Amajwi ya burundu yashyizwe hanze, agaragaza ko Paul Kagame yatsinze abo bari bahatanye ku majwi 99.18%, bivuze ko yatowe n’Abanyarwanda 8 822 794. Dr. Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni we waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.50%, mu gihe Mpayimana Philippe yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0.32%.
Amatora yabaye tariki 15 Nyakanga yaranzwe n’ituze no gukorwa mu mucyo nk’uko byemejwe n’indorerezi zitandukanye zirimo iza Afurika Yunze Ubumwe zifatanyije n’iza COMESA (AU-COMESA), iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), iz’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), iz’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF), ndetse n’iz’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Paul Kagame ni we wa mbere ugiye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryo mu 2015, ryakuye manda ya Perezida ku myaka irindwi, ikaba itanu.
Kuri iki Cyumweru ubwo yakiraga bamwe mu bagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kumwamamaza mu matora, Paul Kagame yavuze ko igisigaye ari ugushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage yiyamamaza.
Ati “Ubushize nababwiye ko igikorwa cy’ingenzi tumazemo hafi ukwezi cyagenze neza, hasigaye ibiri imbere, by’umurimo, byo gukora ndetse dushakamo imbaraga nyinshi zirenze izo tumaze gukoresha mu bikorwa turangije ariko sinshidikanya ko na byo bizashoboka kandi bizoroha bitewe n’ubushake, imbaraga n’uko u Rwanda rwacu rwanyuze muri byinshi, mu bibi, biriya bihora bigaruka mu bitekerezo byacu, mu byo dukora byose ko u Rwanda rutasubira mu byo twanyuzemo."
Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu, umuhango wo kurahiza Perezida watowe ugomba kuba bitarenze iminsi 30.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!