00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biteye ubwoba: Urwibutso Abanyarwanda bafite ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine nyuma y’umwaka (Video)

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 24 February 2023 saa 02:51
Yasuwe :

Mu minsi isaga 366 imaze, intambara y’u Burusiya na Ukraine yavuye kuri ‘Ecrans’ za televiziyo mpuzamahahanga, ubu iri ku isahane ya buri muturage abe utuye Kyiv aho ibisasu byirirwa bisukwa ndetse no mu Bugarama aho bahinga umuceri.

Ubu n’uruhinja rukambakamba ruzi u Burusiya cyangwa Ukraine kuko mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ubuzima bwarwo bwahungabanyijwe n’ibiri kubera muri ibyo bihugu byo mu Burasirazuba bw’Isi.

Niyotwizera Joseline utuye mu mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko intambara igitangira yumvaga ntacyo bimubwiye, nyamara uko iminsi ishira ari mu bifuza ko irangira vuba.

Ati “Uragera ku isoko ukagira ubwoba. Ntabwo ushobora kujyana bitanu ku isoko ngo uzahahe. Njye numvaga ari kwa kundi bitazagera ku isi yose ari intambara zabo zizarangira, ariko byarangiye bifashe isi yose. Nkeka ko harimo ubucuruzi.”

Ni imyumvire ahuje na Emmanuel ucuruza mu karere ka Nyarugenge, wavuze ko hakenewe ubutabazi bwa Leta ngo ibiciro bigabanyuke.

Urwibutso afite kuri iyi ntambara yinjiye mu mwaka wa kabiri, ni ubuzima bwe bwabaye bubi kurushaho.

Ati “Ubuzima bwacu bwarahindutse, ibiciro biriyongera, ubukene buraza. Ntitugikora ngo amafaranga aboneke, ni ukwirirwa twicaye gusa. Leta twasaba ko yagabanya ibiciro, tukabasha kubaho kuko ibintu biri kurenga ubushobozi bwacu.”

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kugaragaza ko ibiciro ku masoko hagati ya Mutarama - Ukuboza 2022 byageze ku gipimo cya 13,9%. Ni mu gihe ukurikije ubukungu bw’u Rwanda, igipimo fatizo cyo ku rwego rwo hejuru ibiciro byakabaye bizamukaho ari 8%.

Impamvu Ukraine n’u Burusiya byagize uruhare runini mu bwiyongere bw’ibi biciro, ni uko nk’u Burusiya bwagaburiraga ibice byinshi by’isi ibikomoka kuri peteroli na Gaz ndetse n’ifumbire mvaruganda yifashishwa cyane mu buhinzi.

Ibyo bihugu byombi kandi bikungahaye ku musaruro w’ibinyampeke nk’ingano ndetse n’ibihwagari bivamo amavuta yo guteka. Intambara yatumye urujya n’uruza rw’ibyo bicuruzwa ruhagarara, kongeraho ibihano byafatiwe u Burusiya ndetse no kuba Ukraine itagifite umusaruro w’ubuhinzi nk’uwo yahoranye.

Kundwa Munyana Christelle wo mu mujyi wa Kigali akurikije uburyo ibintu bihagaze, nta cyizere afite ko intambara izarangira vuba ubuzima bugasubira uko bwahoze.

Ati “Abantu bari gupfa bagashira, bigatera ubukene. Igitangira numvaga bizahita birangira, bitazamara igihe kinini nk’icyo bimaze. Urabona umwaka ushize yari iri kuba none iracyaba.”

Hategekimana Damien we asanga kutarangira kw’iyi ntambara bigirwamo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko ariyo yungukiramo.

Ati “Ni Amerika kuko ariyo ikeneye gucuruza kandi irimo iracuruza n’ubu. Irimo iracuruza intwaro, barimo batera inkunga Ukraine. Barimo bacuruza twe turi guhomba.”

Niyotwizera Joseline na we yemeza ko intambara izarangira ari uko Amerika n’Abanyaburayi bahagaritse guha intwaro Ukraine, bagahatira ibihugu byombi kujya mu biganiro.

Ati “Nkunda gukurikirana amakuru, numva Amerika ariyo yabitangije kuko ni yo ibaha intwaro, ni yo ibatera ingabo mu bitugu ngo barwane. Keretse rero Amerika ihagaritse buriya bucuruzi bw’intwaro kugira ngo idaha Ukraine impamvu yo gukomeza kurwana.”

Mu gihe intambara yinjiye mu mwaka wa kabiri, nta cyizere cy’uko izarangira vuba dore ko Amerika n’u Burayi bikomeje koherereza Ukraine intwaro zikomeye zo guhangana n’u Burusiya, mu gihe u Burusiya nabwo bwanze kuva ku izima igihe cyose Abanyaburayi batarahagarika gutanga intwaro kuri Leta ya Kyiv.

Abanyarwanda bagaragaje ko bagezweho bikomeye n'intambara y'u Burusiya na Ukraine binyuze mu bwiyongere bukabije bw'ibiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages