo cy'abakuru b'ibihugu basura White HousePerezida Kagame yandika mu gitabo cy'abageze muri White House. Aha yari mu cyumba cyitwa "Diplomatic Reception Room"Iyi foto igaragaza Perezida Kagame aganira na Monica Crowley ushinzwe Protocole muri White House, iruhande rwe hicaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe. Abandi bicaye ni Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga, Kayikwamba WagnerNi inshuro ya mbere Trump yari ahuye na Perezida Kagame kuva yatangira manda ye ya kabiriDonald Trump aramutsa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, wari waherekeje Perezida KagamePerezida Kagame yashimiye Trump ku muhate we mu rugendo rwaganishije ku masezerano y'amahoroAkanyamuneza kari kose ku maso y'abakuru b'ibihugu b'impande zombiPerezida Kagame aganira na Trump muri Oval office mbere y'isinywa ry'amasezeranoMu bari bitabiriye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi harimo na Visi Perezida wa Amerika, JD VanceAbakuru b'ibihugu byombi bemeranyije gukora ibishoboka byose kugira ngo amasezerano azashyirwe mu bikorwaUyu muhuro wa Trump n'abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na RDC wabaye mu muhezo, ntabwo itangazamakuru ryigeze ritumirwaNi ubwa mbere Trump yari yakiriye Perezida Kagame mu biro byePerezida Kagame aganira na Trump muri Oval OfficeOval office nibyo biro bya Perezida wa Amerika. Biherereye mu gice cyitwa West Wing cya White HouseTrump yiyemeje ko azashakira amahoro Isi kurusha abandi bayobozi ba Amerika bamubanjirijeMu muhango w'isinywa ry'amasezerano, Trump yateye urwenya avuga ko yasanze Kagame na Tshisekedi ari abantu babiri bakundanaMu muhango w'isinywa ry'amasezerano, Trump yateye urwenya avuga ko yasanze Kagame na Tshisekedi ari abantu babiri bakundanaIbiganiro byabanje guhuza abakuru b'ibihugu byasize Perezida Trump abonye ko bafite ubushake bwo guharanira amahoro mu karerePerezida Kagame aganira na Donald Trump mu kiganiro kitamaze iminota myinshi. Mu bari bahari harimo mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi mu gihe Intumwa ya Trump mu bireba Afurika, Massad Boulos, yari akurikiye ari hafi ahoPerezida Kagame, Trump na Tshisekedi bateze amatwi Massad BoulosMuri White House, mbere y'uko amasezerano asinywa abayobozi batandukanye nka Visi Perezida wa Amerika, J.D Vance (ubanza uhereye iburyo), Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Massad Boulos, Perezida Paul Kagame, Perezida Donald Trump na Perezida Felix Tshisekedi babanje kugirana ibiganiroIyi foto igaragaraho Tshisekedi, Trump, Kagame, Boulos, Marco Rubio ushinzwe Ububanyi n'Amahanga na JD Vance, Visi Perezida wa AmerikaIgihe hashyirwaga umukono ku masezerano y'amahoro n'ubufatanye mu bukungu, ku wa 4 Ukuboza 2025, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuyubahirizaPerezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango w'isinywa ry'amasezerano, ku ruhande Trump yari akurikiyePerezida Kagame yijeje ko u Rwanda rutazigera runengwa ku kudashyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro yasinywePerezida Donald Trump ni we wagize uruhare mu guhuza abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na RDCPerezida Trump yavuze ko amasezerano yasinywe ari intambwe ikomeye mu gushakira amahoro akarere k'Ibiyaga bigari kandi ko azajyana n'ibikorwa by'ubukunguTrump yagaragaje ko Perezida Kagame na Tshisekedi ari abayobozi bakomeye, bitandukanye n'abo amaze iminsi yakira muro White House, bakahava nta nkuruAmasezerano yashyiriweho umukono i Washington akubiyemo ingingo zirimo kubaka ibikorwaremezo, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindiAmasezerano yasinywe ashimangira ubufatanye mu guharanira ko amahoro aboneka mu karere ndetse no gushyira imbere ibijyanye n'ubukungu hagati y'impande eshatuWashington Monument yubatswe mu guha icyubahiro George Washington wabaye Perezida wa mbere wa Amerika, ireshya na metero 169White House yubatswe mu Ukwakira 1792, ni imwe mu nyubako zifite amateka akomeye ku Isi
Ibitekerezo 0