00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bicishije amagambo n’inyandiko-Minisitiri Dr. Bizimana ku ruhare rw’itangazamakuru rutwitsi muri Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 April 2026 saa 08:04
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi no kubiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Mata 2026, ubwo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko bavutse.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, Barore Cléophas, yavuze ko abari abanyamakuru bishwe bazira uko bavutse atari uko bishe amahame y’umwuga.

Yakomje ati “Ntibavuze ibyicisha, ntibanditse ibyicisha kandi nta n’amahame y’umwuga bari bishe. Kuba bari ibimenywabose, bakoraga ibyakundwaga ntibyabarengeye ahubwo byabaye impamvu yo guhigishwa uruhindu kuko ku mujenosideri nta cyari kigifite agaciro ku Mututsi.”

Yanagaragaje ko kandi hari abandi bari abanyamakuru baburanishijwe no mu nkiko Mpuzamahanga kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwadede Isimbi Diane mwene Shabakaka Vincent wari ufite ikinyamakuru cyitwaga Kiberinka.

Yavuze ko umubyeyi we yagerageje gutanga umusanzu we akoresheje itangazamakuru mu guhangana n’urwango rwari rwarabibwe mu Banyarwanda n’ibinyoma byatangazwaga ku Nkotanyi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Dan Ngabonziza, yasabye abanyamakuru kwanga urwango no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Amateka mabi y’igihugu cyacu yatweretse ko ikaramu n’ijambo bishobora gusenya cyangwa kubaka…uyu munsi ni uwo kuvugurura isezerano ryacu, twirinde kuba umuyoboro w’imvugo zihembera urwango.”

Ngabonziza yavuze ko abanyamakuru bakwiye kwima ijambo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa abashaka kuyipfobya, kandi bakirinda kuba imiyoboro y’urwango.

Ati “Tugomba guhesha agaciro bagenzi bacu bishwe turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, twima ijambo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abashishikajwe no kugereka amateka yacu n’abifuza gusenya ubumwe n’ibyo abanyarwanda bagezeho.”

Yasabye ko umwuga w’itangazamakuru ukwiye kuba urumuri rw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kandi abanyamakuru bagakumira imvugo z’amacakubiri.

Ati “Umwuga wacu ugomba kuba urumuri rw’ubumwe, ubwiyunge n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, dukumira amacakubiri aho yaba aturutse hose.”

Perezida w’Umuryango IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze uko itangazamakuru ryafashije mu kubiba urwango rwo kwanga Umututsi.

Yashimye uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, itangazamakuru riri mu murongo wo kubaka igihugu aho kugisenya.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko itangazamakuru ribi ryatangiranye n’amashyaka mabi.

Yerekanye ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi iba, itangazamakuru ryagize uruhare mu gucengeza urwango mu bahutu bashishikarizwa kwica Abatutsi.

Yanagaragaje ko hari abari abanyamakuru baburanishijwe mu nkiko mpuzamahanga barimo Nahimana Ferdinand, Barayagwiza Jean Bosco na Hassan Ngenze barezwe mu rubanza rumwe.

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko hari ibyiciro by’ibinyamakuru bitandukanye birimo ibya Leta, ibyavugaga ko byigenga ariko bikorana na Leta n’ibyigenga bitajyaga imbizi no kwigisha urwango.

Yagaragaje ko RTLM yashakiwe abanyamakuru b’abahanga na bamwe mu bahoze ari abayobozi mu rwego rwo kuyubakira ubushobozi bwo bwo kubasha kugera ku ntego ya politiki mbi y’urwango mu Banyarwanda.

Yanagaragaje kandi abanyamakuru batandukanye bakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR), Imvaho, Kangura, Kinyamateka n’ibindi bitangazamakuru bagize uruhare mu kubiba urwango.

Yanasobanuye ko mu kwirinda ko RTLM yava ku murongo, umuriro wayo wahujwe n’uwa Perezidanse ya Repubulika bitewe n’agaciro yahabwaga.

Yagaragaje ko hari abayobozi mu nzego za leta bajyanywe muri komisiyo z’imiyoborere ya Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), bagakomeza no kuba mu nshingano za leta.

Uwitwa Donath Hakizimana yari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, yagombaga gushakira RTLM amakuru no kuyishakira abanyamakuru bizeye kandi b’intagondwa.

Gaspard Musabyimana uba mu Bubiligi aho afite Radio Inkingi igikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, yari ashinzwe ibiganiro no gukorana na ba maneko bose b’igihugu.

Hari Ferdinand Nahimana, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside, wananditse inyandiko ishishikariza ukwishyira hamwe kw’Abahutu bakarwanya Abatutsi muri gahunda ya Jenoside bitaga “Auto-défense civile”.

Aba bose n’abandi benshi bari bagize izi komisiyo, bashatse abanyamakuru bizeye kandi b’abahanga, bakabakura muri ORINFOR, hanyuma bagakora ubukangurambaga bwo kwica Abatutsi.

Bizimana yanagaragaje uruhare rwa Kinyamateka mu gucengeza urwango mu Banyarwanda mu bihe bitandukanye, yifashishije inyandiko zayo z’ibihe binyuranye.

Ni uko batwaye Hitimana Noheli, Hakizimana Joel, Ananiya Nkurunziza, Georges Ruggiu, Valérie Bemeriki, Joseph Gatsikira n’abandi bari abanyamakuru bazi kuryoshya ibiganiro kuko bakoraga ibyiganjemo imiziki amakuru y’imikino n’amakuru asanzwe.

Bemeriki Valerie yabaye Umunyamakuru kuri RTLM ndetse yumvikanye inshuro nyinshi ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bicishije amagambo bakoreshaga kuri radio, televiziyo n’ibitangazamakuru.

Ati “Ntabwo bigeze bafata umuhoro ngo bice, ntibafashe grenade ngo bazitere mu bantu, ntabwo bafashe imbunda ngo barase, ntabwo bafashe nta mpongano y’umwanzi. Bicishije amagambo, bicisha inyandiko. Umunyamakuru rero akenshi yicisha amagambo kandi amagambo arica.”

Yakomeje ati “Kwica binakorwa hakoreshejwe inyandiko, hakoreshejwe amagambo kandi ni ho Jenoside itangirira.”

Dr. Bizimana yagaragaje ko nta muntu mu gihugu cyabayemo Jenoside ushobora kugira umurengwe wo kwibagirwa amateka cyangwa ngo yitware nk’aho atazi aho igihugu cyavuye.

Ati “Mu gihugu cyabayemo Jenoside gifite amateka akakaye ya politiki y’irondabwoko, irondabwoko na Jenoside yakorewe Abatutsi, nta munyamakuru, umunyapolitiki, nta muntu uwo ari we wese wagombye kwitwara nk’aho ari mu gihugu kidafite uyu mwihariko. Rwose biragaragara hari abanyamakuru, abiyita abanyapolitiki bafite umurengwe, batazirikana, batita ku mwihariko w’amateka y’irondabwoko na Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu.”

Yasabye Abanyamakuru kwigira ku banyamakuru beza, birinda kujya mu murongo w’urwango, kubiba amacakubiri n’ingengabiterezo ya Jenoside ahubwo bagaharanira kubaka.

Urutonde rwa bamwe mu banyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri buri gitangazamakuru

ORINFOR

1. RUBWIRIZA Tharcisse
2 .MWUMVANEZA Médard
3. GASANA Cyprien
4 .KARAKE Claver
5. KARAMBIZI Gratien
6. KARINDA Viateur(wogezaga umupira)
7. RUDAHANGARWA J. Baptiste
8. SEBANANI André
9. KALISA Calixte
10. NSABIMANA Emmanuel
11. BUCYANA Jean Bosco
12. MBUNDA Félix
13. MUNYARIGOGA Jean Claude
14. NSHIMIYIRYO Eudes
15. Byabagamba Straton(yishwe muri 1992, yakoreraga Kiliziya gatulika atanga ikiganiro kuri Radiyo Rwanda

LE PARTISAN

15. HABINEZA Aphrodice (SIBO)

LE TRIBUN DU PEUPLE

16. MUKAMA Eugène
17. HATEGEKIMANA Wilson
18. GAKWAYA Eugène
19. RUGAJU Jean Claude

LE FLAMBEAU

20. BAZIMAZIKI Obed
21. KARINGANIRE Charles
22 .MUNANA Gilbert

RAFIKI

23. KAYIHURA Octave
24. NTAGANZWA Alexis

KINYAMATEKA

25. NKUBIRI Sylvestre
26. MUGANZA Clement
27. KAYINAMURA M.Beduwa
28. SERUVUMBA Anastase

LE SOLEIL

29. KAYIRANGA Marcelin
30. MUKAMUSONI Jeanne d’Arc
31. BURASA Prisca

ISIBO

32. MURERAMANZI Néhémie
KANYARWANDA
33. NKUNDIMANA Joel
34. MUTESA Donat

KANGUKA

35. RWABUKWISI Vincent (RAVI)
36.MBARAGA Wellars
KIBERINKA
37. SHABAKAKA Vincent
38. NYIMBUZI Aloys
39. KAMANAYO Théotime

RWANDA RUSHYA

40. KAMURASE Martin
41. MUDATSIKIRA Joseph
42. KAMEYA André
L’OBSERVATEUR
43. MUNYAKAZI Bernard

ABIKORERAGA KU GITI CYABO

44. MBUGUJE Sixbert
45. MUKAMANA Winifrid
46. RUKUNDO Emmanuel
47. RUTSINDURA Emmanuel
48. RUTSINDURA Alphonse
49. RWEMARIKA Claude
50. TWAGIRAMUNGU Felix

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, Barore Cléophas, yagaragaje ko abari abanyamakuru bishwe bazira uko bavutse atari uko bishe amahame y’umwuga
Abanyamakuru basabwe kwirinda imvugo z'urwango
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abanyamakuru
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko itangazamakuru ribi ryatangiranye n’amashyaka mabi
Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, yashimiye itangazamakuru riri kugira uruhare mu kongera kubaka igihugu
Mutesi Scovia akurikiranye ubuhamya
Abanyamakuru basabwe kurangwa n'ubunyamwuga
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Dan Ngabonziza, yasabye abanyamakuru kwanga urwango no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Abanyamakuru bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uruhare rw'itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhanzi Musinga ni we waririmbye muri iki gikorwa indirimbo zirimo Ndemye, Agakanzu n'ibindi
Uwadede Isimbi Diane mwene Shabakaka Vincent wari ufite ikinyamakuru cyitwaga Kiberinka

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages