Ibirori byo kwakira Captain Li Dayi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, ku cyicaro cya Ambasade y’u Bushinwa i Kigali.

Capt Li Dayi wari waje kwakirwa n’abandi badipolomate bashinzwe ibya gisirikare muri ambasade z’ibihugu bitandukanye mu Rwanda, yavuze ko ubunararibonye afite mu gisirikare yiteguye kubwifashisha mu guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Mu myaka mike ishize, u Bushinwa n’u Rwanda byagiye bifatanya mu nzego zitandukanye kandi z’ingenzi. Ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare bwariyongereye cyane bituma ibihugu byombi birushaho gushimangira ubwizerane. Niteguye gukoresha umuhate mu guteza imbere ubwo bufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byacu byombi.”

Yavuze ko u Bushinwa ari igihugu kirajwe ishinga n’Isi itekanye, ari nabyo azakomeza guharanira.

Ati “Kuva ubwo hashingwaga Repubulika ya rubanda y’u Bushinwa, twashyize imbere politiki yo kurinda umutekano, twirinda kuba gashozantambara. Nitwe gihugu gifite intwaro kirimbuzi cyirinze kuzikoresha cyangwa ngo kizifashishe nk’iterabwoba ku bihugu bitazifite.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya gisirikare cya Kanombe, Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga wari uhagarariye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) muri uyu muhango, yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa bimaze igihe bifitanye ubufatanye bwa gisirikare kandi bwatanze umusaruro.

Guhera mu 2017, igisirikare cy’u Bushinwa cyagiye giha amahugurwa atandukanye abakozi ba RDF mu ngeri zitandukanye.

Maj Gen Ngiruwonsanga yavuze ko abakozi ba RDF basaga 300 barimo n’abasirikare bakuru, bize amashuri ya gisirikare mu Bushinwa.

Muri uyu mwaka w’amashuri 2023/2024, u Bushinwa bwatanze amahugurwa ku bantu 28 mu ngeri zitandukanye. Kuri ubu hari abakozi 15 ba RDF bari mu mashuri ya gisirikare y’u Bushinwa, mu gihe hari abandi icyenda byitezwe ko bazatangira amasomo muri Werurwe 2024.

Minisiteri y’Ingabo y’u Bushinwa kandi itanga amahugurwa yihariye ku Ngabo z’u Rwanda mu bijyanye n’akarasisi ka gisirikare.

Yavuze ko kuba hashyizweho ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, ari intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi.

Yavuze ko ubufatanye bwa gisirikare ari ingenzi cyane muri ibi bihe Isi yugarijwe n’ibibazo by’umutekano bitandukanye.

Ati “Twumva ko nta gihugu na kimwe cyabasha guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho cyibyifashijemo cyonyine. Ni iby’agaciro kubaka ubwizerane binyuze mu mubano mu bya gisirikare hagamijwe umutekano rusange.”

Maj Ngiruwonsanga yahaye ikaze Captain Li, amwizeza ubufatanye ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda.

Ati “Ndifuriza ishya n’ihirwe ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda. Ibikorwa bya gisirikare bikomeje kuba ku isonga mu guharanira amahoro n’umutekano. Akarere turimo kugarijwe n’ibibazo ariko twizera ko dufatanyije n’inshuti zacu kubyigobotora bishoboka.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko ubunararibonye bwa Li buzashyira itafari ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Li yakoze mu gisirikare cy’u Bushinwa igihe kinini. Yakoreye kuri Minisiteri y’Ingabo y’u Bushinwa ndetse no mu ngabo zirwanira mu mazi.

Yabaye kandi Umuyobozi wungirije w’ibikorwa bya gisirikare muri ambasade y’u Bushinwa muri Liberia ndetse no mu Butalitani.

Ambasaderi Xuekun yagize ati “Nk’umuntu wakoreye mu ngabo ku nzego zo hasi ndetse no ku cyicaro gikuru, afite ubunararibonye mu bibazo by’umutekano byugarije Isi ndetse n’akarere. Akigera i Kigali yiyemeje gukorana bya hafi n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ndetse n’abandi bayobozi bashinzwe ingabo muri za ambasade.”

Yakomeje agira ati “Gushyiraho ushinzwe igisirikare muri ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, ni igikorwa kidasanzwe mu mubano w’ibihugu byombi, bikaba ikimenyetso ko umubano uri gutera imbere.”

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 75, ukaba warabyaye ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi aho u Bushinwa buza imbere mu bihugu u Rwanda ruvanamo ibicuruzwa byinshi.

Ambasaderi Xuekun yavuze ko kuba u Bushinwa bugize ushinzwe ibikorwa muri ambasade, ari intambwe ikomeye mu mubano w'ibihugu byombi
Ambasaderi Xuekun yavuze ko kuba u Bushinwa bugize ushinzwe ibikorwa muri ambasade, ari intambwe ikomeye mu mubano w'ibihugu byombi
Captain Li Dayi afite ubunararibonye bw'imyaka myinshi mu ngabo z'u Bushinwa (PLA)
Captain Li Dayi afite ubunararibonye bw'imyaka myinshi mu ngabo z'u Bushinwa (PLA)
Abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade z'ibihugu bitandukanye mu Rwanda bari baje kwakira mugenzi wabo
Abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade z'ibihugu bitandukanye mu Rwanda bari baje kwakira mugenzi wabo
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya gisirikare cya Kanombe, Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga wari uhagarariye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) muri uyu muhango, yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa bimaze igihe bifitanye ubufatanye bwa gisirikare kandi bwatanze umusaruro

Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade ya Uganda mu Rwanda yari yitabiriye
Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade ya Uganda mu Rwanda yari yitabiriye
Maj Gen Ngiruwonsanga (hagati) na Ambasaderi Xuekun (iburyo) bishimiye umubano mwiza usanzwe hagati y'u Bushinwa n'u Rwanda
Maj Gen Ngiruwonsanga (hagati) na Ambasaderi Xuekun (iburyo) bishimiye umubano mwiza usanzwe hagati y'u Bushinwa n'u Rwanda
Captain Li Dayi yasabwe gukorana na bagenzi be bashinzwe ibya gisirikare muri ambasade z'ibihugu bitandukanye mu Rwanda
Captain Li Dayi yasabwe gukorana na bagenzi be bashinzwe ibya gisirikare muri ambasade z'ibihugu bitandukanye mu Rwanda
Maj Gen Ngiruwonsanga yashimye umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa
Maj Gen Ngiruwonsanga yashimye umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa
Ifoto y'urwibutso kuri Captain Li Dayi, abashinzwe ibya gisirikare muri ambasade z'ibindi bihugu mu Rwanda, Maj Gen Ngiruwonsanga na Ambasaderi Xuekun
Ifoto y'urwibutso kuri Captain Li Dayi, abashinzwe ibya gisirikare muri ambasade z'ibindi bihugu mu Rwanda, Maj Gen Ngiruwonsanga na Ambasaderi Xuekun

Amafoto: Kwizera Herve