00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biragoye kuganira n’umuntu utabishaka- Nduhungirehe ku Burundi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 September 2026 saa 07:04
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Burundi budashaka gukemura ibibazo bufitanye n’u Rwanda bityo ko bigoye gukomeza kuganira na bwo.

Yabitangarije mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro Agasaro Kaburaga, ubwo yabazwaga ku gisubizo aherutse guha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana.

Dr. Bizimana yatangarije ku rubuga X ko umutwe wa FDLR ari urwitwazo u Rwanda rwazanye mu guhisha impamvu nyakuri y’intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko na mbere yo kuba Minisitiri muri Kanama 2025, Dr. Bizimana yari asanzwe avuga ko FDLR ari urwitwazo, agaragaza ko bibabaje kuba yarakomeje kubivuga mu gihe u Burundi buyoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Yibukije ko mu gihe igihugu kiyoboye AU, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wacyo aba ari we uyoboye inama y’abaminisitiri y’ibihugu byo muri uyu muryango, kandi ko uyu muryango washyigikiye amasezerano y’amahoro ya Washington.

Ati “Rero bikaba bitangaje kumva umuyobozi w’inama y’abaminisitiri ba AU ahinyuza ibikubiye mu byemezo bitandukanye by’umuryango ayobora, wagiye ushyigikira amasezerano ya Washington arimo ko Guverinoma ya Congo igomba kurandura umutwe wa FDLR. Ibyo rero ni ibintu bitangaje, bitari no ku rwego agezeho.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko FDLR ihari, inakorana na Leta ya RDC, kandi ko u Burundi bufite aya makuru, asobanura ko abarwanyi bose uyu mutwe waba ufite; ukwiye kurandurwa hatabayeho kugerageza kugabanya ubukana bwawo.

Yabajijwe niba u Rwanda n’u Burundi bikiganira kugira ngo bikemure ibibazo bifitanye, asubiza ko ibiganiro biheruka byabaye mu mwaka ushize, cyane cyane nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma na Bukavu, ariko Perezida Evariste Ndayishimiye yagiye abidobya yifashishije ibiganiro yagiranye n’ibinyamakuru.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko mu Ukuboza 2025, nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Uvira, na bwo intumwa z’u Rwanda n’u Burundi zaganiriye ku guhosha umwuka mubi, ariko ko nyuma na bwo Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda.

Ati “Rero biragoye kujya mu biganiro, guhora mu biganiro n’umuntu utabishaka. Ariko uyu mwaka nta biganiro byigeze biba nubwo Perezida w’u Burundi yavuze ko ngo ibiganiro byabaye mu mezi atanu ashize, ngo twabemereye bariya bantu bashinjwe gukora coup d’état. Ibyo ntibyabaye, ni ibyo yihimbiye.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ikibazo u Rwanda rufite ku Burundi ariko ingabo zabwo zikorana n’abarwanyi ba FDLR mu burasirazuba bwa RDC, kandi bafite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu mpera za 2023. Kuva muri Mutarama 2024, imipaka y’ibi bihugu yo ku butaka irafunze. Abashobora kugenderana ni abatega indege gusa.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko igihe cyose intumwa z'u Rwanda n'u Burundi byageragezaga gukemura ibibazo, Ndayishimiye yabidobyaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages